Burundi : Ibujumbura habaye imyigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame na leta y’Ububiligi!
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 ukwakira 2017 mbere ya saa sita, abantu benshi baturutse mu makomini anyuranye y’umujyi wa Bujumbura, bakoze urugendo rurimo n’imyigaragambyo. Muri urwo rugendo, abarwitabiriye baririmbaga indirimbo zamagana igihugu cy’Ububiligi n’u Rwanda ; abigaragambyaga bashinjaga ibyo bihugu byombi kugira uruhare rukomeye mu mvururu zakurikiye itora rya perezida mu Burundi mu mwaka w’2015!
«Ababiligi bishe :Rwagasore, Ndadaye, Ntaryamira, none muri iki gihe barashaka kwica perezida wacu Pierre Nkurunziza», ayo niyo magambo y’intero yaririmbwaga n’abantu bari imbere bayoboye iyo myigaragambyo ! Mu ndirimbo baririmbaga, abasore b’imbonerakure, bizezaga perezida Nkurunziza ko « Bari maso », bagiraga bati "Nkurunziza yaracakiye ntabwo azongera kurekura" ! Mbere y’uko abigaragambya bose bahurira ku kibuga kiri imbere y’ibitaro bya kaminuza yo mu Kamenge, abigaragambya babanje kunyura mu ibarabara rya « Boulevard du 28 Novembre », rinyura imbere y’ambasade y’igihugu cy’Ububiligi.

Bwana Térence Ntahiraja wungirije ministre w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi, aremeza ko igihugu cy’Ububiligi gifatanyije na perezida wa CNARED Bwana Charles Nditije ndetse n’umunyamategeko Me Bernard Maingain (uburanira Kagame) kimwe n’abashatse guhirika ubutegetsi bwa Bujumbura, ko barimo bategura inama ku italiki ya 20 ukwakira 2017 yo kwiga ku makimbirane ya politiki n’imibereho myiza y’abaturage mu Burundi (la crise politique et sociale au Burundi). Térence akaba yemeza ko Louis Michel ariwe ushishikajwe no gutegura imirimo y’iyo nama.
Térence Ntahiraja yavuze ko leta y’Uburundi yamaganira kure iterana ry’iyo nama kuko igamije kuvuga ibinyoma byo gusebya leta y’Uburundi. Térence yavuze ko mu minsi micye cyane Uburundi buraba bwikuye mu masezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi, icyo cyemezo «kikaba cyararakaje abanzi b’igihugu cy’uburundi none ubu bakaba barataye umute!»
Intwaro zafatiwe mu kigo cy'impunzi cya Nduta!

Térence Ntahiraja yagize ati : «kugeza ubu izo ntwaro za kirimbuzi ntabwo zigeze ziboneka muri ibyo bihugu». Yasabye umuryango w’abibumbye guhagarika ubushotoranyi bw’igihugu cy’u Rwanda n’Ububiligi ku gihugu cy’Uburundi. Kuri we yemeza ko igihugu cy’Ububiligi gishyigikiye inyeshyamba zirwanya leta y’Uburundi zirimu mu nkambi z’impunzi z’abarundi. Térence kandi yamaganye urugomo rukorerwa impunzi z’abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Rwanda zibuzwa gutaha mu gihugu cyazo cy’Uburundi. Térence yahamagariye abari mu myigaragambyo guhora biteguye kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo cy’Uburundi.
Source : ibinyamakuru by’i Burundi