Siriya: Igitero Turikiya yagabye kubarwanyi ba YPG cyatumye Amerika igwa mu gihirahiro!

Publié le par veritas

Ingabo za Turukiya zinjira muri Siriya kurwanya abakurudi ba YPG

Ingabo za Turukiya zinjira muri Siriya kurwanya abakurudi ba YPG

Mu ntambara ibihugu by'iburayi birangajwe imbere n'igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika birwana  na leta y'intagondwa z'abayisilamu (EI) mu gihugu cya Siriya yahinduye isura! Umutwe w'abakurudi wa YPG wahawe intwaro zikomeye n'abanyamerika ndetse n'abafaransa kugirango ufashe ibyo bihugu kurwanya intagorwa za kisilamu muri Siriya, wagabweho ibitero bikomeye n'igihugu cya Turikiya nacyo gifatanyije n'Amerika ndetse n'ibihugu by'uburayi mu kurwanya ibyihebe! Icyo gitero cya Turikiya ku mutwe ushyigikiwe n'abanyamerika n'abafaransa cyateye urujijo rukomeye ku migendekere y'urugamba rw'Amerika mu kurwanya ibyihebe byo muri Siriya!

Turikiya, Amerika n'Ubufaransa bihuriye mu muryango umwe wo gutabarana wa OTAN, ibyo bihugu kandi bikaba bihuriye ku rugamba rumwe rwo kurwanya umutwe w'ibyihebe bya kisilamu wayogoje ibihugu bya Siriya na Irak. Mu ngamba ibihugu by'Amerika n'Ubufaransa byafashe ni uko ibyo bihugu byanze kohereza abasilikare babyo kujya kurwana muri Siriya ahubwo biha intwaro imitwe itavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Assad wa Siriya kugirango abarwanyi b'iyo mitwe abe aribo bakora akazi ko kurwanya ibyihebe bya kisilamu (EI). Umwe mu mitwe ikomeye Abanyamerika n'abafaransa bahaye intwaro zikomeye muri Siriya kugirango barwanye izo ntagondwa ni abaturage bo mu bwoko bwa nyamuke b'abakurudi bibumbiye mu mutwe wa YPG.

Ikibazo gikomeye cyane, ni uko abo barwanyi bo mu mutwe wa YPG ari abanzi bakomeye b'igihugu cya Turikiya nacyo gifitanye ubushuti bukomeye n'Amerika ndetse n'abafaransa! Kugirango Amerika n'abafaransa bagire agace bigarurira muri Siriya bityo babone uko bashyira igitutu kuri Perezida Assad wa Siriya ndetse n'abarusiya bamushyigikiye, Amerika n'Ubufaransa bafashe icyemezo cyo gushyiraho umutwe w'abarwanyi bafite ingabo zirenga ibihumbi 30 zigomba kwigarurira igice cy'ubutaka bwo mu majyaruguru ya Siriya gihana imbibi n'igihugu cya Turukiya! Amerika n'Ubufaransa bikaba byarashatse ko ingabo zigomba kugira uwo mutwe zigomba kuva mu ba kurudi bibumbiye mu mutwe wa YPG bitewe nuko bagaragaje ubutwari mu mirwano inyuranye yo kurwanya intagondwa zo muri EI.

Ikibazo gikomeye ni uko abo barwanyi bo muri YPG igihugu cya Turukiya kibanga urunuka ndetse kikaba kivuga ko ari ibyihebe kigomba kurwanya! Kugirango Amerika n'abafaransa badashyiraho ingabo zirimo abo barwanyi, perezida wa Turukiya yahise atanga itegeko ryo kugaba igitero ku mutwe wa YPG uri muri Siriya! Turikiya ikaba ifite umugambi wo kwigarurira ubutaka bwo muri Siriya bungana n'ibilometero 30 kugirango ibwirukaneho abo barwanyi ba YPG. Kuwa gatandatu taliki ya 20 Mutarama 2018 saa tanu z'amanywa ku isaha ya Turikiya nibwo ingabo z'icyo gihugu zinjiye ku butaka bwa Siriya zigabye igitero kuri YPG. Ingabo za Turikiya zinjiranye intwaro zikomeye zirimo amatanki manini y'intambara arenga 30 ndetse n'indege z'intambara zirenga 32!

