Suivez l’actualité sur «veritasinfo.fr» en consultant son con compte «Twitter» affiché sur le site.
Rwanda: Abanyamerika bapfunyikiye amazi Paul Kagame!
Publié le
par veritas
Kagame na Maingain bahuye n'urukuta rw'amategeko ku kibazo cy'indege
Ikinyamakuru "Jeune Afrique" cyashyize ahagaraga inkuru y'uko umucamanza w'umufaransa "Herbaut" azahamagaza Kabarebe James mu kwezi k'ukuboza 2017 kugirango yisobanure ku birego ashinjwa n'umutangabuhamye wemezako yagize uruhare mu ihanurwa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana. Iyo nkuru ikigera kuri Kagame yahise asaba abanyamategeko "Bernard Maingain" na "Léon-Lef Forester" baburanira inkotanyi zishinjwa guhanura iyi ndege, kumenya neza uwo mutangabuhamya ushinja Kabarebe uwo ariwe, bakamenya n'ibyo amushinja.
Abo banyamategeko basanze umutangabuhamya ushinja Kabarebe ari "James Munyandinda alias Jackson Munyeragwe"uyu akaba yari ingabo y'inkotanyi yarindaga Kagame ndetse akaba n'umwe mubari bashinzwe kurinda no gutwara ibisasu byahanuye iriya ndege. Abo bunganizi ba Kagame, bamubwiye ko uyu muntangabuhamya yatanze ubuhamya bukomeye imbere y'abacamanza b'abafaransa ndetse atanga n'ibimenyetso bikomeye kuburyo kubibeshyuza bitashoboka; abo bunganizi ba Kagame bavuze ko hari n'abayobozi bo mu gihugu cya Uganda bahaye ubuhamya nk'ubwo abacamanza b'abafaransa ku ihanurwa ry'iyo ndege, ibyo bikaba ari imwe mu mpamvu Kagame yahise afata umugambi wo gukura Museveni kubutetsi binyuze mu nzira iyo ariyo yose, kuko amufata nk'umugambanyi!
Abo banyamategeko bakaba baragiriye inama Kagame y'uko Kabarebe atagomba kwitaba ubutumire bw'abacamanza b'abafaransa kuko ntacyo yasubiza ku buhamya bwatanzwe n'abo bantu bose; ahubwo bamugira inama yo gushaka abantu babafasha gutegura inyandiko ikomeye, igashyikirizwa abo bunganizi muby'amategeko noneho akaba aribo bitaba abacamanza b'abafaransa mu izina rya Kabarebe, bakifashisha iyo nyandiko izaba yateguwe mu gutanga ibisobanuro kubyo ashinjwa. Paul Kagame yahise ashaka ishyirahamwe ry'abunganizi mu by'amategeko b'abanyamerika ryitwa "Muse" ngo rimutegurire inyandiko yo gucecekesha abafaransa ku kibazo k'ihanurwa ry'indege!
Abo banyamategeko b'abanyamerika bahawe amafaranga menshi na Kagame , maze bamutegurira inyandiko yagombaga guha abunganizi be ku myiregurire ijyanye n'ikirego cy'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana! Kagame amaze kubona iyo nyandiko yahise ahamagaza ambasaderi w'u Rwanda uri i Paris ngo aze i Kigali, kuko Kagame yari yizeye ko iyo raporo imeze nk'igisasu cya kirimbuzi kizahahamura abafaransa bakaza kumusaba imbabazi ngo ntibasese umubano maze ikibazo k'indege bakireke. Ambasaderi Kabare ageze i Kigali, Paul Kagame yahamagaye abunganizi be muri kiriya kirego cy'ihanurwa ry'indege bamugiriye inama yo gushaka abazamufasha gutegura inyandiko ikomeye!
Umunyamategeko Bernard Maingain na Léon-Lef Forester basuzumye inyandiko yakozwe n'abanyamategeko b'abanyamerika bitwa "Muse" , iyo nyandiko y'abanyamategeko b'Amerika basanze ishinja Paul Kagame n'abasilikare be icyaha cyo guhanura indege ya Habyarimana kuburyo budasubirwaho; Maître Maingain yagize ati :"Iyi nyandiko irabashinja ko mwishe Habyarimana mumuhora ko yari perezida w'umuhutu ukunzwe n'abafaransa! Nta hantu na hamwe iyi nyandiko ibahanaguraho icyaha cyo guhanura iriya ndege! None se mwe mubona kuba Habyarimana yari akunzwe na Perezida Mitterrand bibaha uburenganzira bwo kumwica ntimukurikiranwe kuri icyo cyaha?"
Aba banyamategeko bunganira Kagame bahise bamumenyesha ko badashobora guhingutsa iyo nyandiko mu maso y'abacamanza b'abafaransa ahubwo bamugira inama yo kuyiha ambassadei Kabare kugira ngo nibura azayishyikirize ministre w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa bityo bigaragare ko ari inyandiko ya politiki aho kuba inyandiko ishyikirizwa ubutabera ku cyaha baregwa! Iyo akaba ariyo mpamvu Kabare yagarutse mu Bufaransa bucece yikoreye inyandiko y'amazimwe iri ku mapaji 8! Bariya banyamategeko baburanira Kagame nibwo bapfuye guhimba impamvu nazo zidafashe zo gushyikiriza abacamanza b'Ubufaransa,bavuga ko Kabarebe afite ubudahangarwa nka ministre kandi bakaba babona ubucamanza bw'ubufaransa bukoreshwa ku nyungu za politiki!
Ku mbuga nkoranya mbaga, hakaba havuzwe amagambo menshi yerekeranye n'uku guhunga ubutabera kwa Kabarebe, bamwe bati: "Kirya abandi bajya ku kirya kikishaririza", abandi bati "Niba abanyamerika barabakoreye inyandiko nziza ibakuraho icyaha kuki batatinyutse kujya imbere y'abacamanza b'abafaransa ngo biregure bakurikije iyo nyandiko?" Iyo wumva inkotanyi ziregura zivuga ko abafaransa bakundaga ubutegetsi bwa Habyarimana bakanga inkotanyi, bihita byumvikana ko inkotanyi zishe Habyarimana kugirango zibabaze abafaransa! Gusa rero aho ububwa bw'inkotanyi bugaragarira ni uko zidatinyuka ngo zijye imbere y'abacamanza zibyemeze gutyo! Ikindi abantu bibaza ni ukumenya impamvu ibuza Kagame kurega abafaransa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha icyaha cyo gukora jenoside mu Rwanda niba abifitiye ibimenyetso!