MUSENYERI BIMENYIMANA YOHANI DAMASENI : URABERE U RWANDA UMUVUGIZI IMBERE YA JAMBO (Padiri Thomas NAHIMANA)
Mbega ukuntu taliki ya 18 /7/1999, kuri Paruwasi ya Mushaka, nagize amahirwe yo guhabwa n’ibiganza byawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti maze nanjye nkagusezeranya ko nzakumvira, nk’umushumba n’umubyeyi! Twakoranye neza ubutumwa muri Diyosezi ya Cyangugu kuva taliki ya 18 /7/1999 kugera kuya 17/ 12 /2005, ubundi amateka atangira kwandika indi «paji».
Birashoboka ko hari abibuka ukuntu naba narigeze guterana amagambo nawe, Nyiricyubahiro ! Ayo makuru yacicikanye no ku mbuga nkoranyambaga si amahimbano, ni impamo! Mboneyeho umwanya wo gutangariza abatarasobanukiwe, ko icyo kintu cyenda gusa n’amakimbirane kitaturutse kuri wowe, Nyakubahwa Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana. Nta ruhare na ruto wabigizemo : wowe,nk’umushumba, warwanaga ku nshingano yawe yo kurengera ubuzima bwanjye no gukora ubutumwa bwawe «udaciye ku ruhande» ; njye nkakubwirako niyumvamo ikintu cy’ikibatsi gisa n’impano yo kwitangira «gutumura ubutegetsi bwa FPR » nabonaga ko burenganya abaturage bikabije . Wowe warambwiraga ngo nitonde cyane ntazabisigamo agatwe, ngo nimbyihorere …nkomeze ubutumwa bwa Kiliziya « ndaciye ku ruhande » ! Inama zawe za kibyeyi narazumvaga, nkazizirikana, nkanazishima, n’ubwo hari izananiye kuzishyira mu bikorwa, none bikaba bingejeje aho ndi aha, kandi nkaba nta na gahunda mfite yo kwisubiraho !
Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, uburwayi bwawe butunguranye bwarangoye kubwakira bityo uyu munsi nkaba mfite agahinda gakomeye k’uko utuvuyemo ubabajwe cyane mu mubiri, kandi ntacyo utakoze ngo ubeho mu buzima « disciplinée ». Gusa ikintera kudacogora ni uko nemera kandi ncyigisha ko «Hakurya y’imva hari ubugingo» kandi ko « Twaremewe kuzajya mu ijuru ».
Ndagushimira uko wamfashije kuva nkiri muto. Ibyiza nakwigiyeho ni byinshi birimo n’inshuti twari duhuriyeho. Ndagusaba imbabazi z’ahatari hake nakubereye nk’ikigeragezo, nkakugora kubera amarere ya gisore n’ishingano yo «kuba UMUHANUZI» nkomeje kumva mu buryo bwanjye. By’umwihariko ndagushimira ko wakiriye neza ubutumwa nakoherereje mu gihe cy’uburwayi bwawe kandi nkumenyeshako inama za kibyeyi uherutse kungira nazo zangezeho.
Ruhukira mu mahoro mubyeyi, In Paradisum deducant Angeli…. Tuzakomeza gukunda no gusabira ababyeyi bawe n’abavandimwe usize. Ntacyo uyobewe ku byerekeye imibereho y’Abanyarwanda muri iki gihe, urabere u Rwanda Umuvugizi imbere ya Jambo.
Nugerayo unsuhurize Fausta na Padiri Ngirabanyiginya Dominiko. Undamukirize na Padiri Evariste Nambaje « abagizibanabi bataramenyekana » baherutse kwivugana bamuhora ubusa.
Aheza ni mu ijuru, tuzahurirayo bidatinze.
Padiri Thomas Nahimana.