Rwanda: Paul Kagame ahangayikishijwe no gufata inkambi ya Kiziba
Kuva kuwa gatanu taliki ya 20 Mata 2018 kugeza ubu twandika iyi nkuru, inkambi y'impunzi z'abakongomani bavuga ururimi rw'ikinyarwanda ya Kiziba igoswe n'ingabo z'abasilikare b'inkotanyi n'abapolisi. Impamvu yo kugaba igitero kuri iyo nkambi ntabwo ziramenyekana! Ibi bikaba byibutsa ubwicanyi izo mpunzi zakorewe n'inkotanyi ku italiki ya 22/02/2018!
Amakuru atangwa n'impunzi ziri muri iyo nkambi, avuga ko inkotanyi zifite umugambi wo guhisha intwaro zirimo ibisasu byo mu bwoko bwa grenade muri iyo nkambi, nyuma zigakora ikinamico ryo gusaka iyo nkambi noneho zigatangaza ko zayisanzemo intwaro! Radiyo "Ijwi ry'Amerika" itangazako icyo gipolisi kirukanye impunzi zarindaga umutekano w'iyo nkambi aka aricyo cyabasimbuye!
Umugambi izo nkotanyi zifite akaba ari uwo kwigarurira iyo nkambi y'impunzi, zigafunga abayobozi bayo kuko zibashinja kwangisha impunzi ubuyobozi bwa Kagame kandi bakaba batanga amakuru hanze asebwa leta ya Kagame. Inkotanyi kandi zirashaka gufata abasore bose bari muri iyo nkambi cyane cyane abahoze mu mitwe y'abarwanyi ba CNDP, M23 na FPR Inkotanyi kugirango basubizwe mu gisilikare ku ngufu!
Ikibazo gikomeje gutera abantu benshi impungenge ni uko izo mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba zikomeje kwihagararaho zikaba zikomeje gukumira ingabo za Kagame ngo zitinjira mu nkambi yazo! Kwigarurira inkambi ya Kiziba bikomeje kwibazwaho byinshi; Paul Kagame yigaruriye igihugu cy'u Rwanda, nyuma yaho afata n'igihugu cyose cya Congo, yafashe imitungo y'abanyarwanda ku ngufu amaze kubica, kubafunga cyangwa se kubacira ishyanga, ariko ibyo byose ntibyamumaze ipfa, ahubwo ahangayikishijwe no gufata inkambi y'impunzi ya Kiziba!
Uwavuga ko inda nk'iyo ari indogano ntabwo yaba yibeshye!
Veritasinfo