Rwanda: Kabarebe yatinye kwitaba ubutabera bw'Ubufaransa
Ministre w'ingabo za Kagame Bwana James Kabarebe yagombaga kwitaba umucamanza w'umufaransa ushinzwe gukurikirana abagize uruhare mu ihanurwa ry'indege ya Habyarimana yahanuwe ku mugoroba wo ku italiki ya 6 Mata 1994; Kabarebe na Nziza bagombaga kwitaba taliki ya 14 n'iya 15 Ukuboza 2017; ariko abunganizi mu by'amategeko ba Kabarebe bakaba bashyikirije umucamanza ushinzwe iyo dosiye icyemezo cy'uko Kabarebe na Frank Nziza batazitaba ubutabera!
Umucamanza "Herbaut" yunganiwe na "Nathalie Poux" batumiye Kabarebe James kwitaba ubutabera kugira ngo yisobanure ku birego ashinjwa n'uwahoze ari inyeshyamba mu barwanyi ba FPR Inkotanyi witwa James Munyandinda alias Jackson Munyeragwe umushinja kugira uruhare mu ihanurwa ry'indege ya Habyarimana Juvénal ari nayo yabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda ku italiki ya 6 Mata 1994. Muri iyo ndege ya Habyarimana harimo abafaransa bari abadeleva b'iyo ndege, imiryango yabo akaba ariyo yatanze ikirego.
Mu bisobanuro byatanzwe na Bernard Maingain na Léon-Lef Forester bunganira Kabarebe na Frank Nziza muri iyo dosiye yo guhanura indege , bavuze ko Kabarebe adashobora kwitaba ubutabera kandi afite umwana wa ministre muri leta ya Kagame! Mubyukuri aba banyamategeko bakaba bavuga ko kuba Kabarebe ari ministre bihita bimuha ubudahangarwa!
Abo bunganizi ba Kabarebe bavuga ko Frank Nziza adashobora kwitaba ubutabera bitewe nuko yabajijwe n'abacamanza b'abafaransa mu Burundi mu mpera z'umwaka w'2010, bituma itegeko ryatanzwe ku mpapuro zibata muri yombi rihagarikwa by'agateganyo. Abunganira Kabarebe bashyikirije abacamanza b'ubufaransa inyandiko yandikiwe i Kigali igizwe n'amapaji 8 igaragaza ko ubucamanza bw'ubufaransa bukoreshwa mu nyungu za politiki!
Uku kutitaba ubutabera bihise biha umutangabuhamya ushinja Kabarebe ubundi buremere bw'ubuhamya yatanze kuko Kabarebe yatinye kububeshyuza, ubwo ikibazo kikaba gisigaranye abacamanza bagomba gufata umwanzuro! Ikidashidikanywa ho ni uko impampuro zo gufata abashinjwa gukoma imbarutso ya jenoside mu Rwanda muri kiriya gikorwa cyo guhanura iriya ndege zishobora kongera gufungurwa! Ibisobanuro byose Leta ya Kagame itanga bigaragaza ko nta ruhare FPR yagize mu guhanura indege ya Habyarimana nta gaciro bifite kuko abashinjwa icyo cyaha bari babonye umwanya wo gutanga ibisobanuro byabo mu butabera kugira ngo bagaragaze ko ari abere none bahisemo kwihisha!
Leta ya Kagame yashatse kuzana iterabwoba ku bafaransa ryo guhagarika umubano nabo, Kagame yahamagaje ambasaderi w'u Rwanda uri i Paris Bwana Kabare kuza i Kigali, uko kumuhamagaza ntabwo leta y'Ubufaransa yabihaye agaciro, Kagame abonye ko ariwe uri kubihomberamo yongera kugarura Kabare i Paris mu ibanga! Kuva mu mwaka w'2012 Ubufaransa nta ambasaderi bufite i Kigali.
Ese Kagame na FPR bazakomeza guhakana ko ataribo bakomye imbarutso ya jenoside?
Veritasinfo