Rwanda : Paul Kagame akomeje kwidegembya kandi ashinjwa gukora jenoside ebyiri!

Publié le par veritas

Kagame wateguye jenoside akayishyira no mu bikorwa niwe uhamagarira abo yahekuye kuyibuka!

Kagame wateguye jenoside akayishyira no mu bikorwa niwe uhamagarira abo yahekuye kuyibuka!

Imyaka 24 irashize kugeza ubu  abakomye  imbarutso ya jenoside mu Rwanda bataragezwa imbere y’ubutabera! Ku italiki ya 6 Mata 1994 ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba nibwo ishyano ryaguye; icyo gihe indege y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda  Nyakubahwa Juvénal Habyarimana yarashwe n’ibisasu 2 byo mu bwoko bwa misile ihita isandarira mu kirere mu gihe yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe; abari bayirimo bose bahasize ubuzima barimo Perezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we w’Uburundi Cyprien Ntaryamira n’abo bari kumwe bose. Imana ibahe iruhuko ridashira. Umuryango w’abibumbye ONU uvuga ko ihanurwa ry’iyo ndege ari igikorwa cy’iterabwoba kandi kikaba cyarabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda. Ikibazo abantu bakomeza kwibaza muri iyi myaka yose ishize, ni ukwibaza impamvu umuryango w’abibumbye ONU utakoresheje iperereza ryo kumenya abahanuye iyo ndege ngo bagezwe imbere y’ubutabera!
Icyo kibazo cyo kumenya impamvu ONU yirengagiza ikibazo cy’ihanurwa ry’iriya ndege, nicyo umunyamakuru ukora inkuru zikoranye ubushakashatsi bwimbitse witwa Charles Onana yagendeyeho, maze ubushakashatsi bwe bumugeza ku mwanzuro w’uko ihanurwa ry’iriya ndege ryakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FPR Inkotanyi ku itegeko rya Paul Kagame. Uwo munyamakuru akaba yaragaraje uruhare rukomeye Perezida Bill Clinton wayoboye igihugu cy’igihangange ku isi cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika yagize mu gutera inkunga inkotanyi na Paul Kagame mu gikorwa cyo gukoma imbarutso ya jenoside mu Rwanda no kwigarurira igihugu cya Congo. Imbaraga igihugu cy’Amerika (USA) gifite ku isi akaba arizo zituma umuryango w’abibumbye ONU warirengangije igikorwa cyo gukora iperereza ryo kumenya abahanuye indege ya Habyarimana kuko Kagame na Bill Clinton aribo bagikoze! Ubushakashatsi Charles Onana yakoje kuri jenoside y’u Rwanda bwamuhesheje impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat), ayihawe na kaminuza y’i Lyon mu gihugu cy’Ubufaransa.
Paul Kagame yakoze jenoside 2 mu Rwanda !
Undi munyamakuru nawe wandika inkuru zikorewe ubushakashatsi bwimbitse wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever yasohoye igitabo kigaragaza ubushakashatsi yakoze, akaba yemeza ko mu Rwanda habaye jenoside 2 kandi zikozwe na Paul Kagame. Judi Rever yanditse igitabo cyitwa « In Praise of Blood : The crimes of the Rwandan Patriotic Front », tugenekereje mu Kinyarwanda tukaba twavuga ko icyo gitabo kitwa: «Gushimagiza ibyaha bimena amaraso byakozwe na FPR». Nk’uko mukiganiro ya giranye na radiyo mpuzamahanga y’abongereza « BBC Gahuza », Judi Rever yemeza ko amakuru akusanyije muri icyo gitabo yanditse ari nk’icyegeranyo cy’ubushakashatsi yakoze mu gihe kingana n’imyaka 20 ; ubushakashatsi yakoze bukaba bwaribanze kubyaha byakozwe na FPR Inkotanyi.
Muri ubwo bushakashatsi yakoze, Judi Rever yemeza ko FPR inkotanyi ariyo yakomye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi, ndetse ikanakora jenoside y’abahutu. Umunyamakuru wa BBC Gahuza yabajije ibibazo Judi Rever kuri icyo gitabo yanditse. Icyo kiganiro kikaba giteye gitya :
BBC Gahuza : Ese ubona izina wahaye igitabo cyawe ritagaragaza ko urwanya FPR Inkotanyi ?
Judi Rever : Ntabwo mbyemera, ndakeka ko ataricyo bishatse kuvuga. Icyo ntekereza ni uko mvuga ko ibihugu by’iburayi bikomeje gushyigikira no gufasha ubutegetsi bwa Paul Kagame, bikamusingiza kandi bikanamushimira mu gihe ingabo ze zishe abantu muri iyi myaka 25.
BBC Gahuza: Uravuga ko urega n’ibihugu by’iburayi?
Judi Rever: Ibihugu by’iburayi bifite uruhare rukomeye mu kumushyigikira no kumukingira ikibaba kandi yarakoze ibi byaha byose. Ibyo bihugu byafunze amaso mu gihe yari akora ibyo byaha, mu gihe ingabo ze zakoraga ibyo byaha kandi byahishe ibimenyetso byinshi!
