Abanyarwanda bakinishije ubutegetsi! Ni nde wafashe icyemezo cyo kwirukana ingabo z'abafaransa mu Rwanda? (Faustin Twagiramungu)
Bwana Faustin Twagiramungu ni umunyepolitiki w'inararibonye muri politiki y'u Rwanda. Twagiramungu Faustin azwi cyane n'abanyarwanda bamukurikiranye mu ruhando rw'amashyaka menshi mu Rwanda kuva mu mwaka w'1991 kugera mu 1994. Bwana Faustin Twagiramungu yari umuyobozi w'ishyaka rya MDR. Kugirango ministre w'intebe uvuye mu ishyaka ritavuga rumwe na MRND ashobore kuyobora leta y'inzibacyuho, Bwana Faustin Twagiramungu yarwanye inkundura kugirango ibyo bishoboke. Twagiramungu yakoresheje imyigaragambyo yahuje abantu barenga miliyoni mu mujyi wa Kigali, bituma Perezida HABYARIMANA Juvénal afata icyemezo cyo gukuraho ministre w'intebe NSANZIMANA, maze amusimbuza Dismas NSENGIYAREMYE watanzwe n'ishyaka MDR ryayoborwaga na Faustin Twagiramungu. Abanyarwanda bakurikiranye politiki mu Rwanda mbere y'umwaka w'1994 bahaye Bwana Faustin Twagimungu izina rya RUKOKOMA, bitewe n'uko Twagiramungu Faustin ariwe mu nyepolitiki wa mbere wazanye iryo zina mu Rwanda, kandi akumvikanisha ko ibibazo byose igihugu cyari gifite muri icyo gihe bigomba gukemurwa n'inama "Rukokoma".
Bwana Faustin Twagiramungu yashyizwe mu majwi cyane n'abayoboke b'ishyaka rya MRND; abo bayoboke bashinjaga Twagiramungu ko ariwe wananjije ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse agatuma n'abasilikare barwanaga intambara n'inkotanyi batsindwa urugamba. Mu kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yagiranye n'Ikondera Libre, yagaragaje amwe mu makosa yakozwe bigatuma inkotanyi zifata igihugu. Rimwe mu ikosa rikomeye ryashegeshe ubutegetsi bwa Habyarimana kandi bikagira n'ingaruka ku bushobozi bw'ingabo zariho icyo gihe, ni icyemezo cyafashwe cyo gukura ingabo z'abafaransa mu Rwanda, Ese byagenze gute? Dore uko Twagiramungu abisobanura. Twagiramungu agira ati:
"Ibyo kuvana ingabo z'abafaransa mu Rwanda, ni ibintu byasabwe na FPR ariko twarabyanze; nziko twakoze inama i Bujumbura ntitwagira ikintu tugeraho. Ariko Premier Ministre NSENGIYAREMYE, we yafashe inzira, kandi sinzi niba yaragombaga gusaba uruhushya perezida wa Repubulika ngo amusinyire, ariko nkeka ko nk'umuyobozi wa guverinema ko ariwe wisinyiye, ajya i Daresalamu, ahurirayo n'umuministre bagombaga kuvugana iby'amasezerano y'Arusha, hanyuma aza kwibeta ahura na KANYARENGWE. Ibyo ni ibintu bizwi; hanyuma basinya ibintu byo kuvana abafaransa mu Rwanda! Iyo document irahari ndayifite kandi n'abandi barayifite ndetse yageze n'ubwo ishyirwa mu masezerano y'Arusha. Iyo document yari confidentiel (ibanga) perezida wa Repubulika atabizi,amashyaka atabizi nta nundi mu ministre ubizi! Ibyo bintu byatugezeho natwe turumirwa! Akaba ari nayo ntandaro yatumye amashyaka yashyizeho NSENGIYAREMYE yamuvanyeho mu kwezi kwa 6 mu 1993".
Twagiramungu yakomeje asobanurira ikondera ko abanyarwanda bakinishije ubutegetsi. Kuri icyo cyemezo Nsengiyaremye yafashe Twagiramungu yaravuze ati "je regrette (birababaje)" cyane iyo yishyize mu mwanya wa Habyarimana ahita abona agahinda byamuteye! Muri iki kiganiro Bwana Faustin Twagiramungu yasobanuye andi makosa akomeye yakozwe muri politiki y'u Rwanda! Habi ibibazo byinshi Twagiramungu yabajijwe kuri aya makosa: Kuki Nsengiyaremye yemeye kuvana ingabo z'abafaransa mu Rwanda? Ese ni irihe kosa rindi Nsengiyaremye yakoze? Nk'umuyobozi w'ishyaka Nsengiyaremye yaturukagamo, Twagiramungu yakoze iki kuri ibyo bibazo? Ese ishyaka ryashoboraga gufatira ibyemezo Nsengiyaremye? Ni mpamvu ki ritabikoze?
Veritasinfo
.