Rwanda: Ese aho intwari za Kagame ntizizajyana nawe? Ni gute Rudahigwa wagambaniye se yitwa intwari?
[Ndlr : Mu buzima bwo kuri iyi si, buri muntu wese aharanira ko ibikorwa ayikoraho bizaramba bityo akazahora yibukwa iteka! Mu rwego rwa politiki ho biba akarusho, umuyobozi w’igihugu yishimira gukora ibikorwa rubanda izahora imwibukiraho; umuco nk’uwo ukaba ugaragara mu bihugu byateye imbere muri demokarasi ahanini biherereye ku mugabane w’Uburayi! Igiteye agahinda muri Afurika ni uko umuntu wese ugeze ku butegetsi yihutira gusenya ibikorwa byiza by’uwo asimbuye kugirango agaragaze ko ariwe wenyine wakoreye abaturage ibintu byiza! Paul Kagame we yakoze akarusho, nyuma yo gufata ubutegetsi mu Rwanda mu ntambara yamennye amaraso menshi kandi nanubu akimeneka, yemejeko italiki ya 01 Gashyantare ya buri mwaka, ihariwe umunsi wo kwibuka intwari z’u Rwanda! Nyuma y’imyaka 24 Paul Kagame yihariye ubutegetsi, abanyarwanda benshi batangiye kunenga intwari zashyizweho na Kagame, abanyepolitiki banyuranye b’abanyarwanda bakaba basanga intwari Kagame yibuka ari ize bwite atari intwari za Rubanda! Bwana Faustin Twagiramungu, umunyepolitiki w’inararibonye akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza yashyize ku rubuga rwe rwa facebook inyandiko inenga intwari za Paul Kagame, veritasinfo ikaba yahisemo kubagezaho iyo nyandiko uko yakabaye.Niba intwari za Paul Kagame zitangiye kunengwa nyirubwite akiri kubutegetsi, ese aho nabuvaho izo ntwari ze nazo ntizizahita zibagirana?]
1.Hari intwari za Kagame n’intwari z’u Rwanda na Rubanda!
Ikinyamakuru cyitwa "Kigali Today" cyo kuwa 30.01.2018 cyanditse kivuga kubagizwe intwali na Kagame. Cyatangiriye kuri Rwigema waje gutera u Rwanda avuye mungabo za Uganda aho yari Ministre w'ingabo wungirije ndetse akaba yari n'umugaba w'ingabo wungirije mu ngabo za Uganda. Yari afite ipete rya General Major, kimwe na Habyarimana wagiye kureba aho barimwambika. Ubu ni Intwali mu Rwanda yateye, akarugwamo atararumaramo amasaha 24, akaba ariwe wenyine uri mu rwego rwambere rwiswe Imanzi. Icyo kinyamakuru "Kigali Today" cyanditse n'indi ntwali itazwi iri mu rwego rwa kabiri rwitwa Imena, kimwita "Michèle Rwagasore". Naho Radiyo “Ijwi ry'Amerika VOA” yanditse ko Rwigema (ubundi yitwa Gisa Emmanuel mwene Kimonyo, akomoka ku Kamonyi ho mu Nduga) ko ari Imanzi. Naho iyanditse ku rwego rwa kabiri (cyangwa icyiciro cya kabiri) cyitwa Imena, ko harimo umwami Rudahigwa Mutara III, Madamu Uwiringiyimana Agathe na Michel Rwagasana. Ariko VOA yanditse ibeshya, ubwo yabivugaga no mw'ijwi ibeshya rubanda! ko ngo: uwo "Michel Rwagasana 'ava' indimwe na Perezida Grégoire Kayibanda"! Ryari? Ibyo kuva indimwe kwabo byo nukubeshya rubanda, mu buryo bwo gusesereza no gusebanya.

