Ubutegetsi bwa P.Kagame bukomeje gufunga insengero: ubu noneho haranafungwa n’iza Kiliziya Gatulika n’abadivantisiti

Publié le par veritas

Kiliziya Gatulika i Masaka nayo yashyizweho ingufuri!

Kiliziya Gatulika i Masaka nayo yashyizweho ingufuri!

Inkuru ya Jean-Claude Mulindahabi
Kuva mu kwezi gushize kwa Gashyantare, mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gufunga zimwe mu nsengero. Ubutegetsi buvuga ko buzifunga kuko zitujuje ubuziranenge, kuba zubatse ahantu hatageze ku buso bwa hegitari imwe, kuba zidafite parikingi z’imodoka zihagije, kuba zidafite imireko n’imiyoboro y’amazi y’imvura, kuba zidafite ubwiherero bugeze kuri bune, kuba ziteza urusaku, kuba zidafite ibyangombwa bizemerera gukora, n’ibindi. Iri fungwa riteye impungenge abasanzwe bazisengeramo kimwe n’abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda. Hari abibaza niba nta bindi biryihishe inyuma, kuko zimwe mu mpamvu zitangwa bemeza ko zirimo kugorana kudasanzwe ugereranyije n’imiterere y’igihugu cy’u Rwanda. Habanje gufungwa insengero z’amadini n’amatorero yo mu bihe bya vuba, none muri iyi minsi hari gufungwa n’insengero z’amadini yahozeho kuva kera, nk’abanyagatulika, abadivantisiti, n’abandi.
Ku itariki ya 20 Gashyantare uyu mwaka, Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere myiza RGB (Rwanda Governance Board), rwakoresheje inama, amadini n’amatorero. Nyuma y’iyi nama nibwo hatangiye gahunda yo gufunga insengero ubutegetsi bwavugaga ko zitujuje ibisabwa. Mu ikubitiro hafunzwe insengero zirenga 700 mu mugi wa Kigali. Mu mwiherero w’abategetsi bakuru b’u Rwanda wabereye i Gabiro, Paul Kagame yavuze ko gufunga izo nsengero ntacyo bitwaye ngo kuko atari inganda, ngo si amaduka kandi ngo nta n’amazi zitanga !
Mu minsi ikurikiyeho, hakomeje gufungwa insengero mu zindi mpande z’igihugu, nko mu mugi wa Muhanga, mu ntara y’Amajyepfo, za Kibuye mu ntara y’Iburengerazuba, n’ahandi. Bitewe n’uko mu nsengero zari zahereweho hari higanjemo iz’amatorero y’abafitanye ibisanira na za mpunzi z’abakongomani zari zarashweho ziri mu myigaragambyo, hari abavuze ko ari uburyo bwo kugabanya inzira zituma abantu bagira aho bahurira bakaba bazirikana ku mibereho n’ibibazo byabo. Nyamara, ibintu byahinduye isura kuko mu nsengero zifungwa harimo iz’amadini yose. Urugero rwa hafi ni nk’urusengero rwa Kiliziya Gatulika i Masaka.
Mu ibarwa rwashyikirijwe ejobundi ku itariki ya 8 Werurwe, barumenyesheje ko rufunzwe by’agateganyo kubera ko ngo rudafite parikingi z’imodoka zihagije, ngo kandi mu mbuga zirukikije hakaba hatarashyizwe « pavement ». Iyo urwitegereje usanga ari urusengero rwiza cyane kandi rwubatse ku buryo bwa kijyambere, ku buryo kurushyira mu zandikirwa gufungwa byatangaje benshi. Gusa, hari amakuru twamenye ko ngo ku cyumweru banyuzamo bakabadohorera hagasomwa misa. Ikitarasobanuka ni ukumenya igihe urujijo rwo kubafungira indi minsi ruzaviraho burundu. Ku bajya gusenga, ahantu nka hariya, hafite uruhare runini mu mibereho yabo. Mu rusengero, hafasha benshi bafite umutima uremerewe, kugarura icyizere ko ibyiza biri imbere, ndetse iyo bahuye n’ibibazo birenze ubushobozi bwabo batakambira Imana yabaremye ngo ibibafashemo. Bahava biremyemo agatima n’imbaraga zo gukomeza guharanira kubaho no kubana neza n’abandi. Ibi ni n’inyungu ku gihugu.
Urusengero rw’abadivantisiti rw’i Nyamirambo na rwo rwafunzwe
Kuri uyu wa gatandatu, umunsi w’isabato, abadivantisiti b’umunsi wa karindwi basengeraga i Nyamirambo mu mugi wa Kigali na bo batunguwe no kubona urusengero rwabo rwafunzwe. Ubwo basembereye hirya no hino bashakisha aho basengera. Urwandiko rw’ubutegetsi rusobanura ifungwa rwatunguye iri torero kuko ntabyo bari bazi mbere y’isabato. Isabato itangira kuwa gatanu nimugoroba. Nk’uko bigaragara rwanditswe tariki ya 09/03/2018, ni ukuvuga kuwa gatanu (kuwa nyuma ku badiventisiti) bivuga ko nta gihe na gito bagize ngo bamenye ko batazabasha gusengera aho.
Abadivantisiti ni abantu bubahiriza cyane isabato. Kubatungura kuriya ni ukubahemukira cyane. Abakrisitu b’iri torero ntibacitse intege bashakashatse ahandi bajya gusengera, bakaba bizeye ko ibisabwa bizashyirwa mu bikorwa bagasubira gusengera aho i Nyamirambo. Aha hantu, ku bazi neza iri torero, ni ahantu hafite Amateka maremare ku badivantisiti b’umunsi wa karindwi, kuko hamaze igihe kinini cyane, ni ahantu hazwi kuva kera nk’icyicaro gikuru ku rwego rw’igihugu ku badivantisiti b’umunsi wa karindwi, kandi hari n’abajyaga kuhasengera bavuye izindi mpande z’umugi wa Kigali, kuko benshi barahakunda kuva kera.