Ejo ku cyumweru hakaba harabaye imirwano ikaze yahuje abarwanyi ba YPG n'ingabo za Turukiya ku butaka bwa Siriya. Turikiya ikaba yemeza ko yasenye ububiko 45 bw'intwaro z'uwo mutwe. Umuryango w'abatabazi bigenga muri Siriya wemeza ko iyo mirwano yahitanye abaturage 18 harimo n'abana. Turikiya yemerako abo barwanyi basenye ibimodoka byayo bikomeye by'intambara 2 ndetse bakarasa n'ibisasu bikomeye mu mijyi ya Turukiya yegereye umupaka wayo na Siriya. Mu minsi 2 bamaze barwana Turukiya ikaba yemeza ko imaze gufata ahantu hangana n'ibilometero 5. Perezida wa Turukiya akaba asaba Imana ko iyo mirwano yarangira vuba agashobora gutsinda abanzi be bo mu mutwe wa YPG kandi mu gihe gito!

Ingabo z'Uburusiya zari mu karere k'amajyaruguru ya Siriya zahise zihava kugirango Turikiya ibone urubuga rwo gusenya umutwe wa YPG ushyigikiwe n'abanyamerika n'abafaransa! Ministre w'ingabo z'Amerika Mattis yabuze ayo acira n'ayo amira kuko akeneye kubana neza n'igihugu cya Turukiya kandi abarwanyi ba YPG nabo bagakomeza gufatanya, yasabye Turikiya guhagarika ibitero byayo kuri uwo mutwe ariko akaba yabwiye Turikiya ko igikorwa cyo kurwanya YPG gifite ishingiro, iyo mvugo ikaba yuzuye urujijo! Ministre w'ingabo w'igihugu cy'Ubufaransa Florence Parly yagaragaje impungenge z'uko abo barwanyi ba YPG bashobora kutazongera kugirira ikizere abanyamerika n'abafaransa, igihugu cy'Ubufaransa kikaba cyasabye ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi gaterana mu muhezo kagasuzuma ikibazo cy'ibitero bya Turukiya kuri YPG! Perezida wa Turukiya yavuze ko umuturage wese uragaragaza ko atishimiye ibitero Turikiya iri kugaba kuba kurudi ba YPG, afatwa nk'umwanzi w'igihugu!

Uwavuga ko intambara abanyamerika n'abafaransa barwana muri Siriya yababereye nka wa munara wa babeli ntabwo yaba abeshye!

Veritasinfo
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Bonsoir Mme, Mr. Moi je me nomme Grand voyant marabout Santos,
Après avoir lu vos différents forum sur la rupture, les problème de grossesse ; de santé; problèmes d'avoir un bébé et surtout la déception, la trahison, la séparation et la tromperie ; le foyers non stables; dispute; pas d'amour et autre je tiens beaucoup à vous aider pour régler vos différents problèmes de couples, contactez moi
directement sur: Contact@marabout-vaudou-occulte.com / Contact@marabout-vaudou-occulte.com , car je suis le roi dans le Royaume de Dahomey et je détiens plusieurs connaissance dans le domaine de spirituel et je suis un Grand guérisseurs basé sur la combinaison des plantes de la nature pour guérir plusieurs maladies et je pratique la magie blanche avec des rituels puissants pour faire les retours affectifs de l'être qu'on aime, je peux vous aider à reconquérir votre ex un bref délai de 10 jours je pratique aussi des rituels à distance.
je fais aussi les parfums de chance et les savons et pliens d'autre choses.
je suis vraiment sérieux à aider mon prochain en difficultés dans le but d'être reconnu plus dans plusieurs pays.

