Faustin Twagiramungu asanga umwaka w'2018 ugomba kuba uwo gutegurira hamwe igikorwa cyo kwanga ubwami mu Rwanda
Kuri iyi taliki ya 31 Ukuboza 2017, Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi w'ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza kandi akaba n'inararibonye muri politiki y'u Rwanda, yagejeje ijambo kubanyarwanda ribufuriza umwaka mushya muhire w'2018. Muri iryo jambo, Bwana Faustin Twagiramungu yagarutse ku bikorwa bikomeye byaranze politiki y'u Rwanda muri uyu mwaka turangije w'2017, maze atanga n'inama z'ikigomba gukorwa muri uyu mwaka w'2018 kugirango abanyarwanda bashobore kwigobotora ubutegetsi bwa Paul Kagame wigize umwami muri Repubulika! Twagiramungu asanga ibintu bizahindurwa mu Rwanda n'urubyiruko ruri mu gihugu rufatanyije n'ururi hanze y'igihugu; urwo rubyiruko akaba arirwo abanyarwanda bafitiye ikizere kidasanzwe.
Mu bintu bikomeye byaranze politiki y'u Rwanda, Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ibi bikurikira:
1.Itanga ry'umwami Kigeli wa V Ndahindurwa: Twagiramungu asanga Kigeli ariwe mwami wa nyuma w'abanyiginya wabayeho mu Rwanda. Yasobanuye ko Kigeli atemeye Repubulika bigatuma ONU itegeka ko mu Rwanda habaho itora rya Kamarampaka; iryo tora akaba ariryo ryaciye ubwami mu Rwanda. Twagiramungu avuga ko Kigeli atatabarijwe uko bikwiye, agahabwa icyubahiro nk'icy'umukuru w'igihugu; ku buryo bw'umwihariko, ariko Twagiramungu asanga Kagame yaragombaga kuba mu bantu ba mbere bagombaga gutabariza umwami Kigeli kuko yari mubyarawe!

Kagame yafunze Diane Rwigara wiyamamaje ku mwanya w'umukuru w'igihugu, amuhoye ko nawe yashatse kwiyamamaza. Twagiramungu yemeza ko ifungwa ry'umuryango wa Rwigara bizandikwa mu mateka y'u Rwanda kandi kugeza n'ubu ikibazo cy'uwo muryango kikaba kigikomeza! Twagiramungu asanga haravuzwe amagambo akomeye muri uyu mwaka 2017 yashyize hanze imikorere mibi y'ubutegetsi bwa Kagame.
3.FPR igomba kurekerwa Kagame na Kabarebe gusa: Twagiramungu asanga "Yubile ya FPR" yarabaye uburyo bwo gusesagura umutungo w'igihugu no kugaragaza umurengwe ku buryo bukabije. Twagiramungu asanga FPR itakiriho ahubwo yarasimbuwe na Kagame, iryo shyaka abanyarwanda bakaba bagomba kurirekera Kagame na Kabarebe bonyine; urubyiruko rugomba kumenya ko iryo shyaka ntacyo rizageza ku banyarwanda! Twagiramungu kandi yavuze ku magambo yavuzwe ku "Gikeri" ari nacyo kirango cy'abega, avuga ko abanyarwanda bagomba kwirinda ubutegetsi bushyira imbere ibirango bigaragaza ubutegetsi bufite ubugome, kuko amaherezo ibyo bigira ingaruka mbi ku gihugu!
4.Ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda: Twagiramungu yavuze no ku kibazo cyo gukuraho sitati y'ubuhunzi ku mpunzi z'abanyarwanda; akaba yashimiye igihugu cya Congo Brazzaville kisubiyeho mu kwirukana impunzi z'abanyarwanda kimwe n'igihugu cya Uganda kiyemeje guta muri yombi abantu bahohotera impunzi z'abanyarwanda. Twagiramungu asanga umuryango wa HCR waratyaje amenyo yo kurya ruswa! Twagiramungu avuga ko impunzi zitagomba gucyurwa ku ngufu mu Rwanda igihe cyose nta demokarasi iragera mu gihugu. Twagiramungu asaba HCR kwigana ubushishozi ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda.
Kubyerekeranye n'ingamba cyangwa intego ishyaka ayoboye rya RDI rifite, yavuze ibi bikurikira:
1)Gukorera politiki imbere mu gihugu. Twagiramungu avuga ko iyo ntego igomba kugerwaho mu mwaka w'2018, abanyarwanda bagashyira hamwe, bagasaba Kagame gufungura abanyepolitiki afunze! Twagiramungu atangazwa n'uko Kagame w'umwicanyi adafunze ahubwo akaba ariwe ufunga abere.
2)Inama RUKOKOMA:Twagiramungu avugako hagomba gukorwa inama "RUKOKOMA" ikazategura uburyo igihugu kigomba kugendera kuri demokarasi. Muri iyo nama akaba ariho abicanyi bagomba gusabira imbabazi, abanyarwanda bakababarira; Twagiramungu asanga muri iyo nama ariho Kagame agomba gusabira imbabazi z'ibyaha bye by'ubwicanyi no kuba yarakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda yica Perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cypriani w'Uburundi. Twagiramungu yemeza ko gukangata kwa Kagame bitazahagarika urubanza abafaransa bagomba kumuburanishaho, Twagiramungu avugako ko Kagame narega abafaransa abashinja ibyo gukora jenoside mu Rwanda , abanyarwanda biteguye kuzababuranira kuko bazi ukuri!

4)Gutegura impinduramatwara y'abaturage: Twagiramungu asanga hagomba gukorwa ibishoboka byose abanyarwanda bari mu gihugu bakumva ko n'abo hanze babashyigikiye. Twagiramungu asanga ibyo gukora igikorwa cyumvikanyweho binaniranye hagomba gukorwa uburyo bwo gusaba abatuye igihugu cyose bagashyira hamwe hakaba "Révolution populaire".
Kugirango ibintu bigende neza abantu batagombye gupfa Twagiramungu asanga ari uko umwami uriho mu gihugu (Kagame) agomba kwihutira gutegura ibiganiro bituma abanyarwanda bumvikana! Twagiramungu yarangije abwira abanyarwanda ko bagomba kujya batekereza ko ari "Benekanyarwanda"! Twagiramungu asanga ibyo kuba bose ari abanyafurika bihagije ibyo bikaba bishobora gutuma abanyarwanda bunga ubumwe, aho gukubitwa inyundo n'imisumari mu mutwe.
Veritasinfo