Abategetsi bakuru b’u Rwanda barirengagiza amikoro y’abanyarwanda n’imiterere y’igihugu
Mu by’ukuri, ntawutashyigikira ko uretse n’insengero, n’izindi nyubako zose zikwiye kubakwa ku buryo bukomeye kandi burinda impanuka iyo ari yo yose ku bantu n’ibidukikije. Ariko, hari impamvu zitangwa n’ubutegetsi usanga zirimo kwirengagiza imiterere y’igihugu n’ubushobozi bw’abanyarwanda ku buryo hari abibaza niba hamwe na hamwe atari ukwigiriza nkana ku madini n’amatorero. Dore zimwe mu mpamvu zibazwaho:
1.Ngo urusengero rugomba kuba rwubatse mu kibanza gifite nibura hegitari!
Urebye, ntabwo byakorohera buri rusengero kubona ahantu hangana gutyo, kuko uretse no kuba u Rwanda ari igihugu gito (aho ubutaka bugenda buba buto bitewe no kwiyongera kw’abaturarwanda), ariko hari n’insengero nyinshi, zimaze imyaka n’imyaka zubatse neza zitarashyizwe mu kibanza kinini gutyo. Twibutse ko hegitari imwe bivuga ko ikibanza kiba gifite uburebure bwa metero 100 n’ubugari bwa metero 100. Mu yandi magambo ni ukuvuga ubuso buruta ikibuga cy’umupira w’amaguru! Insengero zifite ahantu hanini nk’uku, ni mbarwa. Abashyira mu kuri, basanga kwaba ari ukugorana cyane, gusaba ko buri rusengero rwaba ruri ahantu hangana gutyo.
2.Parikingi zihagije z’imodoka
Ibi na byo nta ho bitaniye n’iriya mpamvu ya mbere, kuko ntibyoroshye ko insengero zamaze kubakwa, zizakurikizaho gushyiraho parikingi zitwa ko zihagije mu gihe nta handi ho kuzubaka hahari, nyamara izo nsengero zimaze igihe zikora ndetse zarahawe n’ibyangombwa. Ibi bya « parking », bishobora kugaragara nk’amananiza. Uretse no mu Rwanda, no mu bihugu byateye imbere, nk’Amerika ndetse n’ibihugu by’i Burayi, iyi mpamvu ya « parking » ntiyatuma urusengero rufungwa. Erega hari n’aho abantu bashobora kujya gusenga batajyanye imodoka, mu gihe ahandi atari ko bose bagenda mu modoka. Mu nyurabwenge, birutwa no kuvuga ko niba parking zidahagije, abajya gusenga bamenyeshwa ko umubare wazo ari runaka, bityo hakajyanwayo gusa imodoka zitawurengeje, abandi bakaziparika ahandi, ababishoboye bakagera ku rusengero mu bundi buryo. Ariko parikingi zidahagije, ntiyakabaye impamvu yo gufunga urusengero. Ese ubundi parikingi zihagije ni zingahe? Ni izihwanye n’umubare w’abahasengera? Babanza kubarura abafite imodoka bahasengera? Ni parikingi zingana n’umubare w’intebe ziri mu rusengero? Oya rwose, ibi bintu ubutegetsi bukwiye kubigiramo ubushishozi.
3.Kubaka byujuje ubuziranenge
Nubwo koko iyi ngingo ivugitse neza kandi bikaba ari n’icyifuzo cyiza kubera impamvu zo kurinda ubuzima bw’abantu n’ibidukikije, ariko, hagombaga no kuba harazirikanwe ikibazo cy’amikoro make kuri bamwe, ibi bigahuzwa no kureba niba hatanemerwa imyubakire iciriritse ariko idafite ingaruka ku buzima bw’abantu. Dufate ingero nke, dusobanure icyo dushaka kuvuga: ufashe nka ruriya rusengero twabonye rw’i Masaka, aho abakristu bikokoye bakubaka urusengero rwa kijyambere, kurufunga ngo mu mbuga zirukikije ho ntiharajya « pavement » cyangwa ngo ntiharubakwa za « parking » zihagije, nta waba akabije avuze ko ubutegetsi bwirengagiza amikoro y’abanyarwanda. Ahubwo ubutegetsi bwakabaye bukomeza kubatera akanyabugabo, wenda bukabunganira cyangwa bukabagira inama z’uko bagera kuri ibyo bikorwa bisigaye ariko ntibashyire ingufuri ku rusengero rudafite ingaruka ku barwinjiramo bajya gusenga.
Mu rusengero rw’abadiventisti i Nyamirambo
Ibi, umuntu yababivuga kuri ruriya rusengero rw’abadivantisti b’umunsi wa karindwi i Nyamirambo. Igice kinini basengeramo biragaragara ku mafoto ko ari nta ntebe zirimo, ariko hubatswe ku buryo abakiristu bashobora kwicara bagasenga nta kibazo kindi, mbese nka kwa kundi za stade ziba zubatse ku buryo ushatse kwicara atabura aho yicara kandi hagenewe icyo, kabone n’aho byaba bititwa intebe. Harasakaye neza ku buryo bukomeye.
Izi mpamvu n’izindi umuntu atararondora, zirerekana ko ubutegetsi bwa P.Kagame, nk’uko busanzwe bubyerekana no mu zindi nzego, bufite ikibazo gikomeye cyo kwirengagiza amikoro y’abanyarwanda n’imiterere y’igihugu. Bufite ikibazo gikomeye cyo kutemera uko umuntu areshya (ubushobozi). Kwemera uko umuntu areshya (ubushobozi afite) ntibivanaho ko yiyemeza gutera imbere. Ibi biba bigomba gukorwa mu nzira zishyira mu kuri, nta guhutiraho, nta hutazwa, nta kuburabuza abantu. Ikibitera nta kindi, ni kimwe: kenshi, ubutegetsi bw’igitugu ni uko bukora. Kuri ibi hiyongeraho ko, P.Kagame ahora ahutiraho mu byemezo, bimwe abifata agira ngo isura y’ubutegetsi bwe igaragare ko ari igitangaza mu myubakire y’agahebuzo. Ni uko, benshi bagiye basenyerwa ngo ntibubatse inzu zigezweho. Ntawutifuriza u Rwanda inzu za kijyambere. Ibi ariko, byakorwa muri gahunda izirikana ko bitashoboka mu gihe gito, ahubwo bigakorwa bikurikiza n’amakiro y’abenegihugu, kuko buri munyarwanda akeneye kugira aho yikinga mu bushobozi bwe. Ubu se, aka kanya twibagiwe ko kera bamwe twasengeraga munsi y’igiti kandi amahoro agahinda ?
