Ibihugu by'Amerika (USA), Ubufaransa n'Ubwongereza byagabye ibitero muri Siriya!
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Mata 2018 nibwo ibihugu bya: leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Ubufaransa n'Ubwongereza byagabye ibitero mu gihugu cya Siriya. Ibyo bitero bikaba byakoreshejwemo n'ibisasu kabuhariwe (missile) biterwa ahantu hakekwa ko ubutegetsi bwa Siriya bubika intwaro z'ubumara. Ibyo bitero bikaba biri mu rwego rwo guhana leta ya Siriya yakoresheje ibisasu by'ubumura ku barwanyi bahanganye nayo muri icyo gihugu mu karere ka Gouta y'iburasirazuba.
Ubwo Perezida w'Amerika Donald Trump yarangizaga kuvuga interuro ya nyuma y'ijambo ryo kugaba ibitero ku gihugu cya Siriya, ibisasu bya mbere byahise bigwa mu murwa mukuru wa Siriya, Donald Trump yagize ati: "Nahaye itegeko ingabo z'Amerika ryo kugaba ibitero bya mudahusha ku birindiro by'ingabo z'ubutegetsi bwa Bachar al-Assad bikoresha intwaro z'ubumara. Ubu mbabwira ibitero dufatanyije n'Ubufaransa n'ubwongereza birimo bigabwa kuri Siriya nkaba nshimira cyane ibyo bihugu by'inshuti dufatanyije urugamba".
Televiziyo y'igihugu cya Siriya yatangaje ko intwaro n'ingabo za Siriya zirwanira mu kirere ubu zihanganye n'ibitero by'abanyamerika, abafaransa n'abongereza. Ubutegetsi bwa Siriya bukaba busanga ibyo bitero byabugabweho binyuranyije n'amahame agenga umuryango w'abibumbye wa ONU kandi bukaba busanga ibyo bitero ntacyo bizageraho.Igihugu cy'Uburusiya gishyigikiye cyane ubutegetsi bwa Siriya cyamaganye cyane ibyo bitero nk'uko byatangajwe n'ambasaderi w'Uburusiya muri Amerika Anatoli Antonov, yagize ati: "Ibi bihugu byasuzuguye ijambo twabigejejeho ko tutazihanganira ibi bitero, tukaba dufata ibi bitero byagabye kuri Siriya nk'igitutsi kuri perezida w'Uburusiya vladimir Putine".

Ibyo bitero byagabwe hakoreshejwe indege, Ubwongereza bwakoresheje indege 4 zo mu bwoko bwa Tornado GR4 zikoreshwa n'ingabo zirwanira mu kirere.Amerika ivuga ko nta musilikare yatakaje muri ibyo bitero kandi ko yateye ibisasu byikubye kabiri ibyo yateye muri icyo gihugu umwaka ushize. perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ingabo z'ubufaransa zakoresheje imbaraga ziciriritse muri ibyo bitero zijyanye n'ubushobozi igihugu cya Siriya gifite mu kubika intwaro z'ubumara. Yavuze ko Ubufaransa budashobora kwihanganira igihugu gikoresha izo ntwaro. Perezida w'Amerika Donald Trump yihanangirije igihugu cy'Uburusiya na Irani biha ubufasha leta ya Siriya.