Rwanda/RDC : Raporo y’impuguke za gisilikare za CIRGL ishinja inkotanyi gushotora FARDC !
Ukwezi kwa Gashyantare 2018 kwaranzwe n’ibikorwa by’ubwicanyi ingabo za Paul Kagame zakoreye ingabo za Congo ndetse n’impunzi z’abakongomani zivuga ururimi rw’ikinyarwanda ziri mu nkambi ya Kiziba. Mu ijoro ryo kuwa 14 Gashyantare 2018 ingabo z’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, zarwanye n’ingabo za Kagame, raporo y’impuguke y’ingabo za CIRGL zishinzwe kugenzura umupaka, ikaba ishinja inkotanyi kuba nyirabayazana w’iyo mirwano! Mu minsi ya vuba leta ya Kigali n’iy’i Kinshasa bikaba bizashyikirizwa iyo raporo.
Radiyo y’umuryango w’abibumbye iri muri Congo « Okapi », iremeza ko ifite raporo y’impuguke z’umutwe w’ingabo z’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kugarura amahoro ku mipaka y’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari CIRGL. Iyo raporo yemeza ko ingabo za Paul Kagame arizo zashotoye bwa mbere ingabo z’igihugu cya Congo « FARDC ». Mu ijoro ryo ku italiki ya 14 Gashyantare, ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo, ingabo za Kagame zarwanye n’ingabo za Congo FARDC, iyo mirwano ikaba yarahitanye ku buryo buzwi abasilikare 3 ba FARDC. Nyuma y’iyo mirwano, impande zombi zakomeje guterana amagambo rumwe rushinja urundi kuba nyirabayazana w’ubwo bushyamirane.
Imirwano yatangiriye ku butaka bwa Congo
Nk’uko iyo raporo ifitwe na “Okapi” ibyemeza, ingabo za Paul Kagame zashinze ibirindiro byazo ku butaka bw’igihugu cya RD Congo, buherereye muri pariki y’ibirunga, hagati y’ikirunga cya “Mikeno” na “Sabyinyo”. Mu gihe ingabo za Congo FARDC zajyaga kureba ingabo zashinze ibirindiro ku butaka bw’igihugu cyabo, imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC n’inkotanyi za Kagame yahise itangira. Ingabo za Congo zashoboye kwirukana inkotanyi ku butaka bw’igihugu cyabo, ndetse FARDC ikurikirana inkotanyi kubutaka bw’u Rwanda; imirwano ikomeye ikaba yarabereye mu karere ka Musanze ari naho abasilikare 3 ba Congo baguye.
Nyuma y’iminsi micye habaye ubushyamirane hagati y’inkotanyi na FARDC, imirambo y’abasilikare 3 ba Congo bishwe n’inkotanyi za Kagame yasubijwe igihugu cya RD Congo, ariko abayobozi b’icyo gihugu baravuga ko abasilikare babo bataguye ku rugamba, ko ahubwo bafashwe bakicwa nyuma bamaze gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo. Raporo y’ingabo z’impuguke zishinzwe kurinda umupaka, yemeza ko inkotanyi za Kagame zafashe abasilikare ba Congo ari bazima mu gace kaberagamo imirwano bakabajyana ahandi hantu. Mu minsi micye iri imbere hakaba hateganyijwe inama izahuza abakuru b’ingabo ku mpande zombie kugirango bavuge kuri icyo kibazo!
Ngibyo ibikorwa by’intangarugero by’inkotanyi za Paul Kagame uyoboye umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA!
Source:lalibre.be