Amasasu n'imyuka iryana mu maso byarashwe kubakristu bari gusenga mu kiliziya i Kinshasa!

Publié le par veritas

Imyigaragambyo yo kwirukana Kabila ku butegetsi ikomeje kuba mu mujyi wa Kinshasa

Imyigaragambyo yo kwirukana Kabila ku butegetsi ikomeje kuba mu mujyi wa Kinshasa

Abashinzwe umutekano muri Congo barashe amasasu menshi mu kirere, barasa n'imyuka iryana mu maso ku bakristu gatolika bari mu misa yaberaga muri kiliziya iri mu murwa murukuru wa Kinshasa. Ubutegetsi bwa Kabila bukaba bwafashe icyemezo cyo kuburizamo imyigaragambyo y'abakristu gatolika iteganyijwe muri uwo mujyi; abakristu gatolika bakaba bari bahamagariye abaturage batuye muri uwo mujyi gukora urugendo kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kinshasa rwo kwamagana Joséph Kabila ukomeje kwigundiriza ku butegetsi kandi yararangije manda y'ubuyobozi yemererwa n'itegeko nshinga ry'icyo gihugu!
 
Umukristu umwe wari mu kiliziya ya "Saint Michel" iri muri komine ya Bandalungwa, yatangarije ibiro ntaramakuru by'abafaransa AFP ibyo yabonye muri aya magambo , yagize ati:"Mu gihe twarimo dusenga, abasilikare n'abaolisi binjiye imbere mu kiliziya batangira kurasa imyuka iryana mu maso ku bakristu barimo basenga! Twahise dusandara mu kiliziya, abantu bamwe bagwananaho, abatabazi bahise bahagera batagira guhembura bamwe mu bakecuru babuze umwuka" .Nubwo byagenze gutyo bwose, "Padiri yakomeje gusoma misa ari kumwe n'abakristu bamwe banze guhunga" ibi bikaba byemezwa n'undi mukristu wo muri iyo paruwase witwa Chantal.
 
Kabila arasabwa kwerura akavuga ko ataziyamamaza!
 

Komite y'abakristu b'abalayiki i Kinshasa yahamagariye abakristu bo muri uwo mujyi gukora urugendo rwo kwamagana ukwigundiriza ku butegetsi kwa Joseph Kabila; abo bakristu bakaba bagomba kwitwaza muri urwo rugendo: Bibiliya, ishapule n'umusaraba kandi urwo rugendo rugakorwa nyuma ya misa yo kuri iki cyumweru!

Abo bakristu bakaba batangaza ko intego nyamukuru y'urwo rugendo ari ugusaba "Joseph Kabila" gutangaza ku mugaragaro ko ataziyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe muri icyo gihugu kuko itegeko nshinga ritabimwemerera!  Abo bakristu kandi barasaba ko "ingengabihe y'amatora yumvikanweho n'impande zose" igomba gushyirwaho igasimbura ingangabihe yemejwe ku buryo butumvikanyweho ivuga ko amatora muri icyo gihugu azaba ku italiki ya 23 Ukuboza 2018.
 
Ayo matora niyo azashyiraho umukuru w'igihugu uzasimbura Joseph Kabila warangije manda ye taliki ya 20 Ukuboza 2016 kugeza ubu akaba akiyobora RD Congo kuburyo bunyuranye n'itegeko nshinga! Kubera ko urwo rugendo rw'abakristu rwateye ubwoba ubutegetsi bwa Joseph Kabila, byabaye ngombwa ko ubwo butegetsi buhagarika uburyo bw'itumanaho bwose mu mujyi wa  Kinshasa kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 31 Ukuboza 2017.
 
Source: rtbf.be

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
None se urwo rugendo rwarabaye, cg rwabulijwemo na leta ya Kinshasa?
Répondre
K
inyenzi zacengeye mugisirikare cya congo nizo bakoresha zica abantu zibarasa kuko ntamutima zigira, turazizi zose kandi amazina n'imyirondoro yazo yose twayihaye aba combattants babacongomani ...izo nyenzi ubu zimaze kwivugana abantu 8 !
Répondre