Rwanda : Nibyo se koko ? "Ihishurwa ry'umugambi w'umuryango wa Rwigara mu guhirika ubutegetsi" (bw'agatsiko) !
Biratangaje cyane ko abantu bajijutse bashaka kugeza inkuru kuri rubanda, bayiha umutwe (titre) nk’uyu : « Umuryango wa Rwigara n’umugambi wo GUHIRIKA UBUTETSI ». Koko! Ubutegetsi nti buhirikwa n'amaganya y'abantu batatu. Kabone n'iyo baba bane! Ntabwo amagambo ahagije ngo ahirike ubutegetsi. Uretse ko n'amagambo nk’ariya y'akababaro ukoyafashwe kuriya, agatanganzwa kuriya, nta gaciro anafite nk'ikirego aramutse ahingukijwe imbere y'urukiko !
Ibyandikwa ku mfugwa zo mu muryango wa Rwigara Assinapoli ni urukozasoni! Kandi nta kindi bigamije uretse gukomeza kubatesha umutwe. Ababikora bafite icyo bashaka kugeraho kigayitse. Ikinyamakuru « IGIHE », cyo kirashaka ko duhora muri «byacitse»!! Abandika bene ibi, icyo bashaka ni uguhahamura abo bavuga ko baregwa guhirika ubutegetsi bwa General Perezida Kagame! Bitabaye ibyo baba bashaka guhagurutsa rubanda ngo ifate amabuye iyatere abo bavuga ko bagiye kubuhirika!
None se ko umubyeyi Adeline n'abana be babiri b'abakobwa ko batigeze bajya mu gisirikare cyo kurwana iyinyeshyamba, cyangwa ngo babe barize cyangwa bararwanye iya "classique", babuhirika bate? Koko se bashobora guhirika ubutegetsi bumaze imyaka 23 kandi badafite igihugu nka Uganda, cyangwa Tanzaniya kibari inyuma? Harya Inkotanyi zahiritse ubwa Perezida Habyarimana zibigenje zite ra? Ubundi ko numva ngo ijoro ribara uwariraye! Nimutubwire? Ubutegetsi bwigaruriye u Rwanda muri 1994, bukica abo bushaka, abandi bukaba bukibibikiye. Bugafunga ababubangamiye, abandi bagahunga, uyu muryango wa Rwigara wakoresha mbaraga ki kugira ngo ubuhirike?
Nanubu kandi ubwo butegetsi buracyafungisha abo bwita "abajenosideri". Ubu butegetsi bwashyizwe bumaze kwirenza abanyarwanda bose bwabonaga ko babubangamira: barishe, bica : Gapyisi Emmanuel, Gatabazi Felisiyani na Seth Sendashonga. Bwashyigikiwe n'isi yose, yirengagije ubwicanyi bwakorewe abaperezida babiri: Perezida Habyarimana w'u Rwanda na Ntaryamira w'u Burundi; bishwe barashwe mw'ijoro, tariki ya 6 Mata 1994 bari mu ndege, bapfanye n'abo bari kumwe, barimo abaministre n'umugaba wingabo z'u Rwanda. Ubu butegetsi bugizwe n'abantu b'indakoreka, bagizwe ba "Ntamakemwa" n'abafite icyo babacaho, kandi barishe abihayimana, barimo abasenyeri bane (4).
Barashe abo bihayimana, bari hamwe n'abapadiri 11, n'umwana w'umututsi wari wabisunze, yizeye ko akira ababisha b'Interahamwe. Babatsinze i Gakuruzo. Yewe na Faransisko (ndlr : Papa) yarabibagiwe tariki ya 15 Werurwe 2017 yakira General Perezida, habe no kumubwira ati : «nguhe pentensiya!! » Ahubwo yamwakiriye amasuhuza n'amaboko yombi!! Twaragurishijwe kugera no kwa Papa! Ubutegetsi bwishe abahutu 100.000 mu Rwanda, harimo ibihumbi 30.000 byo muri Komine GITI. Ubutegetsi bwishe 8.000 by'abahutu bavanywe mubyabo n'intambara, bakomoka iByumba. Barashwe amasasu y'urufaya mw'ijoro rimwe ryo kuwa 21 Mata 1995, ahitwa i Kibeho.

Ubutegetsi bwakurikiranye impunzi z'Abanyarwanda bukazirukansa mumashyamba ya KONGO, bukazicamo hafi 400.000 by'abahutu, bukica na 5.000.000 z'Abanyekongo,kugirango buhangarwe n'umuryango ugizwe n'umumama n'abanabe b'abakobwa babiri, byaba ari ukwigerezaho, cyangwa kwiyahura! Ubu butegetsi bufite ingabo zirenze ibihumbi 40.000 n'intasi z'imbere mu gihugu, hamwe n'izo hanze zitazwi umubare. Nta soni bagira iyo bavuga ko abantu batatu (3) bo m'UMURYANGO wa RWIGARA n’ukuvuga umu mama n'abana be babiri b'abakobwa ko «BAGIYE GUHIRIKA IYI LETA!» Barayihirikisha iki?
Barayihirikisha amarira n'amaganya, n'agahinda bagitewe n'urupfu rw'agashinyaguro rwakorewe umutware w'umuryango wabo wose? Ariko niba babuhirika bakoresheje ubutwari no kwihangana, kudatinya inkuba uri munsi y'ijuru, ibyo gusa biramutse bihagije kugira ngo babuhirike, bagomba kuba babugeze ku buce! Musobanukirwe n'amagambo mukoresha. Iryo «GUHIRIKA» rivemo, murisimbuze «kwihangana». Ubundi mushyize mugaciro, ubu butegetsi bwagombaga guhirikwa n'INTWARO YA DEMOKARASI. Iyi niyo abayobozi by'ingoma ya cyami batinya. Ninayo DIANE SHIMA RWIGARA yari yahisemo. Barayirwanyije. Ariko n’ubu basa nabatarayishira makenga! Ntibaremera ko itazabahirika, kimwe nuko batemera ko batsinze!
Ubundi koko gutsinda utarwanye ntibibaho! Niyo mpamvu uyu muryango wa RWIGARA ubuzwa amahwemo. Ntayindi ntwaro. Intwaro ni amatora. INTWARO SI UGUSHOKA IY'ISHYAMBA. Ntanubwo ARI UGUHORA MU MAGANYA: INTWARO NI RUBANDA.

Faustin Twagiramungu (facebook)