Rwanda : inzira y’inzitane mu guhambiriza Paul Kagame!
Ubwo FPR yateraga u Rwanda, mu mwaka w’1990, Perezida Habyarimana yatangaje ko u Rwanda rwatewe rutunguwe. Nyamara mu kuvuga ibyo, Habyarimana yiyibagizaga ko nta mugabo ugutera mu rwawe atabanje kwitegura. Mu gusuzugura ingufu z’ingabo z’inyenzi-inkotanyi, ubutegetsi bwa Muvoma bwanirengagizaga ko Colonel Théoneste LIZINDE Mugabushaka, yari yarabyanditse mu gitabo cye yise «La découverte de Kalinga ou la fin d’un mythe». Muri icyo gitabo, uyu mugabo wari ukuriye inzego nkuru z’iperereza ry’u Rwanda, yemezaga ko impunzi z’abanyarwanda zatangiye kwitegura kuzatera u Rwanda, kuva mu mwaka w’1975.
Ugutera u Rwanda kw’inyenzi-inkotanyi kwanemejwe muri 1989, ubwo Perezida Museveni yari yakiriwe na mugenzi we perezida Habyarimana, i Butare. Mu kinyankole, Yoweli Kaguta Museveni, yagize ati: «umanyi baringa»? «Waba uzi icyo bita baringa»? Ni igisubizo kidatomoye Museveni yahaye Habyarimana, ubwo uyu yamubazaga niba haba hariho umugambi wo gutera u Rwanda ku banyarwanda Museveni yari acumbikiye, aba bakaba ari na bo bari bamaze kumugeza ku butegetsi, mu mwaka w’1986.
N’ubwo Leta ya Habyarimana yakunze kubeshya ko yatewe itunguwe, zimwe mu nzego za Leta zari zizi neza ko hari ibitero by’inyenzi byarimo gutegurwa. Claver Kanyarushoki, wari ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, kugeza inyenzi zifashe ubutegetsi muri 94, yari yaremeje ku mugaragaro kandi atarya iminwa «noir sur blanc» ko igihugu cya Uganda cyatozaga, kikanaha intwaro impunzi z’abanyarwanda, ziteguraga gutera u Rwanda.
Ibi byanemejwe na Christophe Mfizi, wayoboraga ikigo cya Leta cy’itangazamakuru (Orinfor), ubwo yaduteranyirizaga hamwe, adusaba guhindura izina rya «groupe choc» ya Orinfor. Icyo gihe abenshi muri twe twatunguwe no kumva Mfizi atubwiye ko hari abanyarwanda baba hanze y’igihugu ngo bitwa «inkotanyi», benda gutera u Rwanda, ko kubera iyo mpamvu izina rya «groupe choc» ya Orinfor «Inkotanyi za Muvoma» rigomba guhindura inyito, byihutirwa. Nguko uko umuhanzi, nyakwigendera Andereya Sebanani, yaduhitiye mo izina rishya «Imboni za Orinfor», izina twatoye twese, nta n’umwe wifashe.
Igitsina, intwaro nyakuri y’intambara

Nyamara n’ubwo inyenzi zatsindwaga zitarenze umutaru, ntizigeze zicika intege, cyangwa ngo zibe ba «ntibindeba» nk’impunzi z’ubu. Zashakishije uburyo bwose bushoboka bwo gufata igihugu, n’iyo ubwo buryo bwaba burimo ingorane n’ingaruka «risque» ka jana. Ni nde wavuze ngo «Qui ne risque rien, n’a rien»? Umunyarwanda ati: «uratinya nturamba»; akongera ati: «uwo uzaheka ntumwisha urume». Mu kurwanira ubwo butegetsi, inyenzi zari zaracengeye mu gihugu hose : muri za minisiteri, mu bigo byigenga, mu miryango mpuzamahanga yakoreraga mu Rwanda, muri za ambasade zakoreraga mu Rwanda, ndetse no mu gisirikare cy’u Rwanda zari zihafite ibyitso. Mu bakomeye b’ingoma ya Habyarimana, nta n’umwe utari ufite inshoreke, «roue de secours», cyeretse uwavugiwe mo n’inema za Roho Mutagatifu! Siniriwe mvuga «munsi y’igitanda», aho twanyweraga byeri, kuko hose hari ahazo. Mu Kigaraji no kwa Rasheli i Nyamirambo, bamwe mu basirikare bakuru bari barahatwirukanye burundu. Umwe muri aba – ntashatse kuvuga izina – iyo yahadusangaga, yatubazaga icyo turimo kuhakora kandi ngo «yaguze frigo yose»!
Ubu buryo bwo kurwanisha intambara igitsina ntibujya bumenywa n’ubutegetsi bw’abahutu, kubera kunyurwa manuma «naïveté», kwabo. Aba bafuhira bashiki babo n’abagore babo, nk’aho aho bahereye, hari n’ibango bigeze «bakuraho». Ntibajya bamenya ko igitsina ari nk’igihugu. Ntibigeze batekereza ko gucunga «gérer» igitsina cyangwa igihugu, nta n’umwe ku isi wigeze abishobora. Bose baragerageza, muri «nshimwe, nshimwe» zabo, bagakubita amahembe n’ibipfukamiro hasi, bakagisiga uko bagisanze, abagifite imbaraga zo kukiyobora, bagakomereza aho abababanjirije bari bagereje. Icyo ni igitsina n’igihugu, ndimo kuvuga.

Ni nde muhutu rero uzemera gutanga umugore we cyangwa mushiki we ho igitambo, kugirango agere ku butegetsi? Aba bagore bacu se bo, bamaze kwigishwa no gutegurwa bihagije kugirango babyumve kimwe, nk’uko «abavandimwe» bacu babigenje? Igisubizo cy’iki kibazo si jyewe ugitanga; kizatangwa n’abashaka ubutegetsi bwo mu Rwanda.