Urupfu rwa Rwagasana wari Umunyabanga mukuru wa UNAR rurazwi. Yapfuye m'Ukuboza gushira, muri 1963 ari kumwe n'abandi, bari bakomeye muri UNAR, nka Afurika na Burabyo, bapfiriye rimwe kandi hamwe n'abayobozi ba RADER aribo: Prosperi Bwanakweri wa Nturo ya Nyirimigabo, perezida wa RADER, na Lazaro Ndazaro, perezida wungirije wa RADER. Aba uko ari batanu, ndabazi (cyane Burabyo, Afurika na Bwanakweri kubera guturana), bafatiwe i Kigali Nyamirambo (nk'ibyitso by'Inyenzi, ariko nuko bari abatutsi!) ku munsi Inyenzi zari zigeze ku Kanzeze, hafi y'ikiraro cya Nyabarongo, hasigaye kilometero 12 gusa ngo zifate umujyi wa Kigali!!! Zasubijwe inyuma n'abaparakomando b'ababiligi (bafatanije n'ingabo!): hari kuri 23.12.1963 niba ntibeshya.
Baburije ikamyo ya gisirikare bajyanwa mu Ruhengeri. Ntibagarutse, barasiwe ku musozi witwa Nyamagumba. Barashwe ku mabwiriza y'umuzungu, umubiligi Major Tulpin wasuzuguye inzego z'iperereza yarabereye umjyanama (zayoborwaga na Bonavantire Ubarijoro). Ikintu kibabaje, nuko uyu Major Tulpin atigeze ahanwa. Reka rero mvuge ko iyicwa ry'aba bantu narinzi ryambabaje: Narinziranye n'abana babo (cyane aba Burabyo, aba Ndazaro niganye na François, aba Burabyo twari inshuti, Antoine, aba Afurika bari bato cyane). Aho mbereye mukuru, naje gusanga barishwe bakiri bato: Bwanakweri yapfuye afite imyaka 36, angana n'uwanjye w'ikirondamfura, mfite ubu!!
2.Intwari za Kagame sizo zanjye ntanubwo arizo z'Abanyarwanda!
Intwali jye nemera, ni izagize ibigwi bikomeye ku rugamba rw'intambara, nk'umugabo Bisangwa bya Rugombituri wafashe umuheto, imyambi n'ingabo akajya guhangana n'Ababiligi hafi y'Ishangi mu Kinyaga, yanga ko bavogera u Rwanda, akahasiga agatwe. Noneho hari no kuba intwali ku rugamba rwa politike, ndetse no ku muco. Ndatanga urugero kuri Rudahigwa, na se Musinga! Koko, ntasoni mugira?! Rudahigwa wagambaniye se, akemera kubatizwa, akemera kuba umwami ise bamuciriye mu Kinyaga, ahitwa Kuruganda hafi ya Kamembe! Aha yahamaze imyaka icyenda (mbere y’uko acirwa i Moba, muri Kongo Mbiligi, muri 1940). Rwagataraka wa Rwidegembya wa Cyigenza wa Rwakagara (sekuruza wa Kagame) yari shefu mu Kinyaga. Yajyaga aza i Kamembe gucunaguza Musinga, kandi nyamara ari sebukwe (!). Yarafite umukobwa we, Musheshambugu (nawe waje gukora ibara akabatizwa, akitwa Bernadeta, kandi se Musinga yari yaramubujije). Rudahigwa sukuba ikigwari, yageze naho asa nufashwe n'ibisazi, atanga u Rwanda, ngo arweguriye YEZU KIRISTO! Ubwo nukuvuga ko yari aruhaye Papa w’i Roma mu Butaliyani, umuhagarariye hano kw'isi !
