RDC: Abakristu Gatolika biyemeje kwirukana umunyagitugu Kabila!
Kuri iki cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2018 abakristu gatolika baherekejwe n'abihayimana bo mu gihugu cya Congo bongeye kwihereza imihanda bamagana umunyagitugu Kabila umaze imyaka igera kuri 2 yigundirije ku butegetsi kandi yararangije manda ye mu Kuboza 2016! Abapolisi ba Kabila bageragerageje kuburizamo urwo rugendo rw'abakristu barasa imyuka iryana mu maso bagera n'aho barasa amasasu asanzwe!
Umuryango w'abibumbye ONU ukaba wamaganye urwo rugomo ruri gukorerwa abakristu bo muri Congo bari gusaba ko igihugu kiyoborwa n'umukuru w'igihugu watowe n'abaturage, ONU ikaba ivuga ko muri iyo myigaragambyo abapolisi ba Congo bishe abantu 6 hagakomereka abandi barenga 49 naho ubutegetsi bwishyizeho bwa Congo bukaba bwemeza ko hapfuye abantu 2 gusa! Igitangaje ni uko kugeza ubu umuryango w'ibihugu by'ubumwe bw'Afurika UA ntacyo uravuga kuri ubwo bwicanyi bwa Kabila bitewe ni uko umugabane w'Afurika uyobowe n'abanyagitugu aribyo perezida w'Amerika yise umugabane wuzuye umwanda wo mu musarane!
Kiliziya gatolika ikaba ariyo gushimwa kuko yiyemeje guca akarengane ihamagarira abakristu kwirukana Kabila ku butegetsi! Umunyepolitiki w'inararibonye Bwana Faustin Twagiramungu yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ubutumwa yageneye abakongomani, ubwo butumwa bukaba bwasuwe cyane n'abantu benshi kandi bakaba bari kubuhererekanya ku mbuga nkoranyambaga; Bwana Faustin Twagiramungu yagize ati:
"Baturage ba Congo, ni muririmbe indiribo ishimangira ubumwe bubahuza, ntimucike intege,ni mukomeze iyo nzira y'umusaraba kugeza mutsinze urugamba, kugeza igihe ibigwari biviriye ku butegetsi. Nimukize igihugu cya Congo kuko aribwo bukungu bw'agaciro Imana yabahaye kandi ibyo nimubigeraho muzaba muhesheje agaciro gakomeye umugabane wose w'Afurika".
Abihayimana muri Congo baremezako bazakomeza gusaba abakristu guharanira uburenganzira bwabo no gusaba Kabila kuva ku butegetsi vuba na Bwangu, Papa François uri mu rugendo mu bihugu by'Amerika y'epfo yagaragaje impungenge afitiye abakristu ba kiliziya gatolika bakomeje kwicwa n'ubutegetsi bwa Congo.
Veritasinfo.