Ni byo koko, mu gihe bigaragara ko hari nk’inzu cyangwa urusengero rushobora kugwira abantu cyangwa guteza indi mpanuka, byasuzunwa koko hakaba hatangwa igihe cyo gukemura icyo kibazo. Ariko, biratangaje gufunga urusengero mu gihe nta ngaruka nyazo zigaragara. Mu gihe hari impamvu zidateye impungenge, hatangwa igihe gihagije cyo kuzikemura. Ibi ntibireba insengero gusa, ahubwo biranareba n’indi myubakire yose. Rwose, aho byagaragra ko inzu cyangwa urusengero bishobora kugwira abantu, rufunzwe kugira ngo rwubakwe neza, byakumvikana. Ariko impamvu zidashyira mu gaciro, zikwiye kugarukwaho.
Arashaka « Singapour » y’Afurika byihuse?
Gushaka guhindura u Rwanda Singapour y’Afurika si bibi, ariko kubikora uhutiyeho, uhutaza, mu gihe abandi babifata nko kwiyerekana gusa nta kuzirikana ku rwego n’ubushobozi bw’abo uyoboye, ni ukwigerezaho. Imitekerereze, imyifatire n’imikorere y’ubutegetsi yari ikwiye koroherereza abaturage kuko ntawanze ibyiza by’iterambere. Mu Rwanda, benshi bifitiye n’ibibazo byo kutagira ibibatungira imiryango, barakennye, ntiborohewe n’ubuzima bwa buri munsi, kandi ahanini bitewe n’imiterere ya politiki ikorwa. Kutabanza gukemura ibibazo by’ibanze by’abanyarwanda, uhubwo hagasabwa ibirenze ubushobozi bw’abo, ni icyo bita: gutwara ibintu macuri cyangwa kugendesha umutwe amaguru ari hejuru.  Byari bikwiye guhinduka, abanyarwanda n’abandi batuye mu gihugu, bakoroherezwa aho kubashyiraho umugogoro. Kubumva, kungurana ibitekerezo, no gukemura ibibazo ntawuburabujwe, ni byo byabera buri wese.
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
Nimusome Bible mu byakozwe n'Intumwa umutwe wa 17 umurongo wa 24, handitsemo ko Imana itaba mu nsengero zubatswe n'abantu. Uwo bamwe bita Yezu abandi bakamwita Yesu yahawe izina rya Emmanuel aribyo bisobanuye ngo Imana turi kumwe bivuze ko Imana iba muri wowe. Yivugiye ko Umubiri wawe arirwo rusengero rw'Imana. Yanatwigishije uburyo bwiza bwo gusenga ko ari ukujya mu cyumba cy'inzu yawe ukiherera ukabwira Imana ibikuri ku mutima. Yabujije abantu gusenga nk'indyarya zirirwa zihagaze mu masinagogi kugirango bazirebe. Niyo mpamvu yarwanyije amadini yazanywe n'izo ndyarya kandi ari uburyo bwo gukora ubucuruzi bwihishe mu nsengero. Ibi nibyo Emmanuel yarwanyije kugeza igihe abanyamadini n'abaromani bamubambye ku musaraba kugirango bamwice banamutesheje agaciro. Barinze bamubamba ntawe yatse icya cumi. Ibi umuhanuzi Daniel yari yarahanuye ko ikizira cy'umurimbuzi kizicara ahera h'urusengero yavugaga ko abaromani bazaza bakica abayisraheli bakabatesha imyemerere yabo yo gusenga nk'uko Emmanuel yibutsaga abayisraheli ko bakwiye kongera gusenga uko bikwiye bakareka ubwo buryo bwazanywe n'ikizira cy'umurimbuzi cyaturutse i Roma kikarimbura Abana ba Israheli hakarokoka ababashije guhungira mu misozi miremire yo muri Afrika . Icyo kizira nicyo cyazanye izi nsengero zubatswe n'abantu kikazisimbuza imibiri yacu arizo nsengero nyakuri z'Imana kugirango babone uko bazajya basaba ibya cumi. Emmanuel yahoraga yamagana Izo indiri z'abambuzi. Aya niyo madini yaturutse iyo bigwa akaza guca umuco w'abanyarwanda akabateza akajagari mu mutwe none Abanyarwanda bataye kirazira bayisimbuza kiliziya. Amacakubiri atangira ubwo uwo mwasangiranga umukenke ahinduka umucyeba kugeza ubwo ikizira cy'umurimbuzi kigereye no mu rwa Gasabo muri 1994 imbaga y'abana b'u Rwanda miliyoni yose yicwa urwagashinyaguro kandi Kiliziya imaze imyaka 90 igeze mu Rwanda. Banyarwanda amadini ntacyo amaze, igifite akamaro ni umutimana Imana yaguhaye kugirango ugufashe kwitandukanya n'amabi abera mu isi kandi ube umutabazi w'abari mu ngorane ngiyo idini nyakuri nk'uko yanditse muri Bible muri Yakobo umutwe wa 1 umurongo wa 24. Leta y'u Rwanda yari ikwiye Ahubwo guca burundu amadini kuko ntacyo yatumariye.