Kuri Kagame rero ngo Rudahigwa ni Intwari y'Imena! Ngo yavanyeho ubuhake!! Ubuhe? Bimwe byo kugabana inka? Nabyo yabibwirijwe n'Ababiligi muri 1954, yirengagiza ko Loni yashakaga ko havanwaho uburetwa n'ubuja! Kugabana inka! Kuki atagabanye ibikingi, ngo abihe abatishoboye! Data yagabanye nawe, amafaranga ayaha sushefu wari ubishinzwe iwacu, witwa Susa, umunyiginya wo munzu yo kwa MUKOBWA, akaba umukobwa (kimwe na Mgr Gahamanyi na mukuru we shefu Kayihura) yari mwene Rutarira wa Kibuguma wa Muzerwa wa Butwa. Ikindi ko Rudahigwa ari we wambere wavuze ko ngo: "aho kurwanya Gitera nibarwanye ikibimutera"! Bivugitse neza ariko si ibye. Uwabivuze mbere ni Bwanakweri bwa Nturo, umunyiginya w'umunana, mu nama nkuru y'igihugu.

Kigeli V yicihije bantu barimo Secyugu, Sindibona, Mukwiye (bitaga Polepole, w'iCyanika), na Kanyaruka mwene wabo wa Gitera etc.. Tariki ya 01.11.1959, abashatse kwica s/chef Mbonyumutwa Dominiko, yarabananiye, abacika bamukubise urushyi rumwe gusa, nkuko umwe muribo aherutse kubitangaho ubuhamya. Ibi byo gusuzugura Mbonyumutwa bitewe no kwiyemera cyane, nibyo byabaye intandaro yo kwigobotora ingoma ya "kija n'uburetwa". Kuri bamwe rero, rimwe narimwe baba bashaka kwishongora, ngo Revolusiyo ntiyari ngombwa! Ishobora kuba itarakozwe uko babishakaga, ariko yo yari "imperatifu", yari ngombwa cyane kugira ngo, abahekwa mu ngobyi bigenze, abasirizwaga inkwi baziyasirize, abatazi kujya kuvoma amazi kwiriba bakabimenya, abatazi gukuka amase no kuragira inka zabo bakabyiga, abatazi kwihingira nabo bakabyiga! Rudahigwa na Rwagasana birangora cyane kubafata nk'Intwali! Harya ni kuki Rwagasana yaba Intwali Bwanakweri ntabe yo, ataba Intwali Kayibanda, wagize "Front commun" na RADER ntabe yo ?
Ese koko mwumva muri Abanyarwanda cyanga, mwumva muri "indobanure z'abatutsi bitwaje intwaro mugafata igihugu" gusa muvuye hanze! MWUMVA NTASONI MUFITE, cyane KAGAME, we uyobora u Rwanda, yumva ntasoni afite, kumva ko yabuza Abanyarwanda kwemera ko abagabo BATUVANYE MU BUJA bataba INTWALI? Koko ntimwemera ko aba Banyarwanda ari INTWALI ariko Rwagasana akaba Intwali:

1.KAYIBANDA, yabaye uwambere mukurwanira "rubanda rugfi" no kwemeza Repuburika .
2.MBONYUMUTWA, yarwaniye rubanda, anatinyuka gusimbura umwami!
3.GITERA, niwe wambere wasabye ko habaho umwami w'umuhutu
4.MUNYANGAJU, niwe wambere werekanye akarengane akoresheje imibare
5.MUSINGA YUHI V, niwe wambere wanze agasuzuguro k'abazungu yanga n'idini ryabo
6.MAKUZA, yerekanye kenshi ubuhanga n'ubumenyi mubyo kuyobora igihugu
7.BWANAKWERI, niwe wambere washatse ubwami "constitutionnel" muri demokarasi
8.RUKEBA, yandikiye LONI mugiswahili, muri 1948, yerekana akarengane gaterwa n'ababiligi
9.BICAMUMPAKA, uwambere mumajyaruguru y'igihugu wumvise akamaro k'impiduka
10.BISANGWA bya Rugombiture, watinyutse kurwana n'abazungu bararasana
11.RUKARA rwa Bishingwe, yanze agasuzuguro aba uwambere mu Rwanda wishe umuzungu.
