Rwanda : Ni abahe banzi bari kuniga Kagame kugeza ubwo ahinduka « Amavuta y’inka » ?
Ku italiki ya 04 Nyakanga 1994 nibwo Paul Kagame yabohoje umujyi wa Kigali bityo biba bimuhaye uburyo bwo gufata ubutegetsi bwose ntawe babusangiye. Kuva kuri iyo taliki kugeza taliki ya 04 Kanama 2017, abazungu bamufashije gufata ubwo butegetsi bitaga Kagame « umugabo w’intwari uri mu karere k’ibiyaga bigara » (Homme fort de la région des Grands Lacs).Nyamara aho ibintu bigeze ubu Kagame asigaye abonwa ukundi n’abo banyamahanga ! Kuwa gatatu taliki ya 28 Werurwe 2018, ari imbere y’inkomamashyi ze yita abayobozi, Paul Kagame yazihishuriye ko atakiri umugabo w’igihangange mu karere k’ibiyaga bigari, ko ahubwo yahindutse «Amavuta y’inka» bitewe n’uko abaturanyi biyemeje ku muniga, nawe agakora uko ashoboye akabanyura mu myanya y’intoki nk’amavuta y’inka! Paul Kagame yabivuze muri aya magambo, yagize ati :
«Abo baturanyi ibibazo bafite bitugiraho ingaruka, uko batubona, ibyo batwifuriza, iyo ari byiza tubigiramo inyungu, bibaye bibi bitugiraho ingaruka. Hari byinshi twakora, twifuza rimwe na rimwe biterwa n’uko ibintu bimeze mu baturanyi badukikije cyangwa se icyo batwifuriza. Hari umuntu wigeze kumbwira umugambi w’abatifuriza ineza u Rwanda, bashakaga kuruzengurutsa ibibazo, uhereye mu baturanyi, aho gahunda yabo yari ukutuzengereza ibibazo ngo batunige, maze musubiza nkoresheje urugero rw’amavuta y’inka. Uzi amavuta y’inka? Uyafashe ukayakanda, akunyura mu ntoki, ubwo rero iyo umuntu ambwiye atyo ntangira gutekereza uburyo utamfata ngo unige, umperane. Ntabwo byakunda. Ndashaka ko twese ariko dutekereza ntabwo byatekerezwa n’umuntu umwe. Igihugu iyo hari abagifitiye imigambi nk’iyo […] tugomba gushaka uko duhumeka, tugakorera kandi gushaka uko ibyo twabirenga tugatera imbere. ushobora kumbuza inzira ijya kuvoma, bigatuma utekereza uti ’ariko aya mazi nta bundi buryo bwo kuyabona?’ Ushobora gucukura ivomo, ukumvikana n’abandi bagenzi bawe uti ’ariko uwacukura hano hantu nkagera hasi ku mazi’.»
Aya magambo yavuzwe na Kagame Paul wiyitiranya n’igihugu cy’u Rwanda, ayavuze nyuma y’inama ebyiri z’abakuru b’ibihugu by’Afurika zabereye i Kigali; muri izo nama, abakuru b’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda akaba nta numwe wazikojejemo ikirenge! Ku italiki ya 21 Werurwe 2018, Paul Kagame nk’umuyobozi w’umuryango «w’Afurika yunze ubumwe (UA)», yatumije inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika kugirango bashyire umukono ku masezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika. Igihugu cy’Uburundi cyamenyesheje ko nta ntumwa yacyo cyakohereza mu Rwanda, kuberako zitahizeye umutekano ; Perezida wa Tanzaniya yari ahagarariwe muri iyo nama, Joseph Kabila wa RD Congo yari yitezwe i Kigali ariko nawe ntiyahakojeje ikirenge ; icyatangaje abantu ni uko hasigaye amasaha macye cyane ngo iyo nama itangire, Perezida Museveni wa Uganda yasubitse urugendo rwo kujya muri iyo nama i Kigali.
Ahubwo Museveni yahamagaje vuba na bwangu intumwa yari yohereje kumwakira i Kigali ngo zigaruke i Kampala! Ibyo bihugu uko ari 4 bikoze umuzenguruko w’u Rwanda nibyo Paul Kagame yita abanzi bari ku muniga ariko ntavuga icyo bamuhora! Ku italiki ya 26 Werurwe 2018, Paul Kagame yatumiye abakuru b’ibihugu by’Afurika mu kwitabira Inama y’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’ (NEF). Iyo nama yitabiriwe na Perezida w’igihugu cya Sénégal gusa. Paul Kagame akaba yarasobanuye ko abakuru b’ibihugu by’Afurika batashoboye kwitabira ubwo butumire bw’iyo nama bamwiseguyeho, bakaba barabitewe n’uko bari bamaze igihe gito bavuye mu nama yabahuje i Kigali ; ariko Kagame ntiyashoboye gusobanura impamvu yatumwe abakuru b’ibihugu batitabiriye inama ya mbere bo batashoboye kuza muri iyo ya kabiri, kandi nabo yarabatumiye!