Répondre
K
Emmanuel yakoraga ingendo agana aho izo nzu zubatse agiye kwerekana ko ibizikorerwamo ataribyo. Ku myaka cumi n'ibiri gusa yatangiye kunyomoza abiyitaga abahanga mu by'amadini. Ibyo urabizi. Niba wibuka neza Emmanuel yarambuye umuzingo w'igitabo arasoma ariko ibisobanuro yatanze byatumye abanyamadini bamufata bashaka kujya kumuta mu manga. Amateraniro Emmanuel yayakoreraga hirya no hino aho imbaga y'abantu yamukurikiraga kubera inyota yo kumva ukuri yavugaga. Ntabwo yigeze yubaka urusengero ngo abantu bajye barumusangamo banatange icya cumi. Ijambo ryo muri Malakiya 3:16-17 rivuga ko abayubaha bateranira hamwe kandi nayo ikaba hagati muri bo , ntabwo rivuga ngo abayubaha bajya mu nzu zubatswe cyangwa zikodeshwa n'abanyamadini. Ese ufashe umuryango wawe mukicarana mwese mu cyumba cy'inzu yanyu mugahugurana ku ijambo ry'Imana, mukaganira ku nyigisho nyakuri bibiliya itanga kugirango mwirinde inyigisho z'ubuyobe zazanywe n'abanyamadini, Imana ntabwo yaba iri hagati yanyu ? Amateraniro se arenze ayo ni ayahe ? Muteranye nk'umuryango mugatekereza icyo mwafasha impfubyi n'abapfakazi bababaye bo mu mudugudu w'iwanyu, amateraniro aruta ayo ni ayahe ? Ikibazo dufite ahubwo ni uko abanyamadini batubibyemo ubwoba ko tugomba kwemera ibyo batubwiye tutabitekerejeho cyane ngo kuko nitubitekerezaho dushobora kurimbuka. Ibyo bigatuma twemera ibintu batubwiye tudashyizemo ubushishozi kubera ubwoba. Nyamara izo ni inyigisho z'ubuyobe zituma udakoresha ubushobozi bwo gusesengura Imana yaguhaye. Emmanuel yaravuze ngo uzaborwa no kumenya, nyamara amadini yo atubuza kumenya kugirango atuboheshe amategeko yayo. Uzabaze amateka y'umuntu witwaga Galileo wishwe na kiliziya gatolika azira ko yakoresheje ubwenge Imana yamuhaye akavumbura ko isi ariyo izunguruka izuba atari izuba rizunguruka isi nk'uko kiliziya gatolika yabyigishaga icyo gihe. Kiliziya yamwishe ivuga ko arimo anyomoza Imana nyamara yanyomozaga idini ntabwo yanyomozaga Imana. Nyuma y'igihe science imaze gutera imbere basanze ibyo Galileo yavugaga ari ukuri. Amadini ntacyo amaze uretse kutubohesha amategeko n'abayobozi bayo badashobora kubahiriza kandi mu by 'ukuri umuntu akwiye gukora ugushaka kw 'Imana atari ukubera gutinya itegeko ahubwo ari ukubera ko ariko bikwiye kugenda. Umutimanama Imana yaguhaye kugirango witandukanye n'amabi abera mu isi ndetse unafashe abababaye nibyo bifite akamaro. Yego biragoye kumva ko ibintu wavutse wigishwa ukanabikuriramo ari ubuyobe ariko iyo ufite ubusesenguzi butuma wakwifatira icyemezo uhitamo inzira y'ukuri niko kuvuka kwa kabiri bitari iriya mihango y'abanyamadini.
O
Ariko niba aribyo kuki yakoraga ingendo agana aho inzu y'Imana yubatswe na Salomoni iri? Ndetse akarambura Umuzingo w'Igitabo agasoma? Inzu z'Imana zigomba kubaho kuko Ijambo ryayo muri Malakiya 3:16-17 havugako abayubaha baza bagateranira hamwe kandi nayo ikabahagati muri bo.
U
Christophe we kwicira abantu mu kiriziya ni bibi rwose ariko no kuzifunga nabyo si byiza. None nkwibarize ngo abapadiri, n'abapasteur bari kwigisha ijambo ry'Imana abantu bakababuza kwicana ibyo se ahubwo hari igihe bitigishijwe? Uko ubizi se mu Rwanda mbere ya 90 wabonaga hari ikibazo cyari gihari hagati ya hutu na Tutsi? Yego hari bake cyane babajwe n'ubuhake n'ababajwe na révolution ya 59 ariko ntibari benshi niyo wabizanaga waracyahwaga kuko byari ukuzana amacakubiri. Ibintu byatangiye kuba bibi mufata umuheto radio muhabura ivuga ko abatutsi barenganywa cyane nibwo rero na TTLM yahise ivuka zose zitangira guhembera urwango. Ibyakurikiyeho warabibonye yaba pasteur yaba padiri amazi yari yarenze inkombe ntacyo bari gukora none se wabara abihaye Imana babiguyemo? Ni benshi cyane. Wowe rero nuko udakurikira shobuja yivugiyeko amadini nta musaruro atanga kandi sibyo arawutanga rwose muburyo bw'umwuka n'umubiri gusa uzamubaze icyo yifuza kuko mu Rwanda honyine ku isi niho basuzugura Imana ndavuga abayobozi kuko twe abanyarwanda basanzwe twemera Imana kandi nawe nibyo nkwifuriza ntaguhora mubyahise tugomba kujya mbere mubwubahane. Gira amahoro
Répondre
F
Mu Rwanda hari ibibazo byinshi byatewe na FPR: UBUKENE,inzara,ubushomeri,agahinda,kwikanga,gukangarana, KUTAVUGA cyane abahutu bo bahindutse ba "SECOND CLASS CITIZENS" bagenda bubitse imitwe bakabita ibipinga, mu RWANDA hari ubwicanyi bukabije aho abantu bicwa bakajya kubagaburira ingona za Kagome muli MUHAZI cg se bakajya kubata mu kiyaga cya RWERU. Insengero zigisha abantu kwihangana.Kwizera Imana. KANDI insengero na none nizo zihumura abantu KUGIRANGO BITEGURE KWIGOBOTORA AKAGA BARIMO MU RWANDA. Kagome rero atinya ko ejo cg ejobundi aba abantu bajya gusenga ku bwinshi bazabyuka bajya mu myigaragambyo noneho mu Rwanda hakaba icyo bita REVOLUTION nkuko byagenze muri FRANCE. Wari uzi ko mu RWANDA, bamwe mu bakozi babura icyo kurya saa sita ,BAKAJYA GUSENGA....
Répondre
M
@FDLR ibintu uvuze koko nibyo peee!! ziliya mpunzi zakoze imyigaragambyo mu minsi yashize,buriya abantu babagiriye inama,abesnhi ni abanyamadini kandi wabonye ko bageze ku ntego. Kandi na nubu biracyakomeza. Arega Kagame ashaka azane DEMOCRACY mu RWANDA abantu bisanzure ,Naho kuvuga ngo azafunga insengero........NTABWO BIZASHOBOKA....Ese uyu musazi kagome azafunga abantu bose abishobore?