Ku Banyarwanda benshi cyane, Kayibanda Geregori watangiye kurwanya ubuja n'ubucakara kuva afite imyaka 24, akiva mu isemiari nkuru ya Nyakibanda, akabyumvisha Mbonyumutwa, warufite imyaka 27, bombi bagahuza umugambi, Imana ikabibafashamo, bakabigeraho, bagashinga Repuburika, kuri 28.01.1961, ngo si Ntwali? Ngo "batugize impunzi". Hari impunzi zahunze imvururu, izo ndazizi, zagiye nzireba. Hari nizahunze, zidashaka gutegekwa n'abahutu, muri zo harimo Muzehe Rutagambwa wanze kuba mu gihugu kitagira umwami, kandi yumva bitamushobokera gutekwa n'abahutu. Kandi jye ndamwumva, yari igikomangoma.
NB: Intwari Kayibanda watinyutse akerura, akavuga ko rubanda rw'abahutu barengana, nkuko byari byaranditswe na LONI muri 1948, isaba ko ibintu byahinduka, abahutu bakava mu buja (émancipation). We akerura akumvikana na bagenzibe bagashinga ishyaka ryitwa "Parti pour l'émancipation des Hutu" ryaje "kubatizwa" rikitwa MDR-Parmehutu. Ubwo ngo yakoze icyaha! Ari Inkotanyi za Kagame zidashaka no kumva izina rya Kayibanda, zikabazaranashenye icyaricyo cyose cyakwibutsa izina rye, ari n'abasirikare bakuru b'ibiroroge bo mu "Inzirabwoba" bamuvanyeho, bakamujyana "Ikaruvaliyo", bakamuteza abacamanza b'ibisahiranda ngo nibamucire urubanza rwo gupfa, akaza gupfa amanzaganya, agapfa afite imyaka 52, bose babikoreye ubusa.
KAYIBANDA mwamwishe ku mubiri, ntimuzamwica mu mateka y'uRwanda. Azahora ari INTWALI MU MITIMA ya benshi mu Banyarwanda.

Faustin Twagiramungu
Umuyobozi wa RDI Rwanda rwiza.
«Veritasinfo » yifuje kubagezaho ibaruwa umwami Musinga yandikiye umukobwa we Musheshambugu nawe washakaga kubatizwa kandi kikaba cyari ikizira ku mwami Musinga ! Iyi baruwa yasohotse ku mbuga nkoranyambaga, irerekana agahinda Musinga yatewe n’ubugambanyi bw’umwana we Rudahigwa :
IBARUWA YUHI MUSINGA YANDIKIYE UMUKOBWA WE MUSHESHAMBUNGU

Ntugire ngo ndagukinisha nk’umugabo wawe. Niba ushaka kuba umukirisitu kugira ngo ushimishe umugabo wawe, sinzongera kugukunda na rimwe, ndakurahiye. Mbe nica data Rwabugiri niba ibyo nkubwiye atari byo. Nzakwifuriza ikibi cyose kibaho kubera kukwanga. Nzakwanga nk’uburozi bwishe umuvandimwe wanjye Munana, nkwange nka mugiga yishe abana banjye Munonozi na Rudacyahwa. Tega amatwi wumve neza, hitamo kunkunda, gukunda ubuzima bwawe cyangwa gukunda Rwagataraka.
Nkurahiye nkomeje ko nuramuka ubaye umukirisitu ntazongera kurebana nawe mu maso. Mbwira neza icyo utekereza mu mutima wawe. Musheshambugu, mbwiza ukuri kuko uyu ariwo munsi wo kunyereka ko uri umwana wanjye cyangwa utari we. Wibuke ko nuramuka ubaye umukirisitu bizanteranya n’abapadiri, ariko ibyo ntacyo bintwaye”.
Yari so, Umwami w’u Rwanda Yuhi Musinga.”