Rwanda : inzira y’inzitane mu guhambiriza Paul Kagame!

Publié le par veritas

bamwe mubatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Paul Kagame

bamwe mubatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Paul Kagame

Ubwo FPR yateraga u Rwanda, mu mwaka w’1990, Perezida Habyarimana yatangaje ko u Rwanda rwatewe rutunguwe. Nyamara mu kuvuga ibyo, Habyarimana yiyibagizaga ko nta mugabo ugutera mu rwawe atabanje kwitegura. Mu gusuzugura ingufu z’ingabo z’inyenzi-inkotanyi, ubutegetsi bwa Muvoma bwanirengagizaga ko Colonel Théoneste LIZINDE Mugabushaka, yari yarabyanditse mu gitabo cye yise «La découverte de Kalinga ou la fin d’un mythe». Muri icyo gitabo, uyu mugabo wari ukuriye inzego nkuru z’iperereza ry’u Rwanda, yemezaga ko impunzi z’abanyarwanda zatangiye kwitegura kuzatera u Rwanda, kuva mu mwaka w’1975.

Ugutera u Rwanda kw’inyenzi-inkotanyi kwanemejwe muri 1989, ubwo Perezida Museveni yari yakiriwe na mugenzi we perezida Habyarimana, i Butare. Mu kinyankole, Yoweli Kaguta Museveni, yagize ati: «umanyi baringa»? «Waba uzi icyo bita baringa»? Ni igisubizo kidatomoye Museveni yahaye Habyarimana, ubwo uyu yamubazaga niba haba hariho umugambi wo gutera u Rwanda ku banyarwanda Museveni yari acumbikiye, aba bakaba ari na bo bari bamaze kumugeza ku butegetsi, mu mwaka w’1986.

N’ubwo Leta ya Habyarimana yakunze kubeshya ko yatewe itunguwe, zimwe mu nzego za Leta zari zizi neza ko hari ibitero by’inyenzi byarimo gutegurwa. Claver Kanyarushoki, wari ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, kugeza inyenzi zifashe ubutegetsi muri 94, yari yaremeje ku mugaragaro kandi atarya iminwa «noir sur blanc» ko igihugu cya Uganda cyatozaga, kikanaha intwaro impunzi z’abanyarwanda, ziteguraga gutera u Rwanda.

Ibi byanemejwe na Christophe Mfizi, wayoboraga ikigo cya Leta cy’itangazamakuru (Orinfor), ubwo yaduteranyirizaga hamwe, adusaba guhindura izina rya «groupe choc» ya Orinfor. Icyo gihe abenshi muri twe twatunguwe no kumva Mfizi atubwiye ko hari abanyarwanda baba hanze y’igihugu ngo bitwa «inkotanyi», benda gutera u Rwanda, ko kubera iyo mpamvu izina rya «groupe choc» ya Orinfor «Inkotanyi za Muvoma» rigomba guhindura inyito, byihutirwa. Nguko uko umuhanzi, nyakwigendera Andereya Sebanani, yaduhitiye mo izina rishya «Imboni za Orinfor», izina twatoye twese, nta n’umwe wifashe.

Igitsina, intwaro nyakuri y’intambara

Uretse igihugu cya Uganda cyari gicumbikiye impunzi nyinshi z’abanyarwanda, izi mpunzi zari zinanyanyagiye mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, nka Zayire, Tanzaniya, Kenya n’Uburundi. Izo mpunzi z’icyo gihe, zitagize aho zitandukaniye n’impunzi z’ubu, zose ntiziyobewe ko ubutegetsi bw’igitugu, aho buva bukagera, buvanwaho n’imbunda. Nguko uko impunzi za cyera zagerageje izo mbunda kuva mu myaka ya za 60, n’ubwo ibitero byazo byagiye bishushubikanwa n’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe.

