Rwanda: Leta ya Paul Kagame iri gutegura uburyo bwo gukura Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi muri Uganda!
Inama Perezida Trump yahuriyemo n'abaperezida b'Afurika niyo yabaye intandaro y'urwango rwa Kagame na Museveni! muri iki gihe
Nyuma y’italiki ya 4 Kanama 2017 ubwo manda ya Paul Kagame yarangiraga ku buryo bukurikije itegeko nshinga ry’u Rwanda, Paul Kagame yihaye indi manda y’imyaka 7 ngo yo kubungabunga ibyagezweho! Iyo mvugo yakoreshejwe igaragaza amayeri yo kugundira ubutegetsi burundu kuko bizwi neza ko Paul Kagame azabugwaho! Muri iyi manda yiyongeje, Paul Kagame arashaka kurangiza kuburyo budasubirwaho ibibazo bikurikira: Gucecekesha abatutsi bose batabona ibintu kimwe nawe ahereye ku muryango wa Rwigara n’abandi bose bihishe muri RNC, kwirukana imiryango y’uburenganzira bwa kiremwamuntu mu Rwanda ahereye kuri HRW, kuburizamo urubanza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu gihugu cy’Ubufaransa no gukuraho ubutegetsi bwa perezida Yoweli Museveni wa Uganda!
Ibyo bibazo Paul Kagame ashaka kwikiza bikaba bikomeye, ariko umuzi wabyo akaba ari politiki ya perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, akaba ariyo mpamvu gahunda yihutirwa Paul Kagame ashaka kugeraho ariyo kwikiza mu maguru mashya ubutegetsi bwa Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda! Perezida Museveni wa Uganda nawe akaba yaramenye imigambi ya Paul Kagame, bityo nawe akaba yarafashe icyemezo cyo kuzaguma ku butegetsi muri Uganda mu gihe cyose Paul Kagame akiyobora u Rwanda maze agahangana nawe! Paul Kagame akaba ashinja Museveni ibintu 3 bikomeye:

1)Kagame ashinja Perezida Museveni wa Uganda ko yamuteranyije n’ubutegetsi bushya bwa Donald Trump uyobora leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iki gihe ndetse n’abongereza. Mbere y’uko inama rusange y’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye ONU iteranira muri Amerika mu kwezi kwa Nzeri 2017, Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yatanze raporo irambuye ivuga ibyago bikomeye perezida Kagame yateye u Rwanda n’akarerere kose k’ibiyaga bigari. Museveni yoherereje iyo raporo ubuyobozi bw’Amerika, burayisuzuma bituma Paul Kagame ahabwa akato mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’Afurika by’inshuti z’Amerika kandi Museveni atumirwa muri iyo nama mu gihe Kagame atahakojeje ikirenge! Museveni yinubira ko yafashije Kagame kugera ku butegetsi mu Rwanda, yamara kubugeraho akigira umwami w’akarere k’Afurika y’ibiyaga bigari, akikubira ubukungu bwa Congo, agateranya Museveni n’ubuyobozi bw’abademokarate muri Amerika (Clinton) ndetse akica n’abasilikare barenga 200 ba Uganda mu ntambara 2 zose zabereye i Kisangani mu mwaka w’2000!
2)Paul Kagame ashinja Yoweli Museveni kugirana ubushuti budasanzwe n’igihugu cy’Ubufaransa kandi icyo gihugu ari umwanzi wa Kagame. Paul Kagame akaba abona Museveni arimo akurura ingabo z’abafaransa mu karere k’ibiyaga bigari kandi zikegera hafi y’u Rwanda (imisozi ya Rwenzoli) kugirango zizamugirire nabi atarabutswe. Paul Kagame akaba ari kwifashisha abanyemali bo muri Amerika n’Ubwongereza bo mu masosiyeti acukura peteroli yo muri ibyo bihugu Museveni yambuye isoko ryo gucukura peteroli ya Uganda, iryo soko akariha sosiyeti ya “Total” y’abafaransa kugira ngo bamufashe kumurwanya! Museveni kandi yahaye amakuru menshi abafaransa ku gikorwa cy’iterabwoba cyo guhanura indege ya Perezida Juvénal Habyariamana, ayo makuru ya Museveni akaba ariyo yateye ubwoba Kagame bigatuma abuza Kabarebe kuzitaba urukiko rw’abafaransa; abanyamategeko bunganira Kagame bakaba bavuga ko bamaze gutahura urutonde rw’abantu bakomeye bari inyuma y’abatangabuhamya bashinja Kagame guhanura indege ya Habyariamana na Museveni akaba akekwa kuba kuri urwo rutonde!
3)Paul Kagame ashinja Museveni wa Uganda kugirana ubushuti n’urukundo bidasanzwe n’abatutsi b’abanyarwanda barwanya ubutegetsi bwa Kagame. Paul Kagame akaba yararakajwe kuburyo bukomeye n’uko Museveni yemereye umunyemali Tribert Rujugiro gushinga uruganda rwe muri Uganda. Kagame akaba abona agasuzuguro abatutsi bari imbere mu gihugu batangiye kumwereka bagaterwa n’uko bashyigikiwe na Yoweli Kaguta Museveni. Museveni ababazwa cyane ni uko yafashije inkotanyi zose, Kagame akarenzaho akiba intwaro nyinshi igihugu cya Uganda ndetse agashora n’ingabo nyinshi za Uganda muri iyo ntambara bamwe bakayigwamo ariko Kagame akaba yaranze gutanga indishyi z’akababaro ku miryango y’abagande baguye mu ntambara y’inkotanyi; ahubwo Kagame akaba akomeje kwica abanyarwanda bafatanyije nawe urugamba adasize n’abagande bazi amakuru y’ibyaha Kagame yakoze muri iyo ntambara!
Kagame yafashe ingamba zo gukura Museveni ku butegetsi!

