Rwanda : Umuryango w’Amnesty uramagana umwuka w’ubwoba ugaragara mu gihugu mbere y’uko itora ry’umukuru w’igihugu riba!
Hashize imyaka irenga 20 abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bahohoterwa buri munsi kandi iryo hohoterwa rikagera no kubanyamakuru ndetse n’abari mu mashyirahamwe arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iryo hohotera rihoraho, ryatumye abanyarwanda babaho mu buzima burangwa n’ubwoba, uwo mwuka w’ubwoba ukaba wararushijeho gukaza umurego muri ibi bihe mu Rwanda hategurwa itora ry’umukuru w’igihugu riteganyijwe ku italiki ya 4 Kanama uyu mwaka ! Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu « Amnesty International »ukaba wamagana uwo mwuka mubi w’ubwoba wakwijwe mu banyarwanda mu itangazo wasohoye kuri uyu wa kane taliki ya 6 Nyakanga 2017.
Tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda, iyo raporo yasohowe n’Amnesty international, yayihaye umutwe ugira uti : «u Rwanda : igihugu kirangwa n’ibitero, ihohoterwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubwicanyi mu gihe cy’imyaka 20, kigiye gutora umukuru w’igihugu mushya ». Iyo raporo ikaba igizwe n’amapaji 30, ikaba isobanura kuburyo burambuye ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza, ihohoterwa ry’abanyamakuru, abanyepolitiki n’abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu guhera mu mwaka w’1995 ; nyuma y’umwaka umwe gusa FPR iyobowe na Paul Kagame wigize umukuru w’igihugu, ifashe ubutegetsi mu Rwanda.

Amnesty International ikomeza igira iti : «Muri uwo mwuka w’ubwoba, ntabwo bitangaje ko abanenga ubutegetsi biheza mu mpaka za politiki cyane muri ibi bihe amatora yegereje, bityo impaka zishingiye kubitekerezo bya politiki binyuranye zikabura». Urugero Amnesty itanga muri iyo raporo rugaragaza impamvu yo kwiheza kw’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ni: iyicwa rya Jean Damascène Habarugira mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, akaba yari umuyoboke w’ishyaka rya FDU Inkingi, ishyaka leta yanze kwemera ko rikora ibikorwa bya politiki ku mugaragaro mu Rwanda. Hari kandi ishimutwa rya Madame Illuminée Iragena mu mwaka w’2016 nawe wari umuyoboke w’ishyaka rya FDU-Inkingi riyoborwa na Madame Victoire Ingabire nawe ufunze.
Muri iryo tangazo ryayo, Amnesty International iributsa ko abakandida ku mwanya wa perezida aribo Diane Rwigara na Philippe Mpayimana batangaje ko abantu babashyigikiwe hirya no hino mu gihugu, bagiye bahohoterwa bakanashyirwaho iterabwoba mu gihe bakiraga imikono y’abantu bari biyemeje gusinyira abakandida babo. Amnesty ivuga ko mu minsi micye cyane Diane Rwigara amaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu; amafoto agaragaza ubwambure yitiriwe Diane Rwigara yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga; ibyo bikaba byaragaragaje gahunda yo kumuharabika no gushaka kumutesha agaciro.

Abakandida bemerewe na NEC kwiyamamaza ni Paul Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana! Abasesengura politiki yo mu Rwanda bakaba basanga Kagame yatinye guhangana n’abakandida bafite imbaraga barimo Diane Rwigara na Mwenedata. Amnesty ikaba isaba leta y’u Rwanda guhagarika vuba na bwangu ibikorwa byose byo guhohotera abakandida batavuga rumwe na leta kimwe n’abayoboke babo kandi leta igafungura urubuga rwa politiki kuburyo budasubirwaho mbere y’itora ryo mu mwaka w’2024!
Source : AFP