Rwanda: Polisi ya Kagame yerekanye Théophile Ntirutwa yari yaranyereje!
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Nzeri 2017 ku isaha ya saa kumi n'igice z'umugoroba, kuri station ya Polisi y'i Remera, niho polisi ya Paul Kagame yafatiye icyemezo cyo kugaragaza Théophile Ntirutwa uhagarariye ishyaka rya FDU mu mujyi wa Kigali; Théophile Ntirutwa akaba yaranyerejwe na polisi ya Kagame kuva ku italiki ya 06 Nzeri 2017, ikaba yaramufungiye ahantu hatazwi mu rwego rwo kumukorera ibikorwa by'iyicarubozo kugira ngo yemere ibyaha yahimbiwe!
Kuri uyu wa gatandatu nyuma ya saa sita, nibwo polisi ya Kagame yahamagaye Mushimiyimana Emeritha umudame wa Théophile Ntirutwa ngo yitabe kuri station ya Polisi i Remera. Madame Emeritha yahise yitaba ubwo butumire bwa polisi, aherekezwa n'umwunganizi muby'amategeko Me Gashabana. Madame Mushimiyimana na Me Gashabana bakigera kuri station ya Remera bahawe intebe bicaraho, hashize umwanya ungana n'iminota 30, nibwo polisi yahamagaye Madame Emeritha mu cyumba kitaruye, agezemo ahasanga umugabo we Théophile Ntirutwa, bamuha akanya ko kuganira nawe, nubu tubagezaho iyi nkuru bakaba bakiri kumwe!

Bwana Théophile Ntirutwa agaragajwenyuma y'aho ibinyamakuru n'abantu banyuranye harimo n'umuryango we bagaragaje ko yanyerejwe n'igipolisi cya Kagame ariko icyo gipolisi kigahakana ko kitamufite! Ntakabuza ko iyo abantu bicecekera, Théophile Ntirutwa aba yaragaburiwe ingona zo muri Nyabarongo!
Imana ifashe abanyarwanda, nabo bazabone ubutegetsi bwiza bubaha amahoro tubagaburiye igona!
Veritasinfo