Nyamara n’ubwo inyenzi zatsindwaga zitarenze umutaru, ntizigeze zicika intege, cyangwa ngo zibe ba «ntibindeba» nk’impunzi z’ubu. Zashakishije uburyo bwose bushoboka bwo gufata igihugu, n’iyo ubwo buryo bwaba burimo ingorane n’ingaruka «risque» ka jana. Ni nde wavuze ngo «Qui ne risque rien, n’a rien»? Umunyarwanda ati: «uratinya nturamba»; akongera ati: «uwo uzaheka ntumwisha urume». Mu kurwanira ubwo butegetsi, inyenzi zari zaracengeye mu gihugu hose : muri za minisiteri, mu bigo byigenga, mu miryango mpuzamahanga yakoreraga mu Rwanda, muri za ambasade zakoreraga mu Rwanda, ndetse no mu gisirikare cy’u Rwanda zari zihafite ibyitso. Mu bakomeye b’ingoma ya Habyarimana, nta n’umwe utari ufite inshoreke, «roue de secours», cyeretse uwavugiwe mo n’inema za Roho Mutagatifu! Siniriwe mvuga «munsi y’igitanda», aho twanyweraga byeri, kuko hose hari ahazo. Mu Kigaraji no kwa Rasheli i Nyamirambo, bamwe mu basirikare bakuru bari barahatwirukanye burundu. Umwe muri aba – ntashatse kuvuga izina – iyo yahadusangaga, yatubazaga icyo turimo kuhakora kandi ngo «yaguze frigo yose»!

Ubu buryo bwo kurwanisha intambara igitsina ntibujya bumenywa n’ubutegetsi bw’abahutu, kubera kunyurwa manuma «naïveté», kwabo. Aba bafuhira bashiki babo n’abagore babo, nk’aho aho bahereye, hari n’ibango bigeze «bakuraho». Ntibajya bamenya ko igitsina ari nk’igihugu. Ntibigeze batekereza ko gucunga «gérer» igitsina cyangwa igihugu, nta n’umwe ku isi wigeze abishobora. Bose baragerageza, muri «nshimwe, nshimwe» zabo, bagakubita amahembe n’ibipfukamiro hasi, bakagisiga uko bagisanze, abagifite imbaraga zo kukiyobora, bagakomereza aho abababanjirije bari bagereje. Icyo ni igitsina n’igihugu, ndimo kuvuga.

Intambara y’igitsina yagize imbaraga mu gufata ubutegetsi kwa FPR-Inkotanyi. Ibi Tito Rutaremara yaranabyemeje mu kiganiro n’abanyamakuru, mu ntangiriro z’umwaka w’1995. Ati: «Intambara ntirwanywa n’amasasu gusa; twayirwanye ku buryo bwinshi: twatanze abana bacu, dutanga bashiki bacu, dutanga abagore bacu. Aba bose twabatanzeho ibitambo, kugirango tugere ku butegetsi; uzabutwambura ubwo na we azakoresha izo nzira zose».

Ni nde muhutu rero uzemera gutanga umugore we cyangwa mushiki we ho igitambo, kugirango agere ku butegetsi? Aba bagore bacu se bo, bamaze kwigishwa no gutegurwa bihagije kugirango babyumve kimwe, nk’uko «abavandimwe» bacu babigenje? Igisubizo cy’iki kibazo si jyewe ugitanga; kizatangwa n’abashaka ubutegetsi bwo mu Rwanda.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article

Kuri CESAR,
muvandimwe, uzasomeneza ibaruwa abasilikare b'ab'officiers bafungiwe Tpir ARUSHA bandikiye mugenzi wabo Col Rusatira bamubwira icyo batekereza kw'iterwa ry'igihugu muri 1990.
Uzasome neza muri iyo baruwa kuri point 4. INVASION DU RWANDA
Répondre
D
Uyu mutindi wumubyeyi ngo Arashaka ko Bamuha inka nibura kubera Abana barenga 200 Yibaga mumashuli ngo bajye Kurwanirira inkotanyi! None ubu ntagira nurwara rwo kwishima mugihe abandi TUMAZE KUGURA INDEGE ZITABARIKA ANDI ABITSE MURI PANAMA sinzi yewe na CONVENTION CENTRE! NGO NUWAMUHA INKA DISI.

