Umunsi wahariwe kuzirikana no kwifatanya n’imfungwa za politikiki mu Rwanda
ITANGAZO RYA FONDATION CYIZA KU MUNSI NGARUKAMWAKA WAHARIWE KUZIRIKANA NO KWIFATANYA N’IMFUNGWA ZA POLITIKI MU RWANDA
1.Ku italiki ya 14 Ukwakira buri mwaka, ku gitekerezo cy’Abanyarwanda bo mu miryango iharanira uburenganzira bwa Muntu itegamiye kuri leta, ni umunsi wahariwe kuzirikana imfungwa zose za Politiki cyangwa izizira ibitekerezo bya politiki mu Rwanda.
2.Fondation Cyiza, umuryango uharanira ubutabera n’amahoro mu Rwanda urashimira kandi wifatanyije kuri uyu munsi n’imiryango yagize igitekerezo cyo gutangiza ibi bikorwa ngarukamwaka byiswe « INTERNATIONAL INGABIRE DAY ».
3.Kuri uyu munsi, Fondation Cyiza, irahumuriza abafunze bose bazira politiki cyangwa ibitekerezo byabo, yibutsa ko bitangiye rubanda ikomeje gupyinagazwa n’ubutegetsi bwakagombye kuyirengera. Muri abo harimo Dogiteri NIYITEGEKA Théoneste, MUSHAYIDI Déo, INGABIRE U Victoire, Famille RWIGARA, abanyamuryango ba FDU Inkingi barimo TWAGIRIMANA Boniface n’abavandimwe babo. Turahumuriza kandi n’imiryango yabo muri ibi bihe bitoroshye.
4.Turahamagarira rubanda ikomeje kwitangirwa n’izo ntwali gukomeza kuzirikana ubwo bwitange no kuzishyigikira mu bihe bigoranye ziri kunyuramo ; aho ziri kujujubywa mu buryo bw’iyicarubozo.
5.Tuributsa ko impamvu zateye ifungwa ntaho zagiye. Izo ntazindi ni ubutegetsi bw’igitugu bwa Jenerali Majoro Paul Kagame na FPR butagendera ku mategeko bwishyiriyeho n’ayo bwashyizeho umukono ku rwego mpuzamahanga.
6.Turashimangira ko impirimbanyi zigikenewe ku bwinshi kuko ibyo zahagurutse ziharanira bitaragerwaho. Ibyo ni uguharananira uburenganzira bwo kwishyira ukizana bwa buri muturarwanda nta kurobanura, hatirengagijwe n’abatuye akarere k’ibiyaga bigari u Rwanda ruherereye mo, hagamijwe guharanira igihugu kigendera ku mategeko.
7.Turamagana twivuye inyuma ibikorwa bigayitse by’ubutegetsi bw’igitugu bwa Jenerali Majoro Paul Kagame n’intore ze, tububurira kutavunira ibiti mu matwi, bukarekura nta mananiza abo bafunzwe bose kuko nta tegeko rya leta bishe ahubwo bagamije gusa ubushake bwo gukosora ibitagenda.
8.Turakomeza dukangurira indi miryango itegamiye kuri leta yita kubirebana n’uburenganzira bwa muntu gukomeza akazi kayo ko kuba abavugizi hagamijwe kuvanaho ibibangamira uburenganzira bwa buri muturage.
9.Turahamagarira Umuryango Mpuzamahanga cyane cyane Inama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye y’Uburenganzira bwa Muntu igendeye kubiteganywa n’amategeko ayigenga gukurikirana iby’abafungiye ibitekerezo byabo, kuko bitangiye abandi.
10.Tuributsa na none dukomeje Umuryango Mpuzamahanga gushyira igitutu ku butegetsi bwa Jenerali Majoro Paul Kagame na FPR bukumva ababubwiza ukuri bagamije kubaka aho kubafunga bukabafungura byihuse nta yandi mananiza.
11.Turongera kandi kwibutsa buri munyarwanda ko « ukuri guca mu ziko ntigushye », kandi tunasaba abafunzwe, natwe turi hanze ya gereza kudacika intege.
Bikorewe i Lille, kuwa 14 ukwakira 2017

Byusa AMANI Perezida wa FONDATION CYIZA
E-mail : fondationcyiza@protonmail.com