Rwanda: Alain Ngirinshuti aracyafite agahinda aterwa n'uko ingabo z'abafaransa zahagaritse urugamba rwa FPR Inkotanyi ntirugere ku musozo mu mwaka w'1994!
Ikinyamakuru "Le monde" cyasohoye ku rubuga rwacyo inkuru isobanura ibaruwa umunyarwanda witwa "Alain Ngirinshuti" yandikiye perezida w'igihugu cy'Ubufaransa "Emmanuel Macron".Iyo usomye neza ibyo uyu munyarwanda yandikiye perezida w'ubufaransa, ubona ashimangira imvugo yavuzwe na Tito Rutarema ku ihanurwa ry'indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we w'Uburundi Cyprien Ntaryamira, aho yavuze ko "nta muntu urya umuleti atabanje kumena amagi" (Kanda aha usome iyo nkuru mu gifaransa).
Rutaremara avuga ko byanze bikunze FPR yagombaga kwica Habyarimana kugirango ifate ubutegetsi bwose ku ngufu n'ubwo abatutsi bari imbere mu gihugu bari gupfa bagashira! Alain Ngirinshuti nawe abona ingabo z'abafaransa zitaraje mu Rwanda mu mwaka w'1994 muri gahunda yo gukiza abatutsi ngo kuko bari barangije kwicwa, ahubwo ngo ababajwe n'uko Opération Turquoise yabujije FPR Inkotanyi kugera ku ntsinzi isesuye muri 1994! Icyo gikorwa k'ingabo z'Ubufaransa mu Rwanda Perezida Macron akaba agomba kugisabira imbabazi mu izina ry'igihugu cy'Ubufaransa!

Iyo Alain Ngirinshuti ashimangira ko nta batutsi abafaransa bakijije, bihita bishimangira imvugo FPR Inkotanyi yakunze gukoresha mu kwezi kwa kane mu mwaka w'1994 muri ONU, aho yemezaga ko nta ngabo zigomba koherezwa mu Rwanda ngo kuko abatutsi bose barangije kwicwa! Iyo Alain Ngirinshuti asobanura ko nta batutsi ingabo z'abafaransa zakijije, bihita bisobanura impamvu Paul Kagame agiye kumarira ku icumu abatutsi bayirokotse kugira ngo ejo batazakomeza gutsindagira ko barokowe n'abafaransa, ibyo bigaragazwa n'uko abatutsi bajijutse bakomoka ku Kibuye Kagame agiye kubamara kuko bazagera igihe bakavugisha ukuri kugaragaza ko barokowe n'abafaransa! Ese uyu Alain Ngirinshuti ashobora kubwira Macron bangana mu myaka agafata icyemezo cya kigabo cyo kugeza imbere y'ubutabera umuntu cyangwa abantu bakomye imbarutso ya jenoside yamugize impfubyi? Ibyo nashobora kubikora azaba ateye intambwe yo guhamagarira Ubufaransa kwemera uruhare rwabwo mu mahano yagwiririye u Rwanda no kunga umuryango nyarwanda!

Ari ibinyoma bya Alain Ngirinshuti wari ufite imyaka 16 muri 94 ari na Général Tauzin wari uyoboye ingabo z'Ubufaransa mu Rwanda, Perezida Emmanuel Macron azumvira nde uko ari babiri?
Veritasinfo