Rwanda: Ukuri nshirakinyoma ku rupfu rwa Nyakwigendera Padiri Alphonse Kabera muri Diyosezi ya Cyangugu.
Padiri Alphonse Kabera ni umusasedoti nagize amahirwe yo kumenya neza, turanakorana muri Diyosezi yacu ya Cyangugu. Yari umupadiri «sage», utuza, ukunda ubupadiri, akaryoherwa no gusetsa abandi. Yari umugabo w’umunyamahoro bitangaje. Yari afite uburyo yihariye bwo gushyikirana n’abato kuri we, baba Abapadiri cyangwa Abafaratiri. Iyo waganiraga na Padiri Alphonse Kabera wumvaga mungana kabone n’iyo yabaga akurusha imyaka 30!!!
Akazina k’akabyiniriro twese twamuhamagaraga ni INGURU biturutse ku Muzayirwa yakundaga kugarukaho ngo wihaye izina ritangaje rya INGURU PANGA PONGO LOKOKERO LOKANGA mu gihe Perezida Mobutu yasabaga ko abanyagihugu be bose, kwanga amazina ya gikirisitu bagafata ay’abakurambere babo! Muri bagenzi banjye b’i Cyangugu , nta numwe nzi waba warigeze kugirana «ibibazo» na Padiri Alphonse. Abamuzi twese twumvise inkuru ngo yuko yaba yapfuye yishwe turumirwa, twaribazaga tuti » Umuntu wica Padiri Alphonse, nawe yaba ari ikirumbo kidasanzwe! » Nanone ibi ntibishatse kuvuga ko hari abavukiye kwicwa!!!
Padiri Alphonse Kabera yavutse mu 1952. Yahawe ubupadiri mu 1979. Yatabarutse mu gitondo cyo ku kwa kabiri taliki ya 26/ 9/2017. Yashyinguwe kuri uyu wagatatu taliki ya 27/9/2017. Inkuru yahise ikwirakwizwa ku mbuga ngurukanabumenyi ko Padiri Alphonse Kabera yapfuye yishwe yateye benshi urujijo. Kandi nta mugayo, yari inkuru mpimbano! Ntabwo twifuza ko Padiri Alphonse Kabera yatabaruka agaherekezwa n’inkuru zidafite ishingiro. Ningombwa kumurenganura tumuvuga uko ari, ntakimugerekeweho. Niyo mpamvu ibinyoma 7 byavuzwe ku rupfu rwe bikwiye kuvuguruzwa, rubanda ikamenya ukuri:
(1) Ntabwo Padiri Alphonse KABERA yishwe
(2) Ntabwo yanigishijwe isume ngo nyuma yicazwe mu ntebe
(3) Nta mwuka mubi warangwaga muri Paruwasi Katedalari ya Cyangugu
(4) Nta bakozi ba CID bigeze bamusura muri uwo mugoroba
(5) Nta bantu bambaye nk’Abadiyakoni bamusuye mu cyumba cye muri uwo mugoroba, dore ko nta myambarire yindi yihariye iranga abadiyakoni ba Kiliziya gatolika, hanze y’imihimbazo ya Liturujiya!
(6) Nta telephone portable ye yibwe, irahari.
(7) Nta laptop ye yibwe kuko ntayo yagiraga!