Rwanda: Ntacyo Habyarimana atakoze ngo intambara ihagarare, Kagame akamubera ibamba ! (Faustin Twagiramungu)
Publicité
Umunyamakuru wo mu gihugu cya canada Judi Rever ashinja Paul Kagame ko yakoze jenoside 2 mu Rwanda. Kagame akaba yarakomye imbarutso ya jenoside ya mbere mu Rwanda ku italiki ya 6 Mata 1994 ubwo yicaga perezida Juvénal Habyarimana amuhanuye mu ndege. Indi jenoside ya kabiri ikba ari iy'abahutu, Kagame akaba yarayikoze kuva mu mwaka w'1990 , ayikomeza mu bitero by'inkotanyi mu gihugu, akomereza mu nkambi za Kibehono n'izo muri Congo kandi na n'ubu akaba akiyikomeje. Mu rwego rwo kubeshya amahanga muri rusange n'abatutsi by'umwihariko, Kagame na FPR babeshya ko Habyarimana ariwe wateguye jenoside yo mu 1994! Ariko Kagame na FPR ntibasobanura uburyo Habyarimana yateguye jenoside, agategiura ko izakorwa ari uko amaze kwicwa! Ese koko Habyarimana yangaga abatutsi?
Nubwo Paul Kagame yakoze ibishoboka byose akica abanyepolitiki bose bazi ukuri ku ntambara na politiki y'u Rwanda kuva mu 1990 kandi agakora ibishoboka byose agahekesha inyonjo ya jenoside abanyepolitiki bo mu ishyaka rya MRND kugirango batavuga ukuri, burya ntabapfira gushira! Bwana Faustin Twagiramungu wari umunyepolitiki wimena mubataravugaga rumwe n'ishyaka rya MRND aratanga ubuhamya burambuye bwerekana ko Paul Kagame ariwe wananije Habyarimana kugirango amahoro ataza mu Rwanda!

Mubyukuri Kagame niwe wagombaga kuba yageze mu cyumba cy'inama bwa mbere, kugirango yakire abakuru b'ibihugu byombi, ariko kubera agasuzuguro ke, abakuru b'ibihugu nibo bageze mu cyumba cy'inama bwa mbere , aba aribo bakira inyeshyamba Kagame! Nyuma y'ibiganiro bya rusange, Habyarimana yashatse kuvugana na Paul Kagame ahiherereye ari bombi gusa, ariko Kagame amutera utwatsi arabyanga! None se, uyu Kagame yakwitwa umucunguzi w'abatutsi ate mu gihe yangaga kubonana na Perezida Habyarimana ngo ikibazo cy'intambara kirangire mu mahoro? Habyarimana se yari kuba yanga inkotanyi n'abatutsi maze agahangayikishwa no kubonana na Kagame kugirango baganire kandi bashakire igihugu amahoro?
Veritsinfo