Abo ba maneko ba Kagame muri Uganda bakaba baracengeye mu nzego zose no mu turere twose twa Uganda! Abenshi muri abo ba maneko bakora tagisi za moto (bodaboda) abandi bakora muri restora ndetse no mu butegetsi bwite bwa leta ya Uganda! Kagame kandi yashoboye gucengera igisilikare cya Uganda cyane ko yanakibayemo umusilikare mukuru ushinzwe kuneka; muri iyi minsi ibinyamakuru byo muri Uganda bikaba bikunze kwandika inkuru z’uko hari abasilikare bakuru ba Uganda bakorana na Kagame bakekwaho ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Museveni! Bariya ba maneko ba Kagame bakwijwe hirya no hino muri Uganda bakaba barahawe gahunda yo kuzakora ibikorwa byo kubangamira ibikorwa by’impunzi z’abanyarwanda muri Uganda ndetse bagakora n’ubwicanyi ku bagande kugirango bugerekwe ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri icyo gihugu bityobatere urwango n’uburakari mu baturage ba Uganda birukane impunzi z’abanyarwanda ziriyo.
Kagame kandi yatangiye kwifashisha itangazamakuru ryo mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) kugirango ibyo binyamakuru bitangaze inkuru zisebya leta ya Museveni bityo abashoramari banyuranye bacike intege zo gushora imali yabo muri Uganda. Ibinyamakuru byo mu Rwanda nabyo bikaba byarategetswe na leta ya Kagame kwandika inkuru zisebya ubutegetsi bwa Uganda ariko cyane cyane umuryango wa Museveni! Umwe mu bibasiwe cyane akaba ari murumuna wa Museveni witwa Generali Caleb Akandwanaho uri mu kiruhuko k’izabukuru! Ibinyamakuru byo mu Rwanda bikaba byaranditse ibihuha kuri Général Caleb Akandwanaho ko afite imigabane ingana 15% muri Sosiyete y’ubuhinzi bw’itabi ( Leaf Tobacco and Commodities ( U) Ltd ( LTCU) y’umunyemali Tribert Rujugiro!
Si Museveni gusa leta ya Kagame yibasiye muri Uganda!

Ntabwo ari Rujugiro gusa ubangamiwe na leta ya Kigali kuko n’umunyamakuru w’umugande witwa “Justus Muhanguzi”. Uwo munyamakuru akaba yarakurikiranye intambara ya FPR inkotanyi kuva igitangira mu mwaka w’1990 kugera irangiye muri 1994. Uwo munyamakuru yabonye byinshi ku ntambara ya FPR akaba afite amakuru menshi y’uburyo Paul Kagame yatanze amategeko yo kwica abana b’abatutsi bavugaga ururimi rw’igifaransa bavaga mu bihugu bya Congo (Zaïre), Uburundi n’u Rwanda kuko bakekwagaho kuba intasi cyangwa bakazafata imyanya ikomeye igihe FPR yari kuba imaze gufata ubutegetsi. Leta ya Kagame yashyize iterabwoba kuri uwo munyamakuru kugirango atazavuga ibikorwa bibi inkotanyi zakoze mu ntambara! Ikibazo cyavutse muri iyi minsi ubwo uwo munyamakuru yiyemezaga gusohora ku mugaragaro igitabo kivuga ku ntambara ya FPR! Izina yahaye icyo gitabo ni” Eyes of a Journalist, an eyewitness account of the 1990-1994 war and genocide in Rwanda”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Amaso y’umunyamakuru, umutangabuhamya wiboneye intambara na Jenoside mu Rwanda mu 1990-1994.

Ubu Kagame ntagisinzira igihe cyose Museveni akiri ku butegetsi kuko abona ariwe nyirabayazana w’ibibazo byose ubutegetsi bwe bufite, bityo Kagame akaba agomba gukora ibishoboka byose ngo ubutegetsi bwa Museveni buveho mu buryo ubwo aribwo bwose! Ese azabishobora? Ni ukubitega amaso!
Veritasinfo