Impunzi z'abakongomani zahungiye muri Amerika i Texas zakoze imyigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame kubera ubwicanyi bw'impunzi za Kiziba!
"Kubatamuzi cyangwa se abatazi leta y'u Rwanda iyobowe na Kagame, kuva kera yagiye yica ariko noneho ndizerako iminsi y'umujura ari 40, iyi akaba ari iminsi ye ya nyuma! Birababaje kuba ariwe uyoboye AU , akaba agomba kuba intangarugero, akaba ariwe wagombye gutanga amahoro hose, none akaba ariwe wica impunzi! Yishe abantu batandukanye ariko noneho aya maraso yo azamukora! Ndibaza ko azahora amukurikirana, aribwira ko afite experience yo kwica ariko twamusaba nk'abakongomani bose ko yabihagarika!...Twamaganye iriya nkoramaraso, turamwamaganye cyane".
Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe n'umukongomani w'impunzi uvuga ururimi rw'ikinyarwanda uri mu myigaragambyo yabereye muri leta ya Texas, mu gihugu cya leta Zunze Ubumwe z'Amerika, kuwa gatanu taliki ya 02/03/2018. Umunyamakuru wa radiyo "Itahuka", Bwana Ndayizeye Serge akaba yarakurikiranye iyo myigaragambyo yamaganaga ubwicanyi inkotanyi za Paul Kagame zakoreye impunzi z'abakongomani bavuga ururimi rw'ikinyarwanda ziri mu nkambi ya Kiziba mu Rwanda.
Kanda kuri iyi nteruro ukurikirane ku buryo burambuye uko umunyamakuru wa radiyo Itahuka yakurikiranye iyo myigaragambyo!