Imvururu za politiki ziri mu gihugu cya Congo-Kinshasa ziteye ubwoba bwinshi Paul Kagame !
Umunyamakuru w’umubiligikazi witwa Collette Braeckman azwiho kuba ari mu banyamakuru bakomeye ku isi bacengeza amatwara ya FPR- Kagame ; uwo munyamakuru akaba yasohoye inkuru mu kinyamakuru «le soir» cyandikirwa mu Bubiligi igaragaza inkomoko y’ubwoba Paul Kagame afite, ubwo bwoba akaba aribwo bwamuteye gusaba abanyarwanda yiyemeje kurasa ku manywa yihangu kuzamurwanaho muri uyu mwaka w’2018 !
Colette Braeckman yemeza ko imidugararo ya politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteye impungenge ibihugu 9 bihana imbibi nayo. Ibyo bihugu bifite ubwoba bw’uko imvururu ziri muri Congo zishobora gufata indi ntera, maze ibyo bihugu bikagira ingorane zo kwakira impunzi nyinshi z’abakongomani bashobora kuzabihungiramo kimwe n’uko izo mvurururu zishobora guhungabanya uburyo bw’ubuhahirane hagati y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ndetse bikongera n’ubusahuzi bw’umutungo kamere w’icyo gihugu. Impungenge z’ibyo bihugu zirushaho kwiyongera bitewe n’uko inkunga ibihugu byo mumajyepfo y’Afurika byahaga igihugu cya Congo mu byerekeranye no kubungabunga umutekano ishobora guhagarara!

Igitero cya gabwe ku ngabo za Monusco » i Beni muri Congo, kikaba cyaraguyemo abasilikare ba Loni 15 bakomoka mu gihugu cya Tanzaniya, icyo gitero kikaba cyaraciye igikuba mu bantu benshi, ariko Madame Braeckman akaba avuga ko icyo gitero kitageze ku ntego yacyo kuko nta mukuru w’igihugu n’umwe wohereje ingabo z’igihugu cye muri « Monusco » wafashe icyemezo cyo kuzikuramo! Abagabye icyo gitero ku ngabo za Loni bakaba bari bambaye imyenda y’ingabo za Congo ; nubwo icyo gitero kitiriwe abarwanyi b’umutwe wa « ADF Nalu » urwanya ubutegetsi bwa Uganda, Madame Braeckman avugako amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako karere, yemeza ko abantu bagabye icyo gitero ku ngabo za Loni, bitewe n’uburyo bw’imirwano bakoresheje, bigaragaza neza ko abo barwanyi bahawe imyitozo ya gisilikare n’igihugu cy’u Rwanda!

Naho kubyerekeranye n’igihugu cya Uganda bivugwa ko abarwanyi ba ADF Nalu baturukamo, imyitwarire yacyo iteye urujijo : Mu rwego rwo kurwanya ADF Nalu, ingabo za Uganda zivuga ko zagabye ibitero by’indege ku barwanyi b’uwo mutwe bari muri Congo. Ingabo za Uganda zivuga ko zasenye ibirindiro by’uwo mutwe kandi zigasenya n’intwaro zawo ndetse zikica n’abarwanyi ba ADF barenga 100 bari mu gace ka Erengeti. Ariko igitangaje muri ibyo bitero bya Uganda ni uko ari ingabo za Loni muri Congo (monusco) ari n’ingabo za Congo (FARDC) nta numwe muribo wemeza ko yafatanyije n’ingabo za Uganda mu kagaba ibyo bitero. Ikindi giteye amakenga muri Congo niko intambara y’ubukungu ivanze n’iya politiki iri kwigaragaza : Nka sosiyeti y’abafaransa yitwa Total yahawe isoko ryo gucukura peteroli ku ruhande rwa Uganda rwegereye ikiyaga cya Albert ; iyo sosiyete ikaba yarashoye akayabo ka miliyari 3,5 z’amadolari mu kubaka umuyoboro wa peteroli uzayigeza i Kisangani (Congo), kubera iyo mpamvu sosiyete ya Total ikaba ishaka no kuzacukura peteroli iri kuruhande rwa Congo !
Kubera izo nyungu zishingiye ku b’ubucukuzi bwa peteroli, bituma igihugu cy’Ubufaransa gifitanye ubushuti bukomeye n’igihugu cya Uganda ndetse na Congo ; ubwo bushuti bw’igihugu cy’Ubufaransa n’ibihugu bituranye n’u Rwanda bukaba buteye ubwoba Paul Kagame n’ubwo guhera ku italiki ya 1 Mutarama uyu mwaka , yatangiye kuyobora umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA).
Source : Collette Braeckman - Le Soir