Intare « Kagame » yahindutse « Amavuta y’inka »!
Inama ebyiri z’abakuru b’ibihugu Paul Kagame yatumije i Kigali, zikaba zitaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu bikikije u Rwanda, byeretse Paul Kagame n’amahanga ko imiyoborere ye mibi itabangamiye abanyarwanda gusa, ahubwo ko ibangamiye n’ibihugu by’abaturanyi! None se Perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, ugomba kuba umuhuza w’ibihugu bigize umugabane wose, ariko akaba avuga ko ibihugu bihana umupaka n’u Rwanda ari abanzi bifuriza inabi igihugu cye, ubwo ayobora iki koko muri UA ? Ubwo abakuru b’ibihugu by’Afurika batoraga Kagame nk’umuyobozi w’ubumwe bw’Afurika (UA), bizeraga ko batoye umuyobozi uzazana amajyambere muri Afurika ndetse akazana n’ubumwe mu baturage batuye uwo mugabane ! Abakuru b’ibihugu by’Afurika batoye Kagame bagendeye ku nyandiko za propagande zandikwa n’ikinyamakuru cya « Jeune Afrique », Kagame akaba ashora amafaranga menshi muri icyo kinyamakuru kugirango kimwamamaze !
Ikigaragara cyo ni uko ubutegetsi bwa Kagame ari baringa, ibikorwa avugwaho akaba ari icyuka gusa, bamwe mu bakuru b’ibihugu by’Afurika bakaba batangiye kubona ko bimitse umwicanyi uteza umutekano mucye mu bindi bihugu akaba n’umujura wabyo! Ukurikije uburyo ikinyamakuru « igihe » cyanditse kuri iyi mvugo ya Kagame, ubona gishaka kumvikanisha ko kuba Kagame yiyise «Amavuta y’inka» ari uburyo bwo gutanga igisubizo cy’ibibazo afitanye n’ibihugu by’abaturanyi, ako ahubwo agiye kubicengera kurushaho! Nyamara, Kagame aribeshya cyane, abakuru b’ibihugu bikikije u Rwanda biyemeje kumufatira ibyemezo yamanika amaboko, ibyo kubeshya ko azanyerera hagati yabo akabaca murihumye agakomeza guhungabanya umutekano mu bihugu byabo, ntabwo azabishobora ! Igihugu cy’u Rwanda ni gito cyane kuburyo kitangana na komini imwe ya Tanzaniya, ntabwo u Rwanda rukora ku nyanja. Igihugu cya Tanzaniya, Uganda, Uburundi na RD Congo, bifunze imipaka yabyo y’ubutaka n’ikirere, ntabwo Kagame yamara amezi 6 ataraturumbuka mu ndaki yihishemo i Kigali ngo ajye kubasaba imbabazi kuko nta kindi yabakoraho!
Biratangaje kubona igisubizo Kagame yahaye inkomamashyi ze kubyerekeranye n’imibanire mibi afitanye n’ibihugu by’abaturanyi, ngo ari uko azigira «Amavuta y’inka» maze akanyerera hagati yabo akagera ku nyanja kandi bidashoboka! Kagame yarushijeho kubeshya ko ashobora kuzacukura umwobo w’iriba (indaki) ari i Kigali akajya kuvoma amazi ku nyanja anyuze munsi y’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda! Imitekerereze nk’iyi ya Kagame yerekana umuntu wihebye kandi udashaka kuva ku izima! Aho kwita ibihugu by’abaturanyi abanzi, Kagame yagombye kubyegera akabisaba imbabazi kandi agacika ku ngeso mbi yo guhungabanya umutekano w’ibyo bihugu no kubisahura umutungo wabyo ! Paul Kagame yishe abagande batabarika, yishe kandi akomeje no kwica abakongomani barenga miliyoni 8, yishe kandi akomeje kwica abarundi mu mvururu yateye mu mujyi wa Bujumbura kandi ubu akaba ategura inyeshyamba zo gutera igihugu cy’Uburundi, yavuze ku mugaragaro ko azica Perezida Kikwete wa Tanzaniya kuko yamusabye kumvikana n’abanyarwanda bene wabo batavuga rumwe nawe ; aho kugirango Kagame asabire imbabazi ayo mahano yose ari gukora mubaturanyi ahubwo ari kubeshya ko aribo bari kumuniga kandi akaba azakomeza kubanyereramo nk’amavuta y’inka !
Bitewe ni uko Kagame ariwe ufite ijambo wenyine mu Rwanda, abandi akaba yarabacecekesheje, biragaragara ko umutwe we aho kumugira inama ahubwo uri kumufasha gusara! Urebye amateka ya Kagame mu karere k’ibiyaga bigari, umwanzi wa mbere afite uri ku muniga ni ibikorwa bye bibi yakoze kandi akomeje gukora muri aka karere k’Afurika y’ibiyaga bigari !
Veritasinfo