Rwanda : Ni abahe banzi bari kuniga Kagame kugeza ubwo ahinduka « Amavuta y’inka » ?
Ku italiki ya 04 Nyakanga 1994 nibwo Paul Kagame yabohoje umujyi wa Kigali bityo biba bimuhaye uburyo bwo gufata ubutegetsi bwose ntawe babusangiye. Kuva kuri iyo taliki kugeza taliki ya 04 Kanama 2017, abazungu bamufashije gufata ubwo butegetsi bitaga Kagame « umugabo w’intwari uri mu karere k’ibiyaga bigara » (Homme fort de la région des Grands Lacs).Nyamara aho ibintu bigeze ubu Kagame asigaye abonwa ukundi n’abo banyamahanga ! Kuwa gatatu taliki ya 28 Werurwe 2018, ari imbere y’inkomamashyi ze yita abayobozi, Paul Kagame yazihishuriye ko atakiri umugabo w’igihangange mu karere k’ibiyaga bigari, ko ahubwo yahindutse «Amavuta y’inka» bitewe n’uko abaturanyi biyemeje ku muniga, nawe agakora uko ashoboye akabanyura mu myanya y’intoki nk’amavuta y’inka! Paul Kagame yabivuze muri aya magambo, yagize ati :
«Abo baturanyi ibibazo bafite bitugiraho ingaruka, uko batubona, ibyo batwifuriza, iyo ari byiza tubigiramo inyungu, bibaye bibi bitugiraho ingaruka. Hari byinshi twakora, twifuza rimwe na rimwe biterwa n’uko ibintu bimeze mu baturanyi badukikije cyangwa se icyo batwifuriza. Hari umuntu wigeze kumbwira umugambi w’abatifuriza ineza u Rwanda, bashakaga kuruzengurutsa ibibazo, uhereye mu baturanyi, aho gahunda yabo yari ukutuzengereza ibibazo ngo batunige, maze musubiza nkoresheje urugero rw’amavuta y’inka. Uzi amavuta y’inka? Uyafashe ukayakanda, akunyura mu ntoki, ubwo rero iyo umuntu ambwiye atyo ntangira gutekereza uburyo utamfata ngo unige, umperane. Ntabwo byakunda. Ndashaka ko twese ariko dutekereza ntabwo byatekerezwa n’umuntu umwe. Igihugu iyo hari abagifitiye imigambi nk’iyo […] tugomba gushaka uko duhumeka, tugakorera kandi gushaka uko ibyo twabirenga tugatera imbere. ushobora kumbuza inzira ijya kuvoma, bigatuma utekereza uti ’ariko aya mazi nta bundi buryo bwo kuyabona?’ Ushobora gucukura ivomo, ukumvikana n’abandi bagenzi bawe uti ’ariko uwacukura hano hantu nkagera hasi ku mazi’.»

Ahubwo Museveni yahamagaje vuba na bwangu intumwa yari yohereje kumwakira i Kigali ngo zigaruke i Kampala! Ibyo bihugu uko ari 4 bikoze umuzenguruko w’u Rwanda nibyo Paul Kagame yita abanzi bari ku muniga ariko ntavuga icyo bamuhora! Ku italiki ya 26 Werurwe 2018, Paul Kagame yatumiye abakuru b’ibihugu by’Afurika mu kwitabira Inama y’Ihuriro ryiswe ‘Next Einstein Forum’ (NEF). Iyo nama yitabiriwe na Perezida w’igihugu cya Sénégal gusa. Paul Kagame akaba yarasobanuye ko abakuru b’ibihugu by’Afurika batashoboye kwitabira ubwo butumire bw’iyo nama bamwiseguyeho, bakaba barabitewe n’uko bari bamaze igihe gito bavuye mu nama yabahuje i Kigali ; ariko Kagame ntiyashoboye gusobanura impamvu yatumwe abakuru b’ibihugu batitabiriye inama ya mbere bo batashoboye kuza muri iyo ya kabiri, kandi nabo yarabatumiye!
Intare « Kagame » yahindutse « Amavuta y’inka »!

Ikigaragara cyo ni uko ubutegetsi bwa Kagame ari baringa, ibikorwa avugwaho akaba ari icyuka gusa, bamwe mu bakuru b’ibihugu by’Afurika bakaba batangiye kubona ko bimitse umwicanyi uteza umutekano mucye mu bindi bihugu akaba n’umujura wabyo! Ukurikije uburyo ikinyamakuru « igihe » cyanditse kuri iyi mvugo ya Kagame, ubona gishaka kumvikanisha ko kuba Kagame yiyise «Amavuta y’inka» ari uburyo bwo gutanga igisubizo cy’ibibazo afitanye n’ibihugu by’abaturanyi, ako ahubwo agiye kubicengera kurushaho! Nyamara, Kagame aribeshya cyane, abakuru b’ibihugu bikikije u Rwanda biyemeje kumufatira ibyemezo yamanika amaboko, ibyo kubeshya ko azanyerera hagati yabo akabaca murihumye agakomeza guhungabanya umutekano mu bihugu byabo, ntabwo azabishobora ! Igihugu cy’u Rwanda ni gito cyane kuburyo kitangana na komini imwe ya Tanzaniya, ntabwo u Rwanda rukora ku nyanja. Igihugu cya Tanzaniya, Uganda, Uburundi na RD Congo, bifunze imipaka yabyo y’ubutaka n’ikirere, ntabwo Kagame yamara amezi 6 ataraturumbuka mu ndaki yihishemo i Kigali ngo ajye kubasaba imbabazi kuko nta kindi yabakoraho!

Bitewe ni uko Kagame ariwe ufite ijambo wenyine mu Rwanda, abandi akaba yarabacecekesheje, biragaragara ko umutwe we aho kumugira inama ahubwo uri kumufasha gusara! Urebye amateka ya Kagame mu karere k’ibiyaga bigari, umwanzi wa mbere afite uri ku muniga ni ibikorwa bye bibi yakoze kandi akomeje gukora muri aka karere k’Afurika y’ibiyaga bigari !
Veritasinfo