Ibyo Amerika (USA) inenga, nibyo ishima mu iyubahirizwa ry’Uburenganzira Bwa Muntu mu Rwanda !
Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Mata 2018, Deparitoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye icyegeranyo kigaragaza uko iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu rihagaze mu mwaka w’2017 mu Rwanda.
Bimwe mu byo icyo cyegeranyo kivuga ku Rwanda birimo : ubwicanyi bwa hato na hato, ku burirwa irengero ku mpamvu za politiki bikozwe n’inzego z’umutekano, iyicarubozo n’ibikorwa by’ubugome, ibitari bya kimuntu n’ibindi yita ko ari iby’urukozasoni ngo byakozwe n’inzego z’umutekano. Icyo cyegeranyo kivuga ku bagiye bafungirwa mu magereza no mu bigo by’inzererezi mu buryo bubi; kiragaruka ku itabwa muri yombi rya hato na hato bikozwe n’inzego z’umutekano zititaye ku mategeko; kikavuga abarenza iminsi y’igifungo cy’agateganyo iteganyijwe mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi, ihonyanga ry’ubwigenge bwa muntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitegerezo, bwoguterana.

Aha iki cyegeranyo kiragaruka kuri Victoire Ingabire Prezida wa FDU Inkimngi, Bwana Deo Mushayidi na Theoneste Niyitegeka bakomeje gufungirwa ibyo byaha. Kivuga kandi kuri Colonel Tom Byabagmba wari ukuriye itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’igihugu na muramu we Gen. Frank Rusagara bombi mu 2016 bakatiwe umwe imyaka 21 undi 20 ku byaha birimo ibyo gusebya ubutegetsi. Banavugamo ifungwa rya Diane Rwigara washakaga kwiyamamariza gutegeka u Rwanda. Bakavuga ko inkiko z’u Rwanda zimuburanisha ku byaha by’inyandiko mpimbano no guteza imvururu muri rubanda abandi basanga bishingiye kuri politiki.
Iki cyegeranyo kirekire cy’amapaji 47 kigaragaza uburyo leta y’u Rwanda yateye intambwe mu gucyura impunzi ku buryo kuva mu 1994 jenoside irangiye abasaga miliyoni eshatu bamaze gutahuka. Kigaragaza uburyo leta yacyuye abari mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe ikababasubiza mu buzima busanzwe bamwe ikabavanga n’igisirikare kiriho.
Inkuru ya radiyo « VOA- Ijwi ry’Amerika »