M
Abakristo basenge cyane, kuko IKIZIRA CYUMURIMBUZI cyahanuwe na Daniel yuko muminsi yimperuka kizicara ahera hurusengero; nibyo birikuba mu Rwanda.<br /> Kagame yishe abantu amatorero arebera, none nayafunge kuko yirengagije inshingano yayo yokuvugira abaturage. Kagame ageze aho akora mujisho ly`Imana, kuko yabonye ibibi byose yako ntangaruka arahura nazo. Erega yigize umunyamerika none arashaka yuko u Rwanda ruba Amerika, icyakora azarukure muri Afrika aruyjaneyo.
Répondre
F
@Monyingabo we wahora niki!!! Uwo musazi Kagome yavuze ko ngo IMANA yayirasiye ku MULINDI wa BYUMBA!!!! ni nayo mpamvu nyine adashaka aho bayisengera. Kandi ziliya nsengero zifasha abanyarwanda kwihangana mu bibazo byisnhi bafite basaba Imana ngo ibakomeze kuibera : ubushomeri,nzaramba,amavunja,kwicwa,kutavuga,guhohoterwa na DMI.....Ariya masengero ashobora no GUHUMURA ABATURAGE.....none arayafunze ra!!
P
Mr SAWULI cg NERO ndabona ntako atagira ngo ABONANE na ya MANA yifuza guhura nayo. Muribuka ubushize avuga ko ataringombwa ko Imana imutumaho abantu ko YAZIYIZIRA BAKABONANA. Ariko ikibazo nibaza BURIYA ARITEGUYE NGO BAHURE? Mwa NTOREHAMWE munsubize!!!<br /> <br /> Polo koko uzi ibyo wakoze ABUBAHAMANA ku i SABATO ejobundi? Uri igikenya Gusa SETERIYA yarakoze arigendera atabonye URWO WISHE ABANYARWANDA.<br /> <br /> Gusa nkubwire IGIHE CYAWE KURASOHOYE UBWO WIHAYE GUHANGANA N IMANA.<br /> <br /> Harya ngo MUNSENGERO Nta AMAZI AVAMO? Yaaaa Avamo AMARA INYOTA .... UYAMWEYEHO NTAGIRA INYOTA UKUNDI nkawe UGIYE KUZICWA NUMWUMA.<br /> <br /> Harya ngo nta AMASHANYARAZI BATANGA? Ni UMUCYO UMURIKIYE ISI CYANE U RDA wahinduye UMWIJIMA.<br /> <br /> Hagarara UREBE nyuma yo kubabuza gusenga ngo urebe NGO UMWIJIMA URAKUGOTA IMPANDE ZOSE.<br /> <br /> Ufite IKIDODO CYIBYO WAKOREYE ABANYARWANDA none usigaye UBONA BIBLE UGAHINDA UMUSHYITSI.<br /> <br /> iriya BIBLE MUKARWIGARA yahoraga Yikoreye NIYO IGUKOZEHO. Amasengesho ASENGERA MURI GEREZA NUMWANA WE nabandi uri kwica rubozo ARAZAMUTSE AGEZE KU MANA none UBAYE "NERO" NEZA NEZA ibisazi biragufashe UKINZE INSENGERO una funze ABAZIYONORAGA.<br /> <br /> Iriya NKUBA yakubise Abasebgaga 15 ikabahitana UBUTAHA NTIZAGUSIGA.<br /> <br /> <br /> USINZE NKURUMBI IMUSOZI. Ubu urikwitegura GUKINA KUMUBYIMBA IMIBIRI YABACU MU KWA 4 NGO WAHAGARITSE JENOSIDI!! Uri umushinyaguzi. NONE RWIGARA arihe? Arihe MUCYO arihe GASAKURE arihe DANI GAPFIZI arihe KABERA ASIEL barihe Abasore bacitse ku icumu ukabohereza RWERU barihe ABANYAMURENGE barihe ABAGOGWE uri kurimbura!!<br /> <br /> POLO kenyera IMANA IRAJE SIKERA gusa niza NTUZIRUKE UZAHAME HAMWE MUHANGANE. <br /> <br /> IYO MANA NKUBWIRA ntitinya IGITUGU icyobaricyo cyose: Uzabaze HERODI cg NEBUKADINEZARI cg UMWAMI AHABU Na NYIRAMONGI we (YEZEBELI). <br /> <br /> RINDA KO SEBBO.
Répondre
I
Abapasiteri batatu bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi barenze ku mabwiriza ya Leta bajya gusengera mu nsengero zari zarafunzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, batawe muri yombi na polisi.<br /> <br /> Pasiteri Munyengaju Innocent, uyobora itorero wa MCM (Miracle Changing Ministry), Pasiteri Harerimana André, uyobora itorero EDNTR (Eglise de Dieu et du Nouveau Testament au RWANDA) na Pasiteri Sebagina Zabron uyobora EUSPR (Eglise Unitaire Sainte Esprit au Rwanda) bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.
