Suivez l’actualité sur «veritasinfo.fr» en consultant son con compte «Twitter» affiché sur le site.
Guhungira mu Rwanda, ni nko "guhungira ubwayi mu kigunda"!
Publié le
par veritas
Impunzi z'abanyafurika muri Israyeli ntabwo zikije mu Rwanda mu gihe n'iz'abarundi ziri kuruhunga!
Gusobanukirwa neza n'igisobanura cy'umugani mugufi wa kinyarwanda ugira uti: "yahungiye ubwayi mu kigunda" ,birakomeye ku bantu bavutse ku ngoma ya FPR-Kagame kuko yatesheje agaciro ururimi rw'ikinyarwanda! Tugenekereje twavuga ko "guhungira ubwayi mu kigunda" ari nko guhunga inyamaswa yaguteye mu rugo iwawe ishaka kukwica, maze ugata urugo rwawe ukajya kwihisha mu ishyamba kandi iryo shyamba ariyo nturo y'iyo nyamaswa! Mubyukuri ni uguhunga amakuba akugarije, ukajya gushaka ubwihisho ahantu hari amakuba akomeye kurusha ayo uri guhunga! Ngicyo ikigeragezo cy'impunzi z'abanyamahanga zihura nacyo iyo zihungiye mu Rwanda rwa Kagame!
Guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka w'2018, leta ya Paul Kagame yagiye itangaza ibyemezo bitunguranye ku kibazo cy'ubuhunzi mu Rwanda. Leta ya Kagame ikaba yarafashe ikibazo cy'impunzi nk'uburyo bwo gukora propagande yo kugaragaza isura nziza mu mahanga ya politiki mbi y'inkotanyi, mu rwego rwo kwemeza amahanga ko "kohereza mu Rwanda impunzi zahunze ubwicanyi bwa Kagame ari ngombwa kuko u rwanda rutekanye". Indi nyungu leta ya Paul Kagame ikura ku kibazo cy'impunzi akaba ari ugushakisha inkunga y'amafaranga agomba gukoreshwa mu gushimangira ubutegetsi bwa Kagame mu Rwanda. Nubwo bimeze gutyo ariko, uku kwezi kwa Werurwe 2018 kurangiye amayeri yose leta ya Kagame ikoresha mu kubeshya amahanga ku kibazo cy'ubuhunzi mu Rwanda atahuwe! Aho kugirango leta ya Kagame igaragare nka leta yubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, birangiye isi yose imenyeko guhungira mu Rwanda ari ukwigemurira urupfu!
Dore ingero zigaragaza ko leta ya Kagame nta kizere impunzi ziyifitiye!
1)Kuri uyu wa mbere taliki ya 02 Mata 2018, leta ya Israyeli yatangaje ko yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo kohereza impunzi z'abanyafurika zahungiye muri Israyeli, mu gihugu cy'u Rwanda na Uganda. Leta ya Israyeli ikaba yatangaje ko yumvikanye n'umuryango w'abibumbye ONU ko umubare mu nini w'izo mpunzi ugera ku bihumbi 16 zizajya gutuzwa mu bihugu by'Uburayi aribyo Canada, Ubudage n'Ubutaliyani (kanda aha usome iyi nkuru ku buryo burambuye). Israyeli yemeye ko umubare w'impunzi zigera ku bihumbi 16 by'abanyafurika uzabaha ibyangombwa zikaguma muri Israyeli! Kuri iki kibazo cyo kutohereza impunzi z'abanyafurika ziri muri Israyeli mu Rwanda, Kagame akaba agihombeyemo amafaranga arenga miliyoni 175 z'amadolari y'Amerika.
Aya mafaranga yose akaba yari gutangwa na Israyeli, kuko u Rwanda rwari rwemeye kwakira impunzi ibihumbi 35 kandi Israyeli igaha Kagame ibihumbi 5 by'amadolari kuri buri mpunzi yakiriye! Icyemezo cyo kohereza impunzi zo muri Israyeli mu Rwanda, cyarwanyijwe n'izo mpunzi ubwazo, imiryango irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu muri Israyeli, umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR ndetse n'amashyaka atavuga rumwe na Kagame akorera hanze y'igihugu! Miliyoni 175 z'amadolari Kagame yari guhabwa na Israyeli, yari yarangije kuzikorera umushinga wo gushimangira igitugu cye mu Rwanda ndetse akaba yari amaze kuryamo amafaranga macye!
Kohereza impunzi z'abanyafurika mu Rwanda byari gutuma igihugu cya Israyeli gishyigikira kuburyo bukomeye politiki ya Kagame nk'uko ministre w'intebe wa Israyeli yabigaragazaga! Ariko kuburizamo icyo cyemezo byatumye isura mbi y'ubutegetsi bwa Kagame imenyekana muri Israyeli! Gusa rero aya makuru yo kohereza impunzi z'abanyafurika ziri muri Israyeli mu bihugu by'iburayi ntibirasobanuka neza kuko icyo cyemezo cyakuruye impaka muri Israyeli; amashyaka atavuga rumwe na ministre w'intebe wa Israyeli akaba asanga kohereza impunzi ziri muri Israyeli mu Burayi bisa no gucuruza impunzi!