BBC Gahuza: Mu iperereza ryawe wakoresheje cyane cyane abavuye mu gisilikare cya RPF, bivuga y’uko ibyo uvuga bidashobora gufatwa nk’ukuri kuko bavuga ibibi gusa kuri Kagame na FPR?
Judi River: Nibyo koko, nabajije abahoze mu gisilikare, nabajije abahohotewe benshi muri iyi myaka 25 kandi nageze no kunyandiko z’ibanga za Loni; urumva ko mfite ibice 3 by’ubuhamya, ntabwo ari abahoze ari abasilikare ba FPR gusa.
BBC Gahuza: Ese wigeze ubaza Kagame cyangwa FPR?
Judi Rever: Oya, ndakeka ko Bwana Kagame Atari kwemera gusubiza ibibazo byanjye, ariko icyo yagombye kuba arimo ari gukora ni ukuba ari imbere y’urukiko kubera ko yayoboye ubwo bugizi bwa nabi kandi ubu akaba ari umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika kandi ari umujenosideri!
BBC Gahuza: Uravuga ko ari umujenosideri ariko nta rukiko yaba urwo mu Rwanda cyangwa urwo mu mahanga rwari rwabimwemeza?
Judi Rever: jenoside yakorewe abatutsi yemejwe mbere y’uko n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rujyaho. Ibyo ni ukuri, icyo mvuga ni uko mfite ibimenyetso bigaragaza ko Paul Kagame na bagenzi be batangije jenoside yakorewe abatutsi, bakongeje jenoside yakorewe abatutsi banakora jenoside y’abahutu.
BBC Gahuza: Hari abantu bavuga ko ibyo uvuga bitagomba kwemerwa bitewe ni uko bivuguruzanya n’ibyatangajwe n’akanama kigenga k’u Rwanda mu mwaka wa 2008, kemeje ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ingabo za leta yariho icyo gihe, none wowe uravuga ko ari FPR yayihanuye?
Judi Rever: Nta kanama kigenga kabaye mu Rwanda, reka mbivuge neza, itsinda ridasanzwe ry’urukiko mpuzamahanga ryashyiriweho u Rwanda, ryari rishinzwe iperereza ryakusanyije ibimenyetso simusiga, ryagaragazaga ko Bwana Paul Kagame agomba gukurikiranwa ku byaha yakoze. Hakusanyijwe ibimenyetso byerekana ko yayoboye inama yateguye kwica perezida Habyarimana. Nyuma akoresha itsinda rikoresha ibisasu bya misile byo kwica Habyarimana, igisasu cyarashwe n’abasilikare ba FPR.
BBC Gahuza: Ariko ibyo leta y’u Rwanda irabihakana?
Judi Rever: Nibyo irabihakana, hari kandi n’iperereza ry’Ubufaransa, ibyemejwe na Jean Louis Bruguière 2006 nabyo niko byavuze.
Radiyo BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n’abo mu butegetsi bw’u Rwanda habura umuntu n’umwe wagira icyo avuga kubyanditswe na Judi Rever kuri ibi birego ashinja Paul Kagame na FPR. Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Rwanda ku nshuro ya 24 wabereye i Kigal, Paul Kagame yavuze ko mu kwibuka hakwiye gushibukamo imbaraga zibutsa abantu ko “batarebye neza amateka mabi banyuzemo ashobora kwisubiramo” bityo bagakora ibituma batagana muri iyo nzira. Iyi mvugo ya Kagame ikaba igaragaza ko leta ye yishingikiriza icyunamo cya jenoside yatewe nawe kugirango ikuririze amacakubiri mu banyarwanda kuburyo nawe atangiye kubona ko jenoside y’indi ishoboka!
Kandi koko nibyo, iyo abantu bashatse kuvugisha ukuri kuri jenoside yo mu Rwanda Kagame ahita abacecekesha akabafunga cyangwa akabica nk’uko byagendekeye umuhanzi Kizito Mihigo, umwarimu n’umushakashatsi Gerard Niyomugabo n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien! Imvugo ya Kagame ikaba ishimangira ko u Rwanda nta ntambwe rwateye mu bumwe n’ubwiyunge kandi ibyo ntibyashoboka ruyobowe n’umujenosideri nka Kagame!
Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
Icyama ngo Kagome atera Uburundi maze ngo mwirebere ukuntu Bamumesa. Naho Uganda yo namubwira iki azakubite Mwene wabo M7 waduteje Kabutindi. Njye numva ahubwo iminsi ya M7 ariyo ibaze... hanyuma agakurikirwa na Kagame, maze agace kakaruhuka kakagira amahoro
Répondre
R
AMERIKA IREBAKURE KANDI IBIRIMO GUTEGURWA BYOKWIRUKANA KAGAME BYOSE BARABIBONA KANDI IBYABAYE BYOSE MURWANDA BARABIFITE SATERITE ZABO ZARIZIHARI BAZINEZA KO UWOBATEGANYIJE GUSIMBURA KAGAMEAZANDIKA AMATEKA NYAYO
Répondre
B
Ariko mujje muzirikana ko, abazungu, mu burere (valeurs na education) bwabo, BANGA AKARENGANE.

