Rwanda: “Niba Paul Kagame ari umugabo, nareke ntahe mu gihugu, ajye amvuga mpari nanjye nisobanure!” (Faustin Twagiramungu)
Muri iyi minsi y’ikinamico ryo kwiyamamaza mu ngirwa matora mu Rwanda, Izina ry’umunyepolitiki Faustin Twagiramungu ryavuzwe kenshi mu biganiro no muri mitingi za Paul Kagame. Ubwo Kagame yari mu imbere y’imbaga y’abaturage bari bazanywe ku ngufu no kumutega amatwi mu Karere ka Nyamasheke i Cyangugu, Kagame yabwiye iyo mbaga ko mu mwaka w’1994, Bwana Faustin Twagiramungu yamubwiye ko yifuza ko aba perezida wa Repubulika! Kagame yongereyeho kandi ko ahora ahamagarira Faustin Twagiramungu gutaha mu gihugu! Ese ko Twagiramungu Faustin atari mu Rwanda kandi ntabe ari umukandida mu ngirwamatora za FPR, ni kuki izina rye rivugwa kenshi mu biganiro no muri za mitingi za Paul Kagame? Ibisubizo kuri icyo kibazo turabihabwa na Bwana Faustin Twagiramungu mu kiganiro kirambuye yagiranye na Serge Ndayizeye kuri radiyo “Itahuka”; icyo kiganiro cyabaye ku cyumweru taliki ya 30 Nyakanga 2017 kikaba cyaramaze amasaha agera kuri 4!
Muri ibi bihe by’ikinamico ryo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame aho kuvuga kuri gahunda azagezaho abanyarwanda muri iyi manda y’imyaka 7 yihaye, imvugo ye igenda irangwa n’ibinyoma byo kwishongora kubanyarwanda no kuvuga amazimwe yaranze ubutegetsi bwe muri iyi myaka 23 abumazeho! Ikimaze kugaragarira buri wese, ni uko mu mutwe we yananiwe kwikuramo umugabo witwa Faustin Twagiramungu kuko amuhoza mu kanwa (kanda aha wumve uko Kagame amuvuga) kandi atari muri ayo matora, mbese Twagiramungu niwe wabaye porogaramu y’ibyo Paul Kagame azakora muri iyi manda ya gatatu yafashe ku ngufu!
Ubwo yarimo yiyamaza muri Cyangugu aho Faustin Twagiramungu akomoka, Perezida Kagame yarihanukiriye avuga ko ahora asaba Twagiramungu gutaha ariko akaba yaranze! Bitewe n’uko azi neza ko abaturage b’i Cyangugu bemera ibitekerezo bya Twagiramungu, Paul Kagame nawe yashatse kwereka abo baturage ko Twagiramungu nawe amwemera ndetse akaba yaramusabye kuba perezida nyuma y’aho FPR inkotanyi ibohoreje igihugu muri Nyakanga 1994! Bwana Twagiramungu Faustin uzwi nk’umunyapolitiki w’inararibonye, yanyomoje ibyo Perezida Kagame yamuvuzeho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Serge Ndayizeye. Twagiramungu yavuzeko niba Kagame ari umugabo yagombye kumureka akajya mu Rwanda, maze Kagame akajya amuvuga ahibereye nawe akisobanura! Twagiramungu yasobanuriye abakurikiranye icyo kiganiro uburyo yashatse gutaha mu minsi yashize, leta ya Kagame ikamwima viza ndetse ikaba yaranafatiriye pasiporo ye muri amabasade y’u Rwanda iri mu gihugu cy’ Ububiligi kugeza ubu.