Domaine : magie rouge amour, magie rouge retour affectif gratuit, priere retour affection, retour affectif, retour affectif efficace, retour affectif , retour affectif puissant, retour affectif qui fonctionne, retour affectif rapide efficace, retour affectif serieux Amour et Retour Affectif medium avis, retour affectif serieux, retour affectif avis, travaux occultes tres puissants, travaux occultes paiement apres resultat, retour affectif rapide, medium travaux occultes, travaux occultes gratuits, retour d affection , retour d affection efficace, retour d affection forum, retour d affection magie, priere retour affection, retour affectif puissant, retour affectif qui fonctionne, retour affectif efficace retour
affectif rapide efficace, retour affectif puissant, retour affectif, retour affectif , rituel retour affectif, magie rouge retour affectif gratuit, retour affectif serieux, sortilege retour affectifrituel retour affectif efficace, rituel d'amour avec photo, rituel d'amour puissant , rituel magie blanche amour, magie rouge amour, rituel retour de l'etre aimé gratuit, rituel pour faire revenir son ex, sort d'amour

NB: certains travaux sont gratuit ou la satisfaction après le payement si
le cas nécessite beaucoup de dépense à faire et vous envoyé à distance .
je vous rassure beaucoup que plusieurs témoignent de mes bienfaits dans plusieurs pays. Vous aurez aussi des vidéos témoignages qui comfirme l'éfficacité de mes travaux.
Marabout puissant voyant medium puissant France, Belgique, Suisse, Canada, Guadeloupe, Martinique, La Réunion, Guyane

CONTACT:

SiteWeb I : https://www.marabout-vaudou-occulte.com

SiteWeb II : https://www.rituel-de-retour-affectif-rapide.com

SiteWeb III : https://www.richesse-rapide.wixsite.com/devenir-riche

SiteWeb III : http://www.sorcier-vaudou.onlc.be

Blog : http://www.magieretouraffectif.unblog.fr

E-Mail : Contact@marabout-vaudou-occulte.com

Tél Bénin :(+229) 97-45-85-00 (Joignable aussi sur Whatsapp)

Tél France : (+33) 6-44-66-66-02 (Joignable aussi sur Whatsapp)

RITUEL AVEC LES GÉNIES DAMSANA DU SECTE SATANA POUR DEVENIR STAR

- Vous êtes jeune footballeur ou jeune dans le domaine de la musique et vous rêvez de devenir un grand stars de de la musique ;voulez que tous le monde vous aimes et vous écoute dans le monde entier que vous soignez inviter par tous . vous êtes jeune footballeur vous rêvez de devenir un grand stars du football ;vous rêvez de jouer dans les plus grand équipe du football que tous le monde vous aime et vous respecte pour votre s’avoie fais . grâce au rituel des génies damsana réalisez votre rêve les plus fous .si vous êtes intéressé contacter nous

CONTACT:

SiteWeb I : https://www.marabout-vaudou-occulte.com

SiteWeb II : https://www.rituel-de-retour-affectif-rapide.com

SiteWeb III : https://www.richesse-rapide.wixsite.com/devenir-riche

E-Mail : Contact@marabout-vaudou-occulte.com

Tél Bénin :(+229) 97-45-85-00 (Joignable aussi sur Whatsapp)

Tél France : (+33) 6-44-66-66-02 (Joignable aussi sur Whatsapp)
Répondre
K
ntantambara n'imwe kw'isi itaba irimo imisega y'abanyamerika !!!
Répondre
U
Ubucamanza mpuzamahanga uko bwitwaye Arusha ku Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=eHgOtqIVgK4
Répondre
R
MUTWA NDAGUSABA KUVA MUMWOBO UKUZA AHAGARAGARA UKATUBWIRA ICYO IBYUMA BYAWE BIKWEREKA NDABONA IGIHE ARIKI
Répondre
H
Jya kugihe wa ntore we ?