Urugero nti ruri kure. Reba revolution nyarwanda yo muri 1959. Nibyo yakozwe na Ababiligi. Ariko byari bigeze aho batakwihanganira ako karengane.

Bahezanguni mwagombye kwiminjiramo agafu. Ibyo twabivugaga mbere ya jyenonosayidi NYARWANDA yo muri 1994 ; icyo gihe twasabaga Intore za MRND KUREBA KURE.

Sibyo zakoze.

Uyu munsi ni Abanyarwanda bari kurira mu myotsi.

Ntugirengo Blair cg Clinton ntibabibona. Mwa Ntore mwe, ntimukabite ibicucu. Nubwo mufitanye affaires, NTIMUZI IKIRI KU MUTIMA WABO.

Puuu!
Répondre
K
KABAREBE uretse IGISWATI cya HIV (SIDA) havumbuwe indi ndwara YENDA KUMURANGIZA yitwa FDLR ABACUNGUZI.

Uyu mupfu ubura izuba rimwe Agahirima kungazi nka MUCYO ngo naho BAHA FDLR BYUMBA aka RUKOKOMA ngo bakanayigaburira NGO NTACYO YAMARA!!!!

Njyewe Uwanzanira.MUDACUMURA akazana na NYAMUDIGI uriya birirwa bavoma AMARASO bashyiramo ayimbwa nihene maze nawe akirirwa ABYANDUZA abana bababyarwanda MAZE Bagashyira MUDACUMURA hariya niyimbwa maze TUKAREBA....