2)Burya ngo ibyago ntibisigana, mu gihe impunzi za Israyeli zitagikandagije ikirenge mu bwatsi bwa Kagame, impunzi z'abarundi 2500 Kagame yagiye kwishakira muri Congo nazo zafashe icyemezo cyo gusubira mu gihugu cyabo cy'Uburundi! Kuri iki cyumweru taliki ya 01 Mata 2018 impunzi 1600 zahunze Kagame! Kuwa mbere taliki ya 02 Mata 2018 izindi mpunzi z'abarundi zigera kuri 900 nazo zavuye mu Rwanda zisubira mu gihugu cyabo cy'Uburundi.
Ku italiki ya 7 Werurwe 2018 nibwo impunzi z'abarundi zigera ku 2500 zabaga mu nkambi ya Kamanyola muri Congo zambutse umupaka ziherekejwe n'ingabo za ONU Monusco, izo mpunzi z'abarundi zahungiye mu gihugu cy'u Rwanda aho zavugaga ko zizeye kuhabona umutekano usesuye! Bamwe muri izo mpunzi bemeza ko Leta ya Kagame yohereje intumwa zaje kuzireba aho zahungiye muri Congo, izo ntumwa zahaga ikizere izo mpunzi ko nizigera mu Rwanda zizahabwa amafaranga menshi kandi zikarindirwa umutekano ndetse ukwemera kwazo kukubahirizwa. Bamwe mu ntore za FPR Kagame batashatse kwivuga amazina, bemeza ko byabaye ngombwa kujya kureba izi mpunzi z'abarundi zari muri Congo, kugirango izo mpunzi zihungire mu Rwanda bityo isura ya leta ya Kagame yari imaze kwangizwa n'iraswa ry'impunzi z'abakongomani bo mu nkambi ya Kiziba, yongere igaragare neza!
Izi mpunzi z'abarundi b'abayoboke ba Zebeya Ngendamumana zifite imyemerere yazo yatumye zihunga Uburundi! Kuba Kagame yaragiye gushaka izi mpunzi z'abarundi muri Congo akazijyana mu Rwanda, yashakaga kwereka Uburundi na Congo ko ibyo bihugu byombi nta mutekano biha impunzi, ko ahubwo u Rwanda ari igihugu gitekanye! Kuba izi mpunzi z'abarundi zarafashe icyemezo cyo gusubira i Burundi byeretse amahanga yose ko Uburundi aricyo gihugu gitekanye kurusha u Rwanda! Amafaranga HCR yagombaga guha u Rwanda ngo rushobore gutunga izi mpunzi z'abarundi arabuze kandi n'isura nziza Kagame yashakaga kugaragaza birangiye ihindanye!
3)Ku italiki ya 22 Gashyantare 2018 nibwo inkotanyi za Kagame ziraye mu mpunzi z'abakongomani ziri mu nkambi ya Kiziba zibanyanyagizamo amasasu, ngo kuko izo mpunzi zatinyutse kugaragaza ibibazo by'inzara zifite n'akarengane zikorerwa na leta ya Kagame. Iraswa ry'izi mpunzi ryeretse abantu bose bashidikanyaga k'ubwicanyi bwa Kagame ko ari impamo! Iraswa ry'impunzi za Kiziba ryibukije iraswa ry'impunzi z'abahutu zo mu nkambi za Kibeho no muri Zaïre! Kuva impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zaraswa, propagande yo kongera kubeshya amahanga ko impunzi z'abanyarwanda zahunze Kagame, zikaba zinyanyagiye mu bihugu binyuranye byo ku isi, zigomba kugaruka mu Rwanda amahoro! Ikinyoma cya Kagame cyo kuvuga ko mu Rwanda bagomba guha abantu babishaka ubuhunzi cyakubitiwe ahareba inzega!
Muri gahunda yo gushaka amafaranga mu buryo bwose bushoboka, leta ya Kagame yari yatangiye propaganda yo kuvuga ko yiteguye kwakira impunzi ibihumbi 40 z'abanyafurika zagizwe abacakara mu gihugu cya Libiya! Kagame yavugaga ko yiteguye gutwara izo mpunzi mu ndege ze za "Rwanda Air"! Ubwo bugiraneza bwa Kagame bwagaragariye abakuru b'ibindi bihugu by'Afurika nk'agasuzuguro, kuburyo ibihugu byose by'Afurika byafashe icyemezo cyo kujya kwishakira impunzi zikomoka mu bihugu byazo muri Libiya! Kugeza ubu akaba nta mpunzi nimwe iri muri Libiya yari yavuga ko ishaka kujya mu Rwanda! Kuri iki kibazo cy'impunzi zo muri Libiya Kagame yashakaga kujyana mu Rwanda akaba yarahasebeye; kuko ikiraka cyo kubonera abakiriya "Rwanda Air"n'icyubahiro cyo kugaragaza ubutegetsi bwe uko butari byagiye nka nyomberi!
Niba impunzi ziva muri Congo, Uburundi, Sudani, Eritreya, Libiya n'ahandi, zivugako zidashobora gukandagiza ikirenge mu Rwanda rwa Kagame, ni ukuvuga ko kuba mu Rwanda ruyobowe na Kagame bingana no kuba mu mva, kuburyo kuruhungiramo ari uguhungira ubwayi mu kigunda!