Cyangugu :Imvugo ya polisi ya Kagame no gushyingura hutihuti Padiri Alphonse Kabera wishwe, birakemangwa !
Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri taliki ya 26 Nzeri 2017, niryo joro Padiri Alphonse Kabera yishwemo anigishijwe isume, maze abishi be bicaza umurambo we mu ntebe. Padiri Alphonse Kabera yakoreraga ubutumwa bwe kuri paruwase gatolika ya Diyosezi ya Cyangugu.
Ubuhamya bw’amakuru anyuranye ari kumbuga nkoranyambaga buri gutangwa n’abakristu bo muri Paruwase ya Cyangugu, buratunga agatoki urwego rw’iperereza n’ubutasi CID rwa let aya Kigali mu kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mupadiri! Amakuru menshi yemeza ko ku mugoroba wo kuwa mbere taliki ya 25 Nzeri 2017, Nyakwigendera Padiri Alphonse Kabera yabonanye n’abakozi 2 b’urwego rw’iperereza n’ubutasi CID bari baje kumubaza ibyerekeranye n’umwuka mubi uvugwa muri paruwase ya Cyangugu, abo bakozi ba CID bakaba baragumanye na Padiri Kabera kugera saa tatu z’ijoro!
Kuri iyo saha ya saa tatu z’ijoro, abakristu bo muri paruwase ya Cyangugu babonye abasore babiri bambaye amakanzu y’abadiyakoni binjira kwa Padiri Alphonse Kabera, ntabwo abakristu bazi igihe abo basore bagendeye! Mu gitondo nibwo hagaragaye umurambo wa Padiri Alphonse Kabera bigaragara ko yanigishijwe isume! Mu nzu ye abo bicanyi batwaye imashini ya mudasobwa (laptop) na telefoni igendanwa! Amakuru agera kuri « veritasinfo » yemeza ko umuryango wa Padiri Alphonse Kabera wamenye ko Diyosezi gatolika ya Cyangugu yafashe icyemezo cyo kuzawushyingura kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 Nzeri 2017 ; uwo muryango wihutiye gusaba ko washyikirizwa umurambo wa Padiri Alphonse Kabera kugirango uwujyane kwa muganga hagaragazwe uburyo padiri yishwemo (autopsie), inzego zishinzwe umutekano zanga ko uwo muryango uhabwa uwo murambo! Nyamara, bikaba bigaragara ko umutwe we wari ubyimbye nkaho hari ikintu kiremereye bawukubiseho !
Nubwo bigaragaraga ko Padiri Alphonse Kabera yishwe, amakuru asohorwa n’ibinyamakuru mu Rwanda aremeza ko igipolisi cya Paul Kagame cyatangiye iperereza ryo kumenya uburwayi bwahitanye uwo mupadiri ! Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Inspector Eulade Gakwaya, yabwiye ikinyamakuru «IGIHE» ati : [Twamenye urupfu rwe, ariko amakuru dufite kugeza ubu ni uko yaba yapfiriye aho yabaga, bikavugwa ko yari asanzwe afite uburwayi. Ubwo tugiye gukurikirana tumenye tuti « ese ni ubuhe burwayi yaba yazize. Kugeza ubu niyo makuru dufite, turacyakurikirana »].
Iyi mvugo y’uyu mupolisi ntabwo abantu bayishira amakenga, kuko bizwi ko Padiri Alphonse Kabera yishwe anizwe none we akaba atangiye guhimba uburwayi bwamwishe kandi ataragera n’aho yiciwe cyangwa se ngo abe afite ibyemezo bya muganga byemeza ikamwishe ! Kwimana umurambo we ngo udapimwa, no kuwushyingura hutihuti nabyo birakemangwa ko ari uburyo bwo kuzimanganya ibimenyetso ngo abamwishe batamenyekana !
Imana imuhe iruhuko ridashira !
Veritasinfo