Rwanda: Amerika irashaka kumenya aho umutungo wa Kagame uherereye!
Abanyarwanda baciye umugani ugira uti : "Intangiriro y'uruhara ni imisoso"! Uyu mugani ukaba ushushanya uko amaherezo y'ingoma ya Paul Kagame mu Rwanda azaba ameze. Ku italiki ya 14 Nzeri 2017 "Veritasinfo" yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti:"Imitungo Paul Kagame ari kwambura abanyarwanda azayihisha he?" Iki kibazo cy'imitungo itangira ingano ya Paul Kagame kikaba cyaragarutsweho mu kiganiro cy'akanama ka Congress y'Amerika gashinzwe ububanyi n'amahanga ku mugabane w'afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara kuwa gatatu taliki ya 27 Nzeri 2017.

Major Robert Higiro yahungiye mu gihugu cy'Ububiligi, abicanyi ba Paul Kagame batangira gupanga gahunda zo kuzamwicira muri icyo gihugu, nibwo igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika kiyemezaga kumuha ubuhungiro iwabo kugirango arindirwe umutekano kuburyo busesuye! Dr David Himbara na Major Robert Higiro batumiwe mu kanama ka Congress y'Amerika gashinzwe ububanyi n'amahanga nk'abantu badafite aho babogamiye (si abanyepolitiki) cyane ko bashinzwe umuryango witwa "Democracy in Rwandan Now" ushinzwe guharanira demokarasi mu Rwanda muri ibi bihe!
Incamake y'ibibazo byasobanuwe na Himbara na Higiro muri ako kanama
Ibinyamakuru byinshi byagaragaje uko Dr Himbara na Major Higiro bagaragarije akanama ka Congress y'Amerika ibibazo by'imiyoborere mibi ya Paul Kagame! David Himbara yavuze cyane kubibazo bijyanye na demokarasi itabaho mu Rwanda, agaragaza uburyo umwari Diane Rwigara n'umuryango we uri mu kaga gakomeye bitewe ni uko yashatse kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu! Himbara yagaragaje uburyo Kagame yatekinitse itegeko nshinga mu mwaka w'2015 kugirango azagwe ku butegetsi, yasobanuye uburyo Kagame yashyizeho mu itegeko nshinga ingingo y'114 ivuga ko atazakurikiranwaho ibyaha byose azaba yarakoze igihe cyose yari ku mwanya wa perezida! Bwana Chris Smith yaratangaye cyane, yibutsako iyo ngingo idashobora kubuza Amerika guta muri yombi Paul Kagame agacirwa urubanza! Himbara yasobanuye uburyo Kagame yirunzeho umutungo wose w'igihugu akawugira uwe bwite, umuyobozi w'ako kanama yategetse ko hakorwa raporo igaragaza aho imitungo ya Kagam iherereye hose , havuzwe indege yagiye guhisha mu Bugereki, imitungo afite mu birwa bya Maurice, imitungo yagiye guhisha muri Panama ...!

Ese Kigali n'abatavuga rumwe nayo bavuga iki kuri icyo kiganiro?
Kuburyo bugaragara nta muyobozi numwe wo muri leta ya Kagame uragira icyo atangaza, ahubwo ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda kimwe n'abambari b'ubutegetsi bwa Kigali bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ikiganiro cya Himbara na Higiro mu kanama ka Congress y'Amerika ntacyo cyagezeho. Ukurikije iyo mvugo y'abambari ba Kagame usanga bashaka kugaragaza ko Himbara na Higiro batavuze ibyaha byose bikorwa n'ubutegetsi bwa Kigali kuburyo ibyo bavuze ntacyo bibwiye ubwo butegetsi! Ikindi kigaragara ku mbuga nkoranyambaga ni uko abashyigikiye ubutegetsi bwa Kigali babazwa n'uko ngo Rujugiro yatanze amafaranga menshi kugirango Himbara na Higiro bajye kurega u Rwanda kubanyamerika! Izo mpuhwe bafitiye Rujugiro zo gutagaguza umutungo we zikaba zimeze nk'iza Bihehe cyane ko n'umutungo yari afite mu Rwanda Kagame yawumwambuye! Izo mvugo zo gutanga ruswa Himbara arazinyomoza, ahubwo akerekana ko Paul Kagame ariha miliyoni 300 z'amadolari buri mwaka ku kigo cy'abanyamerika kugirango akomeze kwamamazwa muri Amerika no guhabwa ibikombe byo kujijisha! Himbara akaba yatanze fagitire u Rwanda rwishyuriraho ayo mafaranga kandi abanyarwanda ubukene bugiye kubarimbura!

Ikintu gishya kiri muri iki kiganiro Dr Himbara na Major Higiro bakoranye n'akanama ka congress y'Amerika gashinzwe ububanyi n'amahanga ni uko bibaye mu gihe Kagame yiyongeje manda y'imyaka 7 itemewe n'itegeko nshinga; bikaba kandi byarabaye ubwa mbere urwego rw'ubutegetsi bw'Amerika muri Amerika rugaragaza ko Kagame ari umunyagitugu n'umwicanyi hakaba hagomba gufatwa ibyemezo byo kugaruza umutungo yasahuye no kwima igisilikare cye imfashanyo!
Imyanzuro y'ako kanama tukaba twayifata nk'imisoso" irimo itegurira "uruhara" kuko Amerika yiyemeje gukurikirana ibyaha Kagame yakoze, ubuzima bwe yaburangiriza muri gereza cyangwa akirasa!
Veritasinfo