Sha TWABATESHEJE TONI 350 zintwaro i Goma nanubu ntibirabasobanukira uko byagenze bgo FDLR FDLR!!
KABAREBE sigaho UZIPFIRE URWO UPFUYE.

Aremera ko ari IGISAZA ko ntacyo yamara ngo ariko ABASORE BE BAZIKURWANA KURUSHA IMBONERAKURE! ZIZABAMESA.

Ariko bazambabarire KABAREBE afatwe mpiri maze asubiremo biriyabigamboooo
Répondre
I
ariko izi nyenzi zishaka iki ku bwoko bw'abahutu?shitani Kagome yica abatutsi maze byose akabishyira ku ahutu
Répondre
F
Icyumweru ngarukamwaka cyo kwibuka kiragarutse. ICYUNAMO KIDASHIRA? Kwibuka guhoraho? Abahutu ubu bagiye gohozwa ku nkeke,batotezwe bamwe bicwe Kandi GENOCIDE yarateguwe na KAGOME. PK agiye kwahuka mu nka z’abacikacumu atemagure kugirango yibutse isi yose ko abahutu batigeze bareka ingengabitekerezo ya genocide.Mu minsi mikeya muzumva kandi mubone inka nyinshi zatemaguwe na DMI ya Kagame. Si inka gusa ahubwo n’abacikacumu bamwe bazahasiga agatwe. Abo bacika cumu,mu cyunamo barabica da!! kugirango Kagome yereke isi ngo ko abahutu ari abicanyi,ngo ko babonye ubutegetsi bakora genocide yindi. Hari uwamenya niba wa mu DMI wishe umucikacumu yaragejejwe imbere y’ubutareba bwabo? Ariko se mu RWANDA haba ubutabera? Wabona yibereye Darfour ari guhekenya ku madolari ya Loni cyangwa agihahamutse nka wa mushoferi wagonze Rwigara.ARIKO ubundi wa mushoferi wagonze RWIGARA(Umucikacumu) yaba yaraburanishijwe? cg aracyakomeje kugira ihahamuka kubera kwica RWIGAS. Hhhh kubera iterambere rya Singapore nyafrika amakamyo yabo azi gutera icyuma mu irugu. Ni hatari ariko. DMI ibyo yakora byose,yahindura abahutu SECOND CLASS CITIZEN, ni hahandi abo bahutu bazafata ubutegetsi kandi bazashyira ibintu mu buryo. DMI iribeshya cyane. Nkuko mu BURUNDI byagiye mu buryo. ni nako mu RWANDA bizajya mu buryo. KANDI BIRI HAFI!!! Ibihe bihora bisimburana iteka wa mugani wa Padri
Répondre
B
ISI YOSE imaze kumenya UKULI. Tegereza gatoya MAPPING REPORT yikubitemo,kariya kabwa kitwa NDARIBWARIBWA bazagakanda amabya yako. INGOMA NSALIGOMA ishobora guhirima vuba daaa!!!
U
AMERIKA YINANGIYE KU GUHINDURA INYITO KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 19
AMERIKA YINANGIYE KU GUHINDURA INYITO KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanze gukoresha inyito igaragaza neza ko Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994 yakorewe Abatutsi, nk’uko biheruka kwemezwa mu mwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ariko icyo gihugu ntikibyishimire.
Mu butumwa icyo gihugu cyashyize ahagaragara ku wa 7 Mata, umunsi byemejwe ko ari Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje imvugo iheruka guhindurwa, bandika ubutumwa bavuga ko bugenewe umunsi wo “Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda”.
Mu butumwa bw’amagambo 180 Umunyamabanga wa Leta w’agateganyo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, John J. Sullivan yanditse, nta na hamwe hagaragara ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’iryo jambo ubwaryo ntaho rigaragara.
Yagize ati “Uyu munsi twifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu kwibuka jenoside yo mu 1994, abantu basaga 800,000 barimo abagabo, abagore n’abana biciwemo urw’agashinyaguro. Mu mwanya nk’uyu, turibuka ababuze ubuzima bwabo tunaha icyubahiro umuhate w’abemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo barokore abandi.”
