Ishyaka RDI rirahamagarira Abanyarwanda kureka amaganya bakarwanya ubutegetsi bwa cyami-gitugu bwa Général Paul Kagame
Tariki ya 17 Nzeri 2017, inama ya Biro Politiki ya RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, mu rwego rwo gusubukura ibikorwa by’Ishyaka, nyuma y’ikiruhuko cy’impeshyi. Mu ngingo zasuzumwe, harimo uko ibintu byifashe mu Rwanda nyuma y'ingirwa-matora yo mu kwezi kwa Kanama 2017, n'ingamba nshya zafatwa mu kurwanya igitugu n'akarengane bikomeje kuzahaza Abanyarwanda.
Abari mu nama bagaragaje impungenge batewe n’uko Général Kagame akomeje kuniga demokrasi mu Rwanda, akaba yarageze n’aho yiyimika nk’Umwami, akoresheje uburiganya ndengakamere bwo guhindura itegeko nshinga ry’u Rwanda ritamwemereraga kuguma ku butegetsi, nyuma ya manda ebyiri zarangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga 2017. Kuba yarakoze iryo « tekinika » ryatumye yongera kwiyamariza umwanya wa Prezida wa Repubulika, akongera kwiba amajwi nk’uko bimenyerewe, abanje kuburizamo kandidatire z’abo yatinyaga ko bamutsinda mu matora nka Diane Rwigara muri 2017, cyangwa Victoire Ingabire muri 2010, ni ibimenyetso simusiga by’uko Kagame atinya demokarasi kandi ko atazarekura ubutegetsi ku neza. Kubera izo mpamvu, Ishyaka RDI rirasaba Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, ko hari ibintu bitatu by'ingenzi rugomba kubahiriza:
1.Gushiruka ubwoba no gushyira hamwe ni ingenzi.
Urubyiruko rugomba gushira ubwoba kandi rugashyira hamwe, rukihanagura amarira, rugasenyera umugozi umwe, rugashakira hamwe rushyizeho umwete ibyubaka igihugu, rugaharanira mu buryo bwose bushoboka uburenganzira bwabo, burimo kugira ijambo mu gihugu cyarwo no kwihitiramo abayobozi mu bwisanzure bazira igitugu n’amayeri ayariyo yose.
2.Amateka yacu nk'abanyarwanda.
Kugira ngo iyo ntego ya mbere igerweho, ni ngombwa ko urubyiruko rw’u Rwanda rusobanukirwa n’amateka y’igihugu cyacu uko ateye nyirizina, rukima amatwi ibinyoma bya Perezida Kagame n’abambari be, bashishikajwe no guheza imbaga y’abanyarwanda mw’icuraburindi rya « humuriza nkuyobore ». Ni muri urwo rwego Ishyaka RDI ryongeye kwamagana imvugo ya Kagame, wihanukiriye akemeza ko u Rwanda rwariho ku ngoma ya Cyami kugeza muri 1959, rukongera kuzuka muri 1994, ubwo we n’Inkotanyi bari bamaze gufata ubutegetsi bwari bushingiye kwirondabwoko ry'abatutsi batakaje nyuma y’aho Ubwami busimburiwe na Repubulika kuva tariki ya 28 Mutarama 1961. Aha niho abana b’u Rwanda bagombye kumva neza ko nta kindi Perezida Kagame abateganyirije, uretse kubasubiza mu bucakara nk’ubwo aba Sogokuruza bacu babayemo ku ngoma ya cyami na gihake, nta burenganzira na buke bafite bwo gutunga no gutunganirwa mu gihugu cyabo.
3.Kuzirikana intambwe u Rwanda rwateye mu myaka 32.
Birakwiye rero kuzirikana intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu myaka 32 yakurikiye impinduka za politiki zaranze igihugu cyacu mu myaka ya 1959-1961, nubwo bwose inyangabirama zirimo Perezida Kagame ubwe, zahagurukiye gusisibiranya ibikorwa by’imena twazaniwe n’impirimbanyi za demokarasi, bigashimangirwa n’Ubutegetsi bwa Repubulika bwabayeho mu myaka ya 1962-1994, buyobowe na ba Prezida Kayibanda na Habyarimana.
4.Kurwanya akarengaane ntakujenjeka
Ikindi kibazo gihangayikishije ishyaka RDI, ni akarengane gakabije gakomeje kwibasira abaturage : Hari abanyerezwa, abafungirwa amaherere, abamburwa ibyabo, abasubizwa kw’isuka n’imisoro idafite aho ishingiye, abirukanwa ku kazi nta mpamvu cyangwa abimwa imirimo kandi barize, abicishwa inzara babuzwa kwihingira cyangwa kwirwanaho mu turimo duciriritse nk’abazunguzayi, n’abandi benshi bahozwa ku nkeke mu buryo bunyuranye, nk’abarimu bari guhohoterwa n’Abasilikare b’Inkotanyi, bazira agahimbazamusyi bahawe, bakakamburwa ku ngufu.
RDI yifatanyije n’abo banyarwanda bose bakomeje kubuzwa uburyo, kimwe n'abazira ibitekerezo byabo nk'Umwali “Diane Shima Rwigara” n’umuryango we, kimwe n’abayoboke b’amashyaka anyuranye bari gufungirwa ubusa imbere mu gihugu. Hari n'abibagirana cyane nka: Madame Victoire Ingabire, Niyitegeka, Mushayidi na Kizito Mihigo... Rwose igihe kirageze cyo kwikubita agashyi no guhagurukana ingoga tukereka ubutegetsi bw’igitugu bukomeje gukandamiza rubanda imbaraga zacu, abasore n’inkumi bagahaguruka, bakitoramo abalideri, bagaharanira nta mususu ibyiza buri wese yemerewe nk’umwenegihugu, birimo kwishyira ukizana, kugira ijambo ku miyoborere y’igihugu, kwiteza imbere mu bumenyi no mu mirimo, ndetse no mu bukungu n’imibereho myiza.
5.Kwita ku kibazo cy'impunzi zigizwe imburagihugu
Biro Politiki ya RDI yagarutse kandi ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda, igaya cyane Ubutegetsi bwa Kigali bukomeje kubeshya amahanga ko icyo kibazo cyakemuwe, kandi ko ubuhunzi buzarangirana n’uyu mwaka wa 2017. Kuri iyo ngingo, Ishyaka RDI rirasaba umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (UNHCR), kwirinda kugwa mw’ikosa rikomeye ryo guhindura impunzi z’abanyarwanda abantu batagira igihugu (apatrides) ; ahubwo uwo muryango ukaba ukwiye kumvisha Leta ya Kagame gushyikirana n’impunzi, kugira ngo impamvu zatumye zihunga ziveho burundu, maze zisubire mu gihugu cyazo ntacyo zishisha.
Ishyaka RDI riboneyeho umwanya wo kwibutsa rubanda ko ritazahwema kurwanya ubutegetsi bwa cyami-gitugu bwa Général Président Kagame, no guharanira impinduka ya politiki yatuma Abanyarwanda bose babona uruvugiro rwa politiki n’ubundi burenganzira bujyanye na Leta igendera ku mategeko (état de droit), bakabana mu mutuzo, mu bwubahane no mu bwisanzure mu gihugu cyabo, bityo n’impunzi zose zigatahuka zemye, kandi zizeye umutekano usesuye.
Bikorewe i Buruseli tariki ya 23 Nzeri 2017
Faustin Twagiramungu
Prezida wa RDI-RWANDA RWIZA