YEWE WOWE NTIWAKA NABYINSHI....

Gukorera Inkotanyi niyo ngaruka. Uruta Kayumba se cg Karegyeya cg ntuzi ibyababayeho?

http://www.therwandan.com/ki/2017/08/16/yakuraga-abana-mu-mashuri-abajyana-mu-nkotanyi-none-arasaba-ibihembo/
Répondre
K
Umva ngo Inkuruzi yibikoba yikururiye Umuriro. Mwene RUTAGAMBWA aranze adukozeho. Ubu umunyarwanda ARI GUHIGWA BUKWARE bahereye ku INTORE-HAMWE zose zihishe I UBUGANDE! Uwitwa RENEE RUTAGUNGIRA (Sinibuka) ngo yakoranaga na Ambassade ya Kagame maze BIVUGANA KAWESI! Ubu UMWUKA NI MUBI CYANE kuburyo KARE KAYIHURA we ari mumazi abira!

Birababaje KUNONA Polo Kagame akomeza KWIBESHYA KO AKIYIBOYE IPEREREZA RYA UGANDA! Ariko mureke ntazi neza M7 bazabonana. NKABISWE atanamuhaye Congratulations....

UBU ABANYARWANDA UGANDA BAMEREWE NABI KUBETA URIYA MWICANYI WANZE KUNAMURA ICUMU none yihaye indi Manda yimyaka 7!

http://www.therwandan.com/ki/2017/08/16/ugandau-rwanda-ruratungwa-agatoki-mu-rupfu-rwandrew-felix-kawesi/

http://www.therwandan.com/ki/2017/08/16/ugandau-rwanda-ruratungwa-agatoki-mu-rupfu-rwandrew-felix-kawesi/

http://www.therwandan.com/ki/2017/08/16/ugandau-rwanda-ruratungwa-agatoki-mu-rupfu-rwandrew-felix-kawesi/

Sangiza ABANYARWANDA BOSE UZI IBYIYONKURU YIYICWA RYA KAWESI UMUNYARWANDA MWENE WACU.

YICWE AKURIKIRA NSHIMIRIMANA A WO MUBURUNDI!

Polo azapfa nabi!

http://www.therwandan.com/ki/2017/08/16/ugandau-rwanda-ruratungwa-agatoki-mu-rupfu-rwandrew-felix-kawesi/
Répondre
N
Hari umuntu wo muri Ibuka yo mu Bufaransa wandikiye, ibaruwa ifunguye, Perezida wu Ubufaransa.
Inkuru irambuye, mwaysanga kuri site ya gavumenti yacu (igihe).

Yakoze Ngirinshuti, kutunyuriramo amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo.
Ni byiza kwandika, ariko na none, niba uba mu Bufaransa, wagombye kwibuka icyo bita solidalité entre collègues, ntabwo ari perezida Makoro uzajya gutura hasi akazi Perezida Mitera yakoze, mu Rufaransa, critiquer ou mettre à mal le travail de son colègue defunt.
Ibyo Perezida sarkozi atakoze, ntabwo ari Makoro uzabikora.

Mbese kuki BANYWANI bacu Abongereza cyangwa Abanyamelika, nta numwe wigeze utunga agatoki Ubufaransa.

Ibyo rero bisa n’amatakirangoyi.
Twagombye kujya tubyibazaho.

Ikindi, ni uko uvuga ngo jyenosayidi yo mu RWD, niyo jenoside yonyine yo muri iyi mwaka 20 ya nyuma…
None muri Siriya byagenze gute. Muri Sudani byagenze gute…muri RDC.