Twagiramungu yasobanuye kandi ko impamvu bafatiriye pasiporo ze ari uko leta ya Paul Kagame yifuza ko ataha mu gihugu cy’u Rwanda aseseye, Twagiramungu yagize : “icyo bifuzaga ni uko nagenda nseseye, kandi bibaye gutyo sinzi niba barindira kumfunga baramutse batanyishe nk’uko babikoreye bamwe mu bagiriye FPR akamaro nka Seth Sendashonga n’abandi...” Yongeraho ati: “kujyayo kwange ntibabyemera kuko bazi ko ntakwemera amafuti yabo mu butegetsi bwa dictature (igitugu)”. Uku kwibasira Twagiramungu kandi kwateye Perezida Kagame kuvugishwa cyane aho ageze hose yimamaza. Twabibutsa ko ubwo yari ku Kibuye, Paul Kagame yashatse kwerurira abanyarwanda akoresheje imvugo izimije ko yagaruye ingoma ya cyami, aho yagize ati ” u Rwanda rwigeze kuba u Rwanda mbere y’abakoloni aho abantu bari babayeho neza, none ubu hashize imyaka 23 rushubijwe bene rwo”.
Kuri iyi mvugo ya Perezida Kagame, Bwana Twagiramungu yasobaniriye radiyo itahuka ko Perezida Paul Kagame yibwira ko ashobora gusibanganya amateka, ariko ko bitazashoboka. Twagiramungu yagize ati: “mbere y’ubukoloni abashefu barahekwaga, bagahingirwa ... cyari igihe cy’uburetwa. Ubu nabwo ibikorwa muri iyo myaka 23 avuga, FPR imaze ku butegetsi ubona ntaho bitaniye na biriya ndetse hakazaho akarusho ko kwica, kwiba, gusenyerwa n’ibindi. Iyo myaka Paul Kagame asimbuka, cyane y’íbihe bya repubulika ya mbere, aba yumvikanisha ko atemera ko u Rwanda rwabonye ubwigenge bwatumye habaho repubulika ya mbere ndetse n’iyakabiri. Kubikuraho rero agasubizaho cyami ni ibintu bizamukomerera cyane! Ibikorwa byose byabaye muri ibyo bihe ashaka kubihindura zero, n’ababikoze akabahindura zero kandi agaca ruhinganyuma akiyitirira ibikorwa basize bakoze nk’ímihanda, amashuri, n’íbindi....”
Umunyamakuru Serge Ndayize yabajije Bwana Faustin Twagiramungu impamvu Leta ya FPR itamuha agaciro akwiye cyane ko ibikorwa yakoze byo guharanira democrasi mu Rwanda biri mu byatumye FPR ishobora kwicara ku ntebe iriho, none ubu muri iri yamamaza rya Kagame depite Bamporiki, senateri Makuza, ndetse na Perezida Paul Kagame ubwe bakaba bibasira izina rya Twagiramungu, aho kuvuga gahunda zíbyo bazakorera abanyarwanda nyuma y’amatora.
Mu kumusubiza Faustin Twagiramungu yasobanuye ko impamvu bamwikoma, ari uko we kimwe n’abandi baharanira impinduka nyakuri bagiye muri politiki bashaka democratie, naho abakozi ba FPR bakaba bashaka gukomeza dictature cyangwa igitugu ndetse no ugarura ingoma ya gihake. Ku kibazo cy’ukwiyemeza gukorera politiki mu Rwanda, umunyamakuru yabajije niba Twagiramungu Faustin abifata nk’uwananijwe, Twagiramungu yagize ati : “rwose ni byo narananijwe, banyima pasiporo, kandi sinshobora kugenda nseseye, sinagenda ngo mbunde kandi kujya mu Rwanda ari uburenganzira bwange, n’ubwa buri muntu wese. Oya, sinasesera kandi nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa”.
Twagiramungu yibajije impamvu Kagame yavuze ko ngo yashakaga kumugira ikiraro yambukiraho muri 94, Twagiramungu ati: “Ese nari kumwambukiraho njya he? Nari kuba se iki kindi kandi Kagame ariwe wari kuba ari perezida?” Bwana Faustin Twagiramungu yasoje ikiganiro cye asaba abato guhaguruka bagakuraho Kagame bakareka kuba inkomamashyi, byaba bitabaye bityo bakemera bakaba ingaruzwamuheto!Iki kiganiro cya Twagiramungu kirimo amakuru menshi kuburyo kizagarukwaho kenshi mu bisobanuro bya politiki y'u Rwanda!
Veritasinfo