Répondre
K
niko nimunyumvire ibya ndayishwima yigize profesor ngo arikwigisha ibigarasha bye ! imbwa kagome iramotse ngo "...ibintu nkibi biba ahantu habiri gusa mubakeno no mubaherwe !..." uretse abo babiri se abandi nibande ?! n'abari hagati se ? igihugu cyitwa ko gikize iyo gifite budget ingana ite ? ariko aka kagabo n'imitezi karwaye m'ubwonko gusa cyangwa kari possédé par le diable y'ubugoryi ?!<br /> kifatishije urupapuro bakandikiye ho ibyo karibuhomvore (uretse ko kabivuga bucuri kubera ubwenge bucye), kakisararanga gasakuza cyane wagira ngo n'inyo zabuze amabyi zivurugutamo ! pumbafu gicucu
Répondre
K
ngo gufunga insengero kuko nta parking y'imodoka ?! ahahahah ejobundi bazazifunga kuko nta kibuga cy'indege, parking y'amagari, iyamasuzuki n'ibindi ! (ese ubundi nibangahe bagenda gusenga mumodoka ?)<br /> Ahubwo izinyenzi zifite ubwobwa ko hari abantu bashobora gukorera mwayo masengero mo politique nkuko zabikoraga ! nko muri zayire ndibuka ko hari urusengero muri UVIRA hafi y'iduka ry'umucuruzi w'umunyarwanda w'umututsi witwaga rutagaya "rwasengeragamo" abatutsi gusa (en réalité iyongirwa rusengero hakorerwagamo politique yo gufata kongo) !<br /> ariko ubundi hari ahandi hantu mwabonye akajyi gato nka kigali kabamo insengero 700 koko ??! ntahandi byashoboka uretse ahayobejwe n'inyenzi inkotanyi zitagira mumutwe hazima ! ntawamenya niba izinyenzi zitongera uwomubare kugirango zerekane ko zifite impamvu yokuzigabanya ! <br /> rujonjori abaza ngo icyo abantu baba bagiye gushaka munsengero !! yuuupupupuuu ibigoryi biragwira koko , umuntu (nako umuzimu) bita ngo ni perezida utazi igituma abantu bajya gusenga biteye isoni ! kandi uwu muzimu nupfa bazawujyana kuwusomera misa muri kiriziya !!! aahaahhaaaa pumbafu<br /> sinumvishe ngo n'insengero zashitani zimaze kuhasesekara ?! cyangwa bashaka abarizo zihasigara gusa, kuko zisengerwamo shitani se w'inyenzi irusha izindi ubunyenzi ?!
Répondre
K
Ntabwo nshaka guterana amagambo na Cristophe, gusa ndashaka kwemeranya nawe ko " ibinyoma bidatsinda ukuri". Ukuri ni ko FPR igejeje igihugu aharindimuka. Koko urashaka ko dupima umurambo wa Rwigara washyizwe mu mufuka agihumeka! urashaka ko dupima umurambo wa Rwabukamba wirashe amasasu atatu akarambika imbunda iruhande rwe? ibi nibyo wita amazimwe? Ndakwifuriza kuramba kugira ngo uzabone iherezo rya FPR umulyango w'abanyarwanda!!!Kuki mutinya amateka?<br /> Uragira ngo nkwibutse ibarwa Gahima na Dusaidi bandikiye LONU bayibuza gutabaza? Iyo muvuga uruhare rwa France mu byabaye mu Rwanda kuki muceceka uruhare rwa USA,UK,Canada, Belgique ,Israel...? Kuki muhora mwibwira ko kuri iyi si y'abazima ari mwe mufite ubwenge abasigaye bose ari ibijuju?
Répondre
C
Wowe Kalisa wigize umuvugizi w'abahakanyi ba genocide yakorewe abatutsi ariko bizakugora gusiba amateka yabayeho Izuba riva ukoresheje ibinyoma. Wibeshye cyane nta bitekerezo byanjye nshaka ko abantu bemera ku ngufu, ahubwo nabajije ibibazo wowe n'abasangirangendo bawe bibananira kubisubiza muhitamo kubikwepa mukoresheje kuvuga amacabiranya yanyu muhorana mu kanwa ngo interahamwe zari Inkotanyi !! Hahaha amaraso mwamennye yabatesheje umutwe koko ! !! Mushigaje kutubwira ko na Habyalimana Juvenal yari Perezida wa FPR naho Kagame Paul akaba Perezida wa MRND kuko ariyo yashinze Interahamwe. Niba se mwarabonaga Interahamwe ari Inkotanyi Kuki mutabwiye Inzirabwoba n'abajandarume ngo barase Interahamwe ? Ahubwo mugahitamo kwirirwa muziruka inyuma mukora akazi ko guhigisha uruhindu umututsi aho ari hose ngo mumwice ? Harya ngo ufite za copy z'amabaruwa da ? Mu kwezi gushize ONU iherutse gufata umwanzuro wo kwemeza ko mu Rwanda genocide yahabaye ari genocide yakorerwaga abatutsi. Ko ayo mabaruwa yawe utayajyanye muri ONU ngo uyinyomoze ? Ayo mazina y'abantu uvuga bapfuye byari kuba byiza iyo utubwira ko uri umuganga ukaba waranakoze ubushakashatsi ku mirambo yabo ugasanga barishwe. Naho niba ibyo uvuga nta kimenyetso ushingiraho ibyo mu kinyarwanda cyiza babyita amazimwe. Niba kandi ubabajwe n'umuryango w'abo kwa Rwigara uri mu manza, byaba byiza ugiye kuwunganira mu mategeko aho kwirirwa uza kwiyesura hano Kuri veritasinfo kuko ntacyo bimaze. Révolution y'abafaransa ntaho ihuriye n'ibinyoma wirirwa wandika hano impamvu ubigereranya ni uko warindagiye. Hanyuma ikigirwamana gishya mwungutse kitwa Charles Onana nimukiramye mushyizeho umwete gusa muraruhira ubusa ibinyoma ntibishobora gutsinda ukuri.
