Rwanda: Kuki Paul Kagame adashaka ko abakomye imbarutso ya jenoside y'abatutsi bamenyekana ngo bahanwe niba atariwe wakoze ishyano?
Nk'uko ikinyamakuru "jeune Afrique" kibyemeza, abajyanama ba hafi ba Paul Kagame, batangarije icyo kinyamakuru (dore ko gishinzwe kwamamaza Kagame), ko James Kabarebe ministre w'ingabo za Kagame adashobora gukoza ikirenge mu Bufaransa ngo yitabe urukiko rwo muri icyo gihugu rwamuhamagaje ngo bumuhuze n'umutangabuhamya wemeza ko inyeshyamba za FPR inkotanyi arizo zarashe indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku italiki ya 6 Mata 1994 ,ihanurwa ry'iyo ndege akaba ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda.
Mu mwaka w'1994 James Kabarebe niwe wari ushinzwe kurinda Paul Kagame mu ishyamba, akaba ari nawe wahawe ubutumwa bwo gutegura umugambi wo kwica Perezida Juvénal Habyarimana kugirango inkotanyi zifate ubutegetsi bwose zititaye ku masezerano yahagarikaga intambara yari amaze gushyirwaho umukono Arusha muri Tanzaniya. Inkotanyi zikigera ku butegetsi zigambye ko arizo zishe Habyarimana , ndetse Kagame yabivuze incuro nyinshi mu binyamakuru binyuranye ko kwica Habyarimana nta kosa ririmo kuko barwanaga, ngo nawe iyo amutanga yari kumwica!

Habyarimana yagizwe umuntu ukunda abatutsi ariko Kagame agahoza mu kanwa ke ko ariwe wateguye jenoside!Abafaransa nabo bashyirwa hasi n'ibitotsi, iperereza ryo kumenya abahanuye indege ya Habyarimana yabaye imbarutso ya jenoside ntabwo barirambitse, uko imyaka yagiye ishira niko bagiye bakusanya ibimenyetso mu ibanga! Ubu bamaze kubaza abatangabuhamya bagera kuri 25 bose bemeza ko ari FPR yahanuye indege ya Habyarimana ku mabwiriza ya Paul Kagame! Aho ibintu bigeze ni uko ubucamanza bw'Ubufaransa bwahamagaje ministre w'ingabo za Kagame bwana Kabarebe, ngo aze mu rukiko ahangane n'umutangabuhamya wa nyuma wemeza ko ariwe wari urinze ibisasu byahanuye iriya ndege kandi agashinja Kagame na Kabarebe ko aribo bateguye icyo gikorwa! Kabarebe yagiriwe inama na Kagame yo kutajya mu Bufaransa kugira icyo avuga, uretse ko nta nicyo yavuga nyine!
Nk'uko "Jeune Afrique" ishinzwe kwamamaza no kubera umuvugizi Kagame yagerageje gushakisha amazina y'uwo mutangabuhamya kugira ngo imumenyeshe Kagame, ikaba yarasanze uwo mutangabuhamya yitwa James Munyandinda wihaye andi mazina mu mwaka w'2008 akiyita Jackson Munyeragwe! Uwo mutangabuhamya akaba yarahungiye mu gihugu cy'Ubwongereza aho yoherejweyo agiye mu mahugurwa ya gisilikare, dore ko kuva kera yari mu ngabo zarindaga Kagame! Kigali yatangiye kuvuga ko uwo mutangabuhamya nta kiza yavuga leta ya Kagame kuko yashinze ishyaka riyirwanya kandi rishyigikiye umwami, ikindi cyaha yakoze ngo ni uko yoherereje Perezida w'Amerika Donald Trump ubutumwa bwo kumushima ko yatorewe kuyobora Amerika kandi ngo muri ubwo butumwa akaba yaramusabye kuzabakiza umunyagitugu uyoboye u Rwanda witwa Kagame!Ku baburanira Kigali ngo ibyo ni ibimenyetso byerekana ko uwo mutangabuhamya atizewe! Igitangaje ni uko batajya kubivugira mu rukiko!

Ariko se leta ya Kagame izanga gushyira umukono ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI, yikure mu rukiko rw'uburenganzira bwa kiremwamuntu Nyafurika , yanjye kwitaba ubutabera bw' Ubufaransa maze ikomeze kubeshya amahanga ngo nibayoherereze abakekwaho ibyaha bayicitse ibahe ubutabera? Iki kibazo cyasubizwa n'ibihugu bigemura abanyarwanda i Kigali, amaherezo bizavuga ko bitari bizi icyo bikora!
veritasinfo