Abo bishwe ni abantu ntabwo ari inyamaswa. Ariko wenda ushobora kuba ubyumva ukundi.
Murakoze.
Répondre
C
L'invasion du Rwanda par l'armée ougandaise sous le pseudonyme du FPR était connue au Rwanda depuis 1985.
Les services en charges de la sécurité nationale et les diplomates en postes en Ouganda, au Kenya et en Tanzanie ont en informé le Président Habyarimana.
Un diplomate rwandais en poste en Nairobi a envoyé un rapport détaillé à son supérieur hiérarchique à savoir le Ministre des Affaires Etrangères sur l’invasion armée contre le Rwanda à partir du territoire ougandais. Celui-ci l'a, à son tour, envoyé au Président via son secrétaire particulier. Le diplomate, auteur du rapport a été mortellement empoisonné. Il semblerait que, curieusement, ce rapport n'est jamais arrivé au Bureau de Président comme d'autres rapports relativement à l'invasion du Rwanda au demeurant.
Les chefs d'Etat-major des FAR, du moins, selon les informations recueillies chez un officier supérieur rwandais des FAR, en a fait part au Président Habyarimana.
La réponse impensable de celui-ci: Le Rwanda a signé un accord de bon voisinage avec l'Ouganda. Museveni est un ami du Rwanda et il m'a dit qu'aune armée n'attaquera le Rwanda à partir de son pays. Je le crois. Il ne peut pas faire ça.
Quelques mois avant l'invasion, Hassan Ngeze, muni des preuves irréfutables sur la préparation de l'invasion du Rwanda par les Tutsi sur le territoire Ougandais, en a informé les Rwandais. Au lieu de vérifier l'effectivité de ses affirmations le tout au regard de l’importance majeure que revêtaient ses informations, il a été envoyé en prison pour atteinte à la sécurité publique par le directeur général des services secrets rwandais d’alors et Mpfizi Christophe, alors chantre éclairé du régime Habyarimana puis un soi-disant opposant politique et pro-FPR notoire, chantre notoire du régime Kagame. Il a été libéré après l'invasion d'octobre 90 lorsque ceux qui l'ont envoyé en prison ont essuyé la honte.
Il s’ensuit qu’au regard l’ensemble des faits dont nul ne peut réfuter l’effectivité, Habyarimana, alors commandant en chef des FAR et Président du Rwanda et partant responsable au premier chef de la sécurité des Rwandais ne pouvait certainement pas prétendre l’invasion du Rwanda avant le 01/10/1990 .
Même à supposer que ce fut le cas, Habyarimana ne pouvait nullement évoqué le prétendu effet surprise pour justifier son incapacité manifeste de tenir correctement et utilement son bâton de commandement.
En effet, la guerre de 65 contre le Rwanda était plus dure que celle de 90. Les auteurs étaient les mêmes à savoir les postérités des bandes armées qui ont déclenché la guerre contre la toute jeune République quelques mois après son indépendance. De 1962 à 1967, le Rwanda a connu au moins de 8 guerres. L’objectif des Inkotanyi sous le commandement de Kagame était le même que celui des INYENZI( sigle et nullement cafards : voir sur la toile ce mot) : s’emparer du pouvoir par la force, pouvoir qu’ils sont démocratiquement perdu, mettre en place de nouvelles institutions et un nouveau régime purement tutsi, liquider le