Répondre
F
Iyi mbwa Christophe yirwa ivuga ngo FRANCE yaoze genocide,igomba kuba irwaye mu muitwe. Ese ko mutavuga uruhare rwa UGANDA,UK,USA,BELGIUM,HOLLAND ,CANADA...... izi ngegera iyo bavuze guhanura indege zicika ururondogoro...... Ni hahandi sha burya si buno.. UKURI KUZATSINDA
K
ziba wambwa we
K
@Christophe.<br /> Ikibazo cyawe Christophe ni ko ushaka ko ibitekerezo byawe abantu baba ari byo bemera ku ngufu.. Byaragaragaye ko génocides zateguwe na FPR, mwanatekerezaga ko hazapfa abantu bakeya, benshi mubashuka ko nibahungira mu nsengero ntacyo bazaba. Siko byagenze kuko muri izo nterahamwe muvuga abenshi bari abatekinisiye banyu bicaga benewabo. Nkwibutse ko muri 1963 LUNARI sogokuru wa FPR yagerageje kurega muri LONU ko mu Rwanda habaye GENOCIDE ,LONU ikabatera utwatsi.Muri 1994 hakozwe ibishoboka kugira ngo génocide ishoboke kabone niyo hahanurwa indege itwaye abakuru b'ibihugu bibiri, hakicwa abantu benshi bashoboka, bakabuza amahanga gutabara (ibaruwa bandikiye LONU tuyifitiye copie), wibuke ko Kagame yari yarabujije abasirikari be gutabara abicwaga kugira ngo umubare wiyongere agere ku butegetsi azapfiraho. Abacikacumu bamaze gusobanukirwa ariko nabo mwabamaze, MUCYO muri escalier, Makuza gupfa ataniha n'igicurane, Rwabukamba wirashe amasasu atatu imbunda akayishyira iruhande rwe, Rwigara Assinapol wabafashije kugera ku butegetsi akoresheje amafaranga yahashye ku ngoma ya Habyarimana, Diane na mama we mu buroko, Kizito uri kuwunera, amabi mudakora ni ayahe? murarata amazu maremare arimo ubusa mu gihe rubanda ishonje Nzaramba yenda kuyinogonora, bavuga ko bashaka umugati muti nimurye cake wa mugani wa mwamikazi w'abafaransa. Utabona aho mujyana igihugu ninde? no gukura ibirayi hagomba ikibari!!! simvuze kotsa ibigori wihingiye. Ibyo aribyo byose ikinyoma iyo gifashe ascenseur, ukuri gufata escalier ariko kugatsinda. Mushake wa mu moniteur agri spécialiste wa génocide ajye kuvuguruza Charles Onana naho ubundi akanyu kashobotse!!! cyangwa se muhitemo gukomeza gutekinika dore ko na NGIRENTE abamereye nabi, na prof Shyaka uruma agahuha ndabona byamuyobeye.
Répondre
F
@kalisa: iyi nyenzi Christopher urayishubije kabiisa kandi urayihamijeeee!! URESTE KO INYENZI ZITUMVA. Ubu irongera yandike ubusa?
C
Ndasubiza Uyu wiyita ukuri. Icya mbere ntiwashubije ibibazo nakubajije nti ari ugufunga Kiliziya kuko hari ibintu bisabwa itujuje cyangwa kuyiciramo abantu ikibi ni Ikihe ? Ndakubaza nti ko mutigeze mwamagana Interahamwe zatemaguriye abantu Kuri Altar ? Nta na kimwe wansubije Ahubwo wihutiye kunshinja ibinyoma ngo nsubiza ntatekereje. Ndakwibutsa ko ntawe nasubije Ahubwo nabajije. Ibyo umbaza by 'utubari tutafunzwe, ndakumenyesha ko utubari duteza urusaku aritwo twafunzwe mbere y'insengero, Ibindi ukeneyeho ibisobanuro uzajye kubibaza umuvugizi wa Police y'u Rwanda arahari kandi azagusubiza. Ikibazo ufite ni uko wowe usubiza ugendeye ku mpuha wumva cyangwa ku makuru macye ufite iyo bitabaye kwirengagiza ukuri kandi ariko wiyitirira ubeshya !! Ibyo rero uvuga ngo Padiri na Pasteur nta mbunda bari bafite n'ingabo byo guhagarika genocide, nibyo nta mbunda bari bafite ariko bari bafite ijambo ry'Imana bashoboraga Gukoresha bagahamagarira abakristu Bose Bo mu Rwanda kutagira uwo bica bamuziza ubwoko bwe kuko buri muntu yaremwe mu ishusho y'Imana. Ubwo butumwa iyo butangwa mu nsengero zose genocide yashoboraga gukomwa mu nkokora cyane cyane ko 95% by 'Abanyarwanda biyitaga abakiristu. Byari gutuma hapfa abantu bacye bashobora, ndetse ntihagire n'abagirwaho ingaruka zo gufungwa Kubera kwitabira igikorwa cyo gutsemba ubwoko. Ibyo rero ntibisaba imbaraga za gisirikare Ahubwo bisaba imbaraga z'ijambo. Naho Inkotanyi zari zifite imbunda zo zarahagurutse zirarwana kugeza genocide ihagaze amahoro aragaruka ndetse zimwe zatanze n'ubuzima bwazo ariko hagira abantu barokoka. Ibanga Inkotanyi zari zicaranye ni uguhaguruka zikarengera u Rwanda kuko amahanga yari yarutereranye. Ikimenyimenyi ni urubanza rurimo rubera mu bubirigi ruregwamo ingabo z'ububiligi uburyo zataye Abanyarwanda bari bazihungiyeho ku Kicukiro zikabata mu menyo y'interahamwe zikabica. Wigeze wumva ingabo z'ububiligi zivuga ko ari Perezida Kagame wazibwiye ngo zingende ? Ikindi kandi Gen Roméo Dallaire hamwe n'ingabo za Minuar zikomoka mu bihugu bya Ghana, Tunisia na Bangladesh bo bagumye mu Rwanda kugeza genocide irangiye nubwo bimwe ubushobozi bwo gutabara na ONU kandi icyo gihe ONU ntabwo yayoborwaga n'Inkotanyi yayoborwaga na Koffi Anan. Wowe wiyita ukuri nubwo uvuga ibinyoma ubutaha jya uvuga ibyo ufitiye imvano kuko ukuri kw 'impamo kurahari kutari ukuri kudafite ishingiro nk'uko kwawe.
Répondre
K
jyenda ubaze imbwa imbwa izirusha ububwa a.k.a kaagome ikubwire ikibi hagati yo gufunga insengero no kwiciramo abantu kuko inyenzi arizo zabikoze zikabifatanya n'abahutu bibigoryi bapfa gukurikira ibyo babonye batabanje gushishoza (bameze nkababantu iyo bumvishe hari usakuje ngo igisambo biruka kucyirutse cyose naho yaba ihene batera amabuye, amahiri kugeza bishe batanabajije icyo yibye... ! inyenzi simunsengero ziciyemo abantu gusa ahubwo zabikoze no mubitaro, mumashuri, mubibuga, mumakambi y'impunzi, mumashyamba, mumihanda etc ntahoziticiye kuva 1990 kugeza uyumunsi !<br /> sinzi igituma nirirwa nta umwanya nsubiza umusega wasaze ....
