Général Tshibangu ngo yiyemeje guhirika abanyagitugu bo mukarere k'ibiyaga bigari ahereye kuri Kabila!
Amakuru dukesha ikinyamakuru VOA aratwereka amashusho (video) y'umujenerali w'umunyekongo wagaragaye nyuma y'iminsi myinshi yaraburiwe irengero akaba yagaragaye akikijwe n'ingabo nyinshi hamwe n'imodoka za gisirikare 4x4.
Uwo mu Jenerali yahaye Perezida Joseph Kabila iminsi 45 yo kuba avuye kubutegetsi ku neza bitaba ibyo akamukuraho kungufu! Ayo ni amakuru aje asanga andi radiyo mpuzamahanga y'abanyamerika VOA yari imaze iminsi yakira asa natuburira ko nibamara gukuraho Joseph Kabila ngo bazimurira iyo ntambara muri kimwe mugihugu gituranye na DR Congo kandi rwose abivuganye umujinya mwinshi, uwo mu jenerali yifuza kuzagira icyo gihugu isibaniro kuburyo kubwabo ntabuye ryasigara rigeretse kurindi cyane ko banemeza ko nibuye ryubatse kuruwo muturanyi ryaturutse iwabo!
Uwo muburo ukomeza usaba abanyarwanda ko nibabona Joseph Kabila asumbirijwe, abazaba bafite ubushobozi bazihutire gushaka aho bahungira.