Rwanda : Urubanza rw’Adeline Rwigara n’abana be rwasubitswe ubugira gatatu!
[Ndlr: Abantu benshi barimo bibaza impamvu uru rubanza ruvugwa cyane mu Rwanda no mu mahanaga, kandi aba bari muri aka kaga ataribo bantu ba mbere bahuye n’aka karengane mu Rwanda! Abibaza batyo babihera k’ubayoboke ba FDU Inkingi 8 bafunzwe ariko ntibivugwe nk’uko uru rubanza ruvugwa! Birumvikana ko abibaza gutyo bafite ingero nyinshi z’amahano akorwa na leta ya Paul Kagame ariko ntibisakuze!
Igishya kiri muri uru rubanza ni uko ari ubwa mbere hafunzwe umuryango ugizwe n’umupfakazi w’umututsikazi n’abana be bashinjwa ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi bwa Paul Kagame wakwije ikinyoma ku isi yose ko yateye u Rwanda aje gukiza abatutsi none abo batutsi akaba aribo banzi be! Ibyo bikaba byiyongera ku binyoma byinshi Kagame yabeshye amahanga avuga ko yaje gukiza abatutsi! Adeline Rwigara n’abana be bahirika leta nzima ya Kagame bakoresheje ubuhe buryo? Niba iyo leta yemera ko yahirikwa n’uwo muryango gusa, igihugu nta leta gifite mubyukuri! Iyi nkuru iratwereka ubwoba leta ya Kagame ifite ikaba itinya abaturage yitwa ko iyobora!]
Uyu munsi Me Gatera Gashabana yaje mu rukiko nk’umwunganizi wa Adeline Rwigara nk’uko yari yamwifuje. Ariko yavuze ko bagiranye amasezerano ejo, atazi ibiri mu idosiye ye bityo akeneye igihe cyo kubyiga. Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko gutinza uru rubanza gutya bidasanzwe, busaba ko urubanza rwa Adeline Rwigara rwatandukanywa n’urw’abakobwa be. Nyuma y’impaka no kwiherera k’urukiko urubanza rwimuriwe kuwa kabiri utaha.
Ku rubanza rwa none umutekano wakajijwe birushije ubushize, abaza mu iburanishwa barasakirwa ku marembo y’Urukiko rukuru rya Nyarugenge i Nyamirambo kandi abashinzwe umutekano bakandika na amazina na numero y’indangamuntu ya buri wese winjiye. Byatumye uyu munsi umubare w’abakurikiranye urubanza ugabanuka kuko hinjiraga abafite ibyangombwa gusa cyangwa abashatse kubyerekana. Mu rukiko muri iki gitondo, Me Gatera Gashabana yavuze ko ejo saa kumi ari bwo yemeranyijwe na Adeline Rwigara Mukangemanyi ko azamuburanira, bagasinya amasezerano.
Avuga ko usibye mandat d’arret n’izindi mpapuro zo gufata umukiliya we nta kindi arabona cyamufasha kunganira umukiriya we. Yasabye ko yahabwa igihe akiga urubanza rwa Adeline Rwigara Mukangemanyi ngo dore ko n’izina ry’uyu yunganira atararifata mu mutwe. Yavuze ko nta bushake bwo gutinza urubanza burimo ahubwo ari ukugira ngo aburane yiteguye neza. Akavuga ko ibi abisaba atakamba ngo abashe kunganira umukiriya we mu mucyo. Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko bidasanzwe ko iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo risubikwa inshuro enye.
Ngo ntiyumva uburyo urubanza rutagombye kumara amasaha 72 rumara iminsi 10.
Yavuze ko abaregwa bose mu bugenzacyaha bari bunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin bagasobanurirwa ibyaha baregwa n’impamvu babikekwaho. Adeline Rwigara yasabye ijambo atangira avuga ko ashima Imana n’abari aho, avuga ko uburyo bamenyeshejwemo ibyo baregwa batari muri ‘conditions’ zo kumva neza kuko ngo bakorewe iyicarubozo biriwe bicaye. Umucamanza yahise amubwira ko ibyo avuga ari ugutandukira kuko babajijwe bakanasobanurirwa ibyo baregwa.