leadership politique, militaire, administratif et intellectuel Hutu, réduire les Hutu à une proportion acceptable par Kagame, épurer les Hutu de toutes les structures du Rwanda, le tout peu importe leur parti politique. Habyarimana était ministre de la garde nationale du gouvernement Kayibanda. Celui-ci, en sa qualité de commandant en chef de l’armée rwandaise, a relevé le défi. Il a prouvé aux Rwandais qu’il est effectivement commandant en chef et garant de leur sécurité au premier chef. Tout Homme a ses défauts et ses qualités. Kayibanda était petit de taille mais Grand par son haute de la Nation, son sens aigu du devoir, de l’honneur et de dignité. Dans les périodes difficiles pour le Rwanda et les Rwandais, il n’a jamais déçu. Il a bien tenu son bâton de commandement. Je ne pense pas que, placé dans la même situation que Habyarimana, Kayibanda aurait accepté l’inacceptable c’est-à-dire s’incliner devant les bandes armées dont l’objectif d’anéantir la République et d’envoyer irréversiblement dans les tombes et l’abîme des millions de Rwandais, femmes, enfants et hommes de tous âges et conditions. Il est vrai que c’est opposition qui dirigeait le Rwanda, mais à la tête du Rwanda, il y avait un et un seul commandant en chef. Le Peuple Rwandais vient du fond des âges. Le Rwanda est un vieux pays d’Afrique Centrale. Les Rwandais n’ont pas attendu qui que ce soit pour manger et vivre. Il est dès lors incompréhensible pour les Rwandais que devant les chantages des prédicateurs de la démocratie et des droits l’homme leur commandant en chef ait capitulé ou accepté l’inacceptable nulle part alors que les effets de ces chantages étaient particulièrement lourds de conséquences non seulement pour les Rwandais à l’époque des faits mais également pour les Rwandais à venir. Quand on prétend être commandant, on commande ou on démissionne. On reconnaît les qualités d’un véritable chef d’Etat dans les situations difficiles.
Les questions posées aux Rwandais dits opposants à Kagame sont les suivantes
1/ Kagame aide le duel physique. Le débat livre et royale entre les hommes sur la gestion de notre pays est, pour lui, un mot dépourvu de sens. Comment entendent-ils faire pour le ramener à la raison dont il est manifestement dépourvu ? Le mot parole donnée n’a aucun sens. Devant le monde entier, il a dit qu’il respectera la constitution, article 101 qui limitait strictement à deux le nombre de ses mandats.
2/ Il a ensuite fabriqué des documents qu’il a appelés pétitions des Rwandais par lesquelles ils lui demandent de bafouer l’article 101 et s’autoproclamer président à vie. Il vient de s’autoproclamer président à vie ou roi du Rwanda dans une monarchie absolue. Il est désormais roi du Rwanda et il le reste et ce, jusqu’à sa mort. Que peuvent faire les opposants pour lui montrer qu’il est petit devant les Rwandais contrairement à ce qu’il pense ?
Parlez c'est bon mais agir c'est encore mieux. Ce que les Rwandais attendent des opposants politiques, ce sont des actions effectives et nullement des discours à plusieurs kilomètres du Rwanda qui , à mon sens, sont et restent inopérants.
Répondre

