Ikinyamakuru “The Economist” kiremeza ko Paul Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi ubuziraherezo mu Rwanda kugeza mu mwaka w’2034!
Ikinyamakuru “The Economist” cyashyize k’urubuga rwa“youtube”amashusho (vidéo) rugaragazamo insanganyamatsiko ivugako Paul Kagame Perezida w’u Rwanda yiyemeje kugundira ubutegetsi ku ngufu kugeza mu mwaka w’2034. Iyo nsanganyamatsiko ikaba imara iminota igera kuri 4; icyo kinyamakuru kikaba kibaza impamvu Paul Kagame yahahamuye abaturage ayoboye kandi bigaragara ko kuva Kagame yaba Perezida nyuma y’amahano y’ubwicanyi cyari kivuyemo (carnage) cyarakomeje kugaragaramo umutuzo! Mu ncamacye, dore ubutumwa ikinyamakuru “the Economist” gitambutsa muri ayo mashusho (video):
Ikinyamakuru “the Economist” kiragira kiti: “Uyu mugabo (Paul Kagame) yahawe ibisingizo byinshi cyane ngo kuko yahinduye u Rwanda paradizo mu gihe gito. Igihugu cy’u Rwanda akaba ari kimwe mu bihugu biri gutera imbere ku isi, ko Paul Kagame yaciye ruswa itangirwa ku karubanda, agakurura abashoramari b’abanyamahanga kandi akagabanya igipimo cy’ubukene”. Iki kinyamakuru ariko kikibaza kiti: “Ni mpamvu ki Kagame yaba ashimirwa ubwo butwari bwose ariko akabirengaho agahahamura abaturage ayobora?”

Ikinyamakuru “The Economist” gikomeza kivuga ko Paul Kagame ari uwo mu bwoko bw’abatutsi, akaba n’umuyobozi wa FPR-Inkotanyi. Uwo mutwe wa FPR ukaba warakoze uko ushoboye ngo amahoro aboneke mu Rwanda n’ubwo utahwemye gushoza intambara mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo. “The Economist” yahaye ijambo Paul COLLIER, umwarimu wigisha iby’ubukungu muri kaminuza ya Oxford, Collier yagize ati “Kagame ni umuntu woroshya ibintu, ndatekereza ko ibigwi Kagame yagize myaka ya za 1990 ni uburyo yagabanyije ubukene bwa rubanda, bigaragara nk’ibintu bidasanzwe muri afrika”.
Ikinyamakuru “The economist” gikomeza kigira kiti: “Mu gihe cyose Kagame amaze ku butegetsi,igipimo cy’ubukungu kiyongereyeho 8% kuva mu mwaka w’2000 kandi u Rwanda ari igihugu gito cyane kandi kidakora ku nyanja. Inzu irabagirana yiswe “Kigali Convention Center” yatwaye akayabo ka miliyoni 300 z’amadolari yubatse muri Kigali igaragaza icyerekezo cya Kagame mu majyambere y’u Rwanda. Biragaragara ko Kagame ashaka guhindura u Rwanda Singapoor ya Afrika, bigatuma bamwe mu mpuguke mu by’ubukungu babyita igitangaza cy’u Rwanda”!
Kubyerekeranye n’ayo matora, Twagiramungu akaba yarayabwiye “The Economist” muri aya magambo, yagize ati: “Mu ntara navukiyemo nahabonye amajwi 0,06% muri rusange nkaba naragize amajwi 3%!”. The Economist isobanura ko muri icyo gihe Kagame yagize amajwi 95%, the Economist ikaba ihamya ko Twagiramungu atari we wenyine wavuze ko intsinzi za Kagame ziba zivuye mu kumwibira amajwi mu matora”. Twagiramungu akaba yarabwiye The Economist ko we akeka ko Kagame muri aya matora y’2017 azagira amajwi nka 97% cyangwa 98%, bigaragaza intsinzi idasanzwe! Twagiramungu yongereyeho ati: “Kuri njye kuba kure y’igihugu cyanjye byarampinduye mu mikorere yanjye ya politiki et sur le plan psychologique (no mu mitekerereze). Njye mpora ntekereza buri gihe ku gihugu cyanjye, cyane cyane kubera n’imyaka mfite. Ndumva ngomba kuba mu gihugu cyanjye mu bwisanzure ».
The Economist iti : «Havugwa ko hari amashyaka ya opposition mu Rwanda ariko mu by’ukuri, u Rwanda n’igihugu kiyobowe n’ishyaka rimwe, kandi benshi mu batavuga rumwe na leta bahora binubira ko baburabuzwa, bafungwa cyangwa bakicwa. Kagame ubona ko ashaka kuguma kubuyobozi bw’igihugu no kugeza mu bihe bizaza». Mu mwaka w’2015, ishyaka rye ryahinduye itegeko nshinga, bityo yemererwa kuba yayobora kugeza muri 2034. Mu gihe Kagame w’imyaka 59 ibigaragara ku maso ko ayobora igihugu gisa n’igitekanye, ibihugu bikomeye ku isi bisa naho bibyishimiye. Ni muri urwo rwego, Paul COLLIER wo muri Kaminuza ya Oxford agira ati : “Rimwe na rimwe ubuyobozi bw’igihugu bwihariwe n’umuntu umwe bugira akamaro mu kugabanya byihuse ubukene bwa rubanda, ariko kandi demukarasi nayo irabugabanya. Ibihugu biratandukanye, icyo tuzi twese ni uko nta demukarasi yumvywa kimwe n’abantu bose ibaho”.

Me KUBWIMANA Jacques