Umushinjacyaha yatanze ikifuzo ko imanza z’aba bakobwa na nyina zatandukanywa, Diane na Anne Rwigara bakaburana ukwabo bunganiwe na Me Buhuru naho Adeline Rwigara Mukangemanyi akaburana ukwe yunganiwe na Me Gashabana. Ibi ngo byanashimangirwa n’uko impamvu zituma bakekwaho ibyo baregwa zitandukanye n’ibyaha baregwa bikaba bitandukanye, ngo nubwo hari ibyo bahuriyeho bimwe. Ibi ariko uruhande rw’abaregwa rwahise rubyanga ngo bagomba kuburanishwa hamwe kuko hari n’ibyaha bahuriyeho.
Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano. Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda. Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda. Kucyo gutandukanya uru rubanza Me Buhuru yavuze ko atari muri ‘conditions’ zo kumva impamvu yabyo mu gihe abaregwa hari ibyaha bahuriyeho.
Avuga ko Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko abantu batatu bityo ko butaza uyu munsi ngo bunasabe ko urubanza rw’aba bantu rutandukanywa kubera ko uwunganira umwe mu baregwa asabye ko ahabwa igihe kandi abisabye mu nyungu z’ubutabera. Avuga ko gutandukanye uru rubanza byaba ari ukwivuguruza k’Ubushinjacyaha kuko abaregwa hari n’ibimenyetso bibashinja Ubushinjacyaha buvuga bahuriyeho. Anne na Adeline Rwigara Mukangemanyi bongeye gusaba ko bahabwa dossier y’urubanza rwabo, Adeline anavuga ko ngo banyazwe uburenganzira bwo gutunga Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo.
Bavuze kandi ko ngo batabonana aho bafungiye, ko bataganira n’abandi ndetse ngo nabo ubwabo ntibabonana kuko badafungiye mu cyumba kimwe. Adeline akabaza niba byemewe ko umuntu afungirwa mu kumba gafunze amasaha 24. Ati “Ese ntaburenganzira bwo gusurwa,bwo gusohoka ngo duhumeke umwuka wo hanze?” Yavugaga ko babonana iminota itandatu (6) ku munsi ku manywa na nijoro babonana n’ubagemuriye gusa.
Yasabye ko basubizwa Bibiliya, bahabwa umwanya wo kuganira n’ababagemurira ndetse bagahabwa Dosiye yabo. Me Buhuru yavuze ko mu gihe Abakiriya be batarahamwa n’icyaha ari abere, bityo bakwiye guhabwa nibura iminota 30 buri munsi bagasohoka hanze bakota izuba, bagasurwa kandi bagahabwa dossier yabo n’Ubushinjacyaha kuko ari akazi kabwo. Umucamanza yamubwiye ko kuri icyo bagisha inama abunganizi babo kuko ngo abacamanza bo basuzuma ibyo baregewa gusa. Nyuma y’igihe kiri hafi y’isaha, Abacamanza bagarutse bemeza ko ikifuzo cya Me Gashabana winjiye muri uru rubanza bwa mbere gifite ishingiro.
Ku gutandukanya urubanza rwabo, Urukiko rwasanze hari icyaha abaregwa bahuriyeho n’impamvu zikomeye bahuriyeho muri dossier yabo bityo rutatandukanywa. Urukiko rwongeye kwanzura ko kuba bataratangira kuburanishwa mu mizi nta mpamvu yo guha abaregwa dossier yabo yose kuko basobanuriwe ibyo baregwa n’impamvu ari bo baregwa mu bugenzacyaha kandi bunganiwe. Urukiko rwavuze ko iby’abaregwa bavuze byo gusubizwa Bibiriya n’ibitabo by’indirimbo, gusurwa, kuvugana n’ubagemurira no kota akazuba byibuze iminota 30 ibi Urukiko rutabyanzuraho kuko bitari mubyo rwaregewe.
Ku ikubitiro Urukiko rwabanje kwanzura ko uru rubanza rusubitswe ku kifuzo cy’umwe mu bunganira abaregwa, rukazasubukurwa kuwa kabiri utaha tariki 17 Ukwakira 2017. Nyuma yo kurusomwa ariko impande zose zafashe akanya zikiri mu cyumba cy’iburanisha bahita byemezwa noneho ko urubanza ruzasubukurwa tariki 16 Ukwakira 2017.
Inkuru y’umuseke