G
@ Christopher we harya ngo murimo gusenya za Kiliziya kubera ko interahamwe ngo zishe abantu? ubu se ninde urusha KAGAME ubuterahamwe? umubare w'abacikacumu amaze kwica ungana ute? sha gusenya za kiliziya bizabakenya
M
ariko uyu murwayi witwa Chistopher atuye hehe? ngo GENOCIDE? Iyi genocide avuga yateguwe na KAGAME. Abo batutsi bose biswhe na Kagame. Ntamuntu ukeneye kumva amarangamutima ye.<br /> <br /> Njyewe wanditse hano ni UMUCIKACUMU,byose ndabizi. Uyu Christopher rero niba ari DMI areke kudutesha igihe
F
@Christopher? ugomba kuba ufite ikibazo mu mutwe. Are you paranoic? ZA KILIZIA iso Kagome shitani arimo gusenya ntabwo arizo zateye iyo genocide uvuga. Kandi wibuke ko genocide RWANDAIS yatewe na KAGAME wahanuye indege ya HABYALIMANA. Urumva wa muswa we? GUFUNGA ZA KILIZIYA ni ubugoryi kuko ntaho zihuriye na genocide. Sizo zateye genocide. KAGAME ni umusazi AZAKORA N'ibidakorwa. U RWANDA rwigeze kuyoborwa n'umwami w'umusazi witwaga MAZIMPAKA: YISHE NYINA NA BENEWABO BOSE. Kagame nawe ni MAZIMPAKA kuko akora ibintu bidasobanutse
N
Hari ibintu Pilato akora bikanshobera neza neza. Uyu mwicanyi impanga ya shitani ipfa kumva ahantu perezida w’ubufransa atarabukiye nawe agahita ahagurutsa za ndege ze akahamusanga. Mbega guhakirizwa! France ntuzapfukamira urwanda. Urwanda ruzapfukamira France. Ese kuki ubutegetsi bw’intore buhora bubeshya ko france ari haduyi hanyuma Paul akirirwa yiruka inyuma ya Macron? Kugirango gusa aburizemo dossier y’indege? Hanyuma se niba France ari haduyi, fdlr, Kayumba, Padiri Nahimana, RNC, bakaba haduyi kuki Kagame adatega indege ngo nabo agirane nabo ibiganiro? Abanzi b’igihugu mu by’ukuri ni abahe? Tubabwirwa n’iki? Buri wase yabona igisubizo hagati ya Kagame n’abo mvuze hejuru! Hagati aho ariko abantu bakiri inyuma y’iriya kadahumeka bameze nka cya kirondwe...
Répondre
K
turemeranya 100%
U
Christophe we ibyo uvuze birahabanye cyane cyakora usubiza utatekereje. Reba utubari, boîte de nuit, ibuga by'umupira byuzuye mu Rwanda harya byo nta rusaku bigira? None se ko bidafungwa? Ngo amadini ntiyahagaritse génocide? Keretse niba padiri, pasteur, ababikira bari bafite ingabo n'imbunda. Usibye ko muba mwirengagiza kiriya gihe cya génocide igihugu cyari mu icuraburindi kuburyo imbunda ntacyo yari ivuze twari muri guerre civil. None se mwe mwari mufite ibafaru , mwari muniteguye ko génocide ishobora kuba mwakoze iki ngo bihagarare? Hanyuma se kuki wirukanye ingabo za MINUAR? Nuko wari ufite ibanga wicaranye? Ariko muzakomeza kujijisha abanyarwanda kugeza ryari? Vous faites pitié
Répondre
K
urakoze cyane ! iyo mbwa waruyinsubirije, ariko kubera ubugoryi bwayo bw'inkomoko yavukanye sinzi niba isobanukirwa ibyo uyibwiye ! <br /> kuko ibyo byana by'inyenzi byabaye programmés mentalement, intellectuellement ...kuburyo ntaho bitaniye na robot ! gukoresha matière grise ntubibaze !
N
Umva ahubwo ibyo nouvelle génération y'abanyarwanda babyirukiye i Burayi ivuga, yaba Hutu ou Tutsi. <br /> Naho ureke bwa bushakashatsi bwa Dr chercheur Tom Ndahiro, uri guhembera irondakoko n'amacakubiri.<br /> <br /> ref:<br /> <br /> https://m.youtube.com/watch?v=uRXDolTidsY
Répondre
T
Mbese uliya murwayi wo mu mutwe ; n'agatsiko kiwe yakanduje igikonoshwa cy'ubwonko ku bulyo batazilikana ko mu bindi bihugu insengero zubakwa na Leta ; ndetse padili na pastoro bagahembwa na ministeri y'ubucamanza.....kuko bafite uruhali rukomeye mu kwigisha abaturage b'igihugu . Yabuze idini limwamamaliza bya binyoma igihumbi incuro igihumbi. Akazakulikira ibi !!!!
Répondre
C
Ubuse ari ugufunga kiliziya ukoresheje ingufuri Kubera ko hari ibisabwa itujuje, no kuyiciramo abantu, ikibi ni Ikihe ? Ko mutigeze mwamagana Interahamwe zatemaguriye abantu Kuri Altar ? Twarabamenye Sha nimutuze. Imana ntishakirwa mu nsengero zubatswe n''abantu, ushaka gusenga aragenda akiherera mu cyumba cy'inzu ye, agakinga ubundi akabwira se uri mu ijuru hanyuma Imana ireba ibyiherereye nayo ikamusubiza. Amadini ntacyo amaze Ahubwo Iyaba bayacaga burundu. Amadini iyo aza kuba afite akamaro nta genocide yari kuba mu Rwanda.
Répondre
K
Kuva hatangizwa intambara yamoko kuwa 1 zukwa cumi 1990, wabonagako ishobora kurangira habaye jenoside! Ikibazo nuko iyo ntambara igikomeje kandi ikaba irimo ihitana imbaga. Kiliziya rero sizo zateje intambara yamoko kandi ntiyashoboraga no kuyihagarika. Urebye abayiteye bitabaje Shitani igikomeje kudushegesha. Ngibyo!
F
uyu Polo Kagome agomba kuba avugirwamo na SHITANI/GINI N'AMADAYIMONI. Uyu asigaje iminsi mikeya
Répondre