Wa mugani wa Kagame, abo wita ba opposants, si bandi batagira akazi, cyangwa badashoboye gukora kugirango bitunge, biyita ba opposants.
Urugero ntabwo ruri kure: reba cas ya Rukerantare…
Ikindi wagerageje gusobanura uko Inkatanyi zafashe ubutegetsi, yewe hari za facteurs nyinshi, kandi zimwe zisobekeranye, ku buryo utabishyira byose ku mutwe wa Perezida Habyarimana.
Ariko na none kuberako ariwe wari chef, niwe fin des fins responsable y’ibyabaye.
Ntabatindiye rero hari impamvu zo twashyira imbere mu gufata ubutegetsi bya RPF.

1. Amakimbirne KIGA-NDUGA, mbese hari uwamenya aho yaturutse ? Ko muri 1962 twese twari tubabaye kimwe.

2. Kutareba kure kw’Abakiga (des abrutis) bahugiye muri za « uzi ico ndico… ».

3. Racisme et/ou régionalisme institutionalisé : aho Umututsi, cyangwa undi wese utaravukaga Gisenyi Ruhengeri, yumvaga ari citoyen de seconde zone.

4. Duhura rero na ka KARIMI GASIZE UMUNYU KA RPF…

5. Nyuma y’ubwicanyi bwo muri 1994, amahanga araduhagurukira: Abarundi batera baturutse epfo, Abagande ruguru, na Tanzaniya iburasirazuba na Loni itera iturutse i kantarange…

Ngaho mbwira nawe, ubaye na RAMBO, iyo ntambara wayirwana ute ?
K
Intambara ntabwo ari iyamasasu gusa.Inkotanyi ziteguye cyera,ziracengera mw'itangazamakuru (ba Madeleine Mukamabano.....), zacengeye ubutegetsi mu bihugu duturanye (Uganda,Tanzanie,Burundi na Zaire), zacengeye mu bihugu by'uburayi no muri Amerika.Inkotanyi nibyo zarwanishije igitsina cyane, abakobwa babo barwaye Sida biyegereje abasirikare bakuru (officiers superieurs) ndetse n'abategetsi batari bake, ayo ni amateka tudashobora kwirengagiza. Sinemeza ko abahutu bashobora kurwanisha igitsina kuko bitari mu muco wa les bantous, abatutsi na bashiki babo kuri bo ni umukino usanzwe kandi babitangiye ku gihe cy'ubwami.
Répondre
M
Nkuko navuze ntabwo dukeneye kulya umwanda nka Kagame na FPR kugirago tugere kubutegetsi, ikintu dukeneye wenda nuguhitamo mubayobozi dufite hanze ugomba kutujya imbere, aguza abanyarwanda tugahuriza imbaraga zacu hamwe. Nkuko umwe yavuze dufite abantu benshi bazi imbunda bashobora kuyobora urugamba rwo kubohoza igihugu cyacu.
Répondre
N
Ubwicanyi n'ubusambanyi ni amahano yateye umwaku Kagome n'agatsiko ; bazapfa nabi !
Nyamara oppozition nitangira hali ibyo bakoresheje nayo izakoresha : umutegetsi wimanye inzira ni ukumuseserana mu linini akumva uko bimera ! Naho umudasso cg....uhohotera abaturage bakamwinjizayo bakamukorera ibyo yakoreye abantu ubundi bakamurekura akajya kubasaba imbabazi !
Biliko boraza kuko nabo bageze igihe abatesi bo kwa kinani biberaga mu gitsina cy'ingabokazi za RPF. Bo bahugiye mu kohereza inzana kwa Trump; uburayi bwo bwarabasesemwe!
Répondre
M
Iyi article irimo ibitekerezo bigufi cyane. Nindeyo wumva ko gutegeza umugore wawe abandi bagabo aribyo bya byadukura muri kano kaga? Wowe wanditse iyi nyandiko banza uduhe urugero maze umpe umugore wawe noneho twongere tuganire! Erega ubusambanyi ni umuco w' abatutsi kuva cyera!!! Naho kuvuga ngo uterwa ntatungurwa ibyo nabyemera ari uko utera atanze ultimatum. igihe cyose nta ultimatum yatanzwe, ahengera igihe udatekereza akaba aribwo agutungura. Erega tuvuge ko noneho umujura azajya aguha n'igihe cyo kwibwa!! Kanguka muvandimwe, va mu turereeee!!!!!!
Répondre
D
Imana ifasha uwifashije.
Wambarizimana ku ishyiga ikagusigivu ikigendera.
Mperutse kumva radio itahuka numva imvugiye ibintu. Birabaje aho umuntu yirwa akuba ivi mu itorero ; akumva ko Imana izamusangamo ikamutamika ibilyo ! Nyamara nayo ni imwe mu ntwaro za RPF yakoresheje ikora iyozabwonko bw'abanyarwanda no kubica.
Birababaje kubona hari nabo batumaho bazi ko ali kubaligisa no kubica ; bakagenda ngo baba bishe itegeko lyo kubahuka ababategeka ; nyamara kwiyahura ni sakilirego!
Abwirwa benshi akumva beneyo...
Répondre
A
niba inkotanyi zarafashe ubutegetsi mu Rwanda kubugome, kumabi yose abaho bakoze. none umwanditsi nawe ashaka ko urwanda ruzakomeza kuba isibaniro ryibibi bya Satani? kirazira. ninayo mpamvu Abahutu batandukanye nabatutsi kure cyane. niba umwanditsi avuga ko abatutsi ari abavandimwe mwe ntabwo ariko twese abahutu tubizi. Abahutu ni Abahutu kandi Abatutsi ni Abatutsi kimwe nuko Abatwa ari Abatwa. ntimukayobye abantu niba muba mwabuze icyo mwandika mujye murekeraho.
nongere mbisubiremo Abahutu (les Bantou) dutandukanye kure cyane nabatutsi. umurage wabahutu nugukora ibyo ukuri muri byose, kwiyubaha no kwubahisha Imana, gukora no kwitunga, gusabana no gusaranganya, ubugwaneza, abahutu ni abanyamahoro mubuzima bwabo bwose.
umwanditsi wanditse iyi nkuru Ntuzongere kugereranya ibitagereranywa.ababisoma turi beshi.
Répondre
U
Umwe muri aba – ntashatse kuvuga izina – iyo yahadusangaga, yatubazaga icyo turimo kuhakora kandi ngo «yaguze frigo yose»!

