Rwanda – Kamonyi : Abaturage bahanganye n’abicanyi ba Paul Kagame baje kubasenyera amazu !
Umwe mu batangiye kubaka ariko akanga kugira icyo aha aba bayobozi, yabwiye intyoza.com ko bamuhagarikiye muri Fondasiyo na n’ubu akaba yarahagaze kubaka kuko ntacyo gutanga yari afite, avuga ko hari benshi bubatse batanze ruswa. Aba baturage bavuga ko abasenyaga bari kumwe na DASSO n’inkeragutabara ngo baje bitwaje ibikoresho bitandukanye wagira ngo baje guhangana n’abaturage. Mu gusenya, habaye kubanza kwangiza amabati yubatse inzu. Umukecuru umwe mu basenyewe ndetse bagerageje kwambika amapingu ariko ngo akarwanwaho n’abaturage yagize ati “ Nabajije impamvu bagiye kudusenyera, batangira kuzana bimwe bahambira ngo kuko mvuze, bashatse ku nkubita maze hari abana; bati muradukubitira umukecuru turabamerera nabi, ibintu birakomera bamwe bajya kunzu bakubita amapiki n’amarasoro ibintu byari munzu bimwe birangirika, baje baniyenza rwose, abahungu bibanga munda nabo baritabara kuko ntabwo umuntu yakurwanya nawe ngo unanirwe kwitabara.”
Umugabo wambitswe amapingu azira ngo kuba yasabye ko bamureka akabanza agakuraho amabati mbere yuko bamusenyera, yabwiye intyoza.com ati “ Narimo ntera inyanya mbona abagabo barimo DASSO n’inkeragutabara ari benshi, naramanutse mpura nabo mbasaba gukuraho amabati yanjye wenda ibisigaye bakabisenya, banze kubinyemerera barambwira ngo wowe turakuzi guma aho, banyambitse amapingu, umudaso bita Safari nuwo bita Abudara, n’ushinzwe imiturire nibo babwiye Safari ngo zana amapingu tumwambike, uwo muginga turamuzi.” Bamwe ngo bagiye batungurwa bagasanga inzu yasenywe. Isenywa ry’aya mazu ntabwo rivugwaho rumwe, abaturage nubwo bemera ko benshi muribo bubatse nta byangombwa, bavuga ko mu gusenya harimo ukurobanura, ko ndetse zimwe munzu z’abayobozi n’ababisangaho zidakorwaho.