Nyamara ku wa 23 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki ya 7 Mata, uzaba “Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”, hahindurwa inyito y“Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003 bigatangira gukoreshwa mu 2004.
Ubwo uwo mwanzuro wemezwaga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byashatse kuwubangamira, bavuga ko kongeramo ijambo “yakorewe abatutsi”, bidatanga umwanya wo kwibuka abantu bose bishwe muri icyo gihe.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, yavuze ko mu nyito yari isanzwe hongewemo ko ari Jenoside “yakorewe Abatutsi”, kugira ngo bikureho urujijo.
Yakomeje agira ati “Kugaragaza ibyabaye n’amagambo akoreshwa ni ingenzi cyane igihe havugwa kuri jenoside. Amayeri yo guhakana no gupfobya Jenoside arazwi neza. Abantu barimo n’abayigizemo uruhare bakunze kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri bibwira ko kuvuga ibyo byabakuraho uruhare bayigizemo.”
Iyo ngingo yatinzweho cyane bitewe n’uko muri uko kwibuka Jenoside, hari abavugaga ko kongeraho ko yakorewe Abatutsi byatuma hatazirikanwa abandi batari Abatutsi ariko bishwe mu gihe Jenoside yakorwaga, bazizwa ko batari bashyigikiye uwo mugambi mubisha.
Amerika n’u Burayi barifashe
Mbere y’uko uyu mwanzuro utorwa, Rugwabiza yahamije ko ibihugu byinshi bya Afurika byemeye kwifatanya n’u Rwanda, uhereye kuri Algeria, Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Congo, Djibouti, Guinée équatoriale, Eritrea, Ethiopia na Gabon.
Harimo kandi Gambia, Ghana, Guinea, Israel, Kenya, Lesotho, Liberia, Madagascar, Mali, Mauritania, Mauritius, Monaco, Maroc, Namibia, Niger, Nigeria, Philippines, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani, Swaziland, Togo, Turikiya, Uganda na Vietnam.
N’ubwo bitabujije ko uyu mwanzuro utorwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishimiye ko umwanzuro wo mu 2003 uhindurwa, mu gihe u Rwanda rwashimangiraga ko uretse umutwe n’igika cya mbere, nta kindi kirahinduka.
Amakuru yagiye hanze ni uko mu batoye uwo mwanzuro hatarimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’i Burayi, ahubwo Israel yakunze kenshi kwifatanya na Amerika yashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda.
Kelley Eckels-Currie wari uhagarariye Amerika, yagaragaje ko guhindura inyito “bitagaragaza neza uburemere bwa Jenoside n’ubugizi bwa nabi bwakorewe andi moko”.
Yakomeje agira ati “Ntabwo turitambika igikorwa cyo guhindura umutwe w’uyu mwanzuro. Ariko twizera ko ari ngombwa kumva uburyo tubonamo ibintu birebana na Jenoside butigeze bugabanuka ndetse tuzakomeza kwibuka abayiburiyemo ubuzima.”
Eric Chaboureau wari uhagararariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nawe yavuze ko bibabaje kuba hatarabayeho ibiganiro mbere kuri iyo ngingo.
Gusa Anatolio Ndong Mba wo muri Guinée équatoriale wavuze mu izina rya bagenzi be b’Abanyafurika, yaburiye aba bayobozi ko igihe cyose Isi itaravana isomo mu byabaye mu Rwanda, bitazashoboka ko hizerwa ko nta kindi gihugu kizahura n’ibyago nk’ibyo u Rwanda rwagize.
Yavuze ko hakenewe kwamagana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu mategeko nk’uko bimwe mu bihugu bibikora, cyangwa mu myanzuro ifatwa mu Muryango w’Abibumbye.
Yagize ati “Abayigizemo uruhare baracyidegembya mu Burayi na Amerika ya Ruguru. Mu kurandura umuco wo kudahana hakaboneka ubwiyunge nyakuri, bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.”
Répondre