INKURU YAWE YARI NZIZA IYO UDASHYIRAMO IKINYOMA GISA N'IKI MBANJE HARUGURU. NGO UMWE UTAVUZE IZINA? URABUZWA N'IKI SE KUVUGA UYU NAIF KANDI IMYITWARIRE NK'IYI ARIYO YATUGEJEJE HANO? KUBIHISHA SE BIKEMUYE IKI?
Répondre
M
Arikose ninde wabwiye uwanditse iyinkuru yuko inzira nubulyalya byogufata ubutegetsi inkotanyi zakoresheje, aribyo nabandi bagomba gukoresha kugirango batsinde? Ntabwo aringombwa yuko dukora amabi yakozwe ninyenzi kugirango dufate ubutegetsi, nimera yuko mu Rwanda ibintu bishoboka tutariye umwanda.
Répondre
S
Komera Mbonyingabo. Ubusanzwe Amiel Nkuliza nemeranya nibyo yandika. Ariko ibyo yandiste uy‘ umunsi mbona nta shingiro bifite. Icyambere, uwibw ira ko Kagame azavanaho nta ntambara mbona yibeshya cyane. Icyakabiri, ntabwo ABAHUTU bagomba gukora nkuko FPR yakoze kugira ngo bagire icyo bageraho. Abahutu ntibafite Blair, Clinton, M7 ariko bafite INTWARO iruta aba bacanshuro bose: le peuple. Amateka atwigisha ko akri cyera PEUPLE itsinda kabone naho Abanyagitugu bashyigikiwe n’ibihanganjye. Kwibohoza kwa Zimbambwe, Mosambique, Angola, Afrique du Sud kwarashobotse kandi Bagashakabuhake bari bashyigikiwe n’ibihugu Byibihangajye (USA, UK, Allemagne, France, ect…). Naho ibyo Kagame azavuga (ngo JENOSIDE) ntabwo byari bikwiye kutubuza kwibohoza, kuko na Buyoya arwana na Nkulinziza aribyo bavugaga.
Ariko mubyo Nkuliza avuze koko kandi nemera, intambara igomba gutegurwa neza. Ubu ahubwo abashaka kubohoza igihugu bari bakwiye kwibaza ukuntu iyo ntambara izakorwa, kandi bagashaka abafasha imbere mu gihugu. Ntabwo babuze kuko ubu butegetsi budakundwa na gato

Hahaha this is fucking bullshit
Répondre
M
icyakora inkotanyi zizi kurwanisha igitsina ndabarahiye!! Ariko rero umusaruro uva mu gitsina nturamba burya urugamba rwiza ni ibitekerezo!
Répondre