Rwanda : Umuryango w’Amnesty uramagana umwuka w’ubwoba ugaragara mu gihugu mbere y’uko itora ry’umukuru w’igihugu riba!

Publié le par veritas

Amatora yo mu Rwanda arangwa n'icuraburindi

Amatora yo mu Rwanda arangwa n'icuraburindi

Hashize imyaka irenga 20 abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bahohoterwa buri munsi kandi iryo hohoterwa rikagera no kubanyamakuru ndetse n’abari mu mashyirahamwe arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iryo hohotera rihoraho, ryatumye abanyarwanda babaho mu buzima burangwa n’ubwoba, uwo mwuka w’ubwoba ukaba wararushijeho gukaza umurego muri ibi bihe mu Rwanda hategurwa itora ry’umukuru w’igihugu riteganyijwe ku italiki ya 4 Kanama uyu mwaka ! Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu « Amnesty International »ukaba wamagana uwo mwuka mubi w’ubwoba wakwijwe mu banyarwanda mu itangazo wasohoye kuri uyu wa kane taliki ya 6 Nyakanga 2017.
Tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda, iyo raporo yasohowe n’Amnesty international, yayihaye umutwe ugira uti : «u Rwanda : igihugu kirangwa n’ibitero, ihohoterwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubwicanyi mu gihe cy’imyaka 20, kigiye gutora umukuru w’igihugu mushya ». Iyo raporo ikaba igizwe n’amapaji 30, ikaba isobanura kuburyo burambuye ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza, ihohoterwa ry’abanyamakuru, abanyepolitiki n’abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu guhera mu mwaka w’1995 ; nyuma y’umwaka umwe gusa FPR iyobowe na Paul Kagame wigize umukuru w’igihugu, ifashe ubutegetsi mu Rwanda.
Amnesty International igira iti : «abo bose barafunzwe, bakorerwa ibikorwa by’iyica rubozo, babahitishamo guhunga igihugu cyangwa se guceceka, abandi baricwa». Nk’uko Amnesty ibivuga, abahoze ari inyeshyamba z’abatutsi zo muri FPR zirukanye k’ubutegetsi mu kwezi kwa Nyakanga 1994 ubutegetsi bwa leta y’abahutu, zihagarika jenoside yahitanye abantu barenga ibihumbi 800000, iyo jenoside ikaba yaribasiye abatutsi, ikaba yaramaze amezi 3. Amnesty International ikomeza igira iti:«kuva icyo gihe, ibinyacumi bibiri birashize, abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bahigwa kimwe n’abanyamakuru n’abashinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu; iyo migirire ikaba yarashyize ubwoba buhoraho mu mitima y’abanyarwanda»; cyane cyane muri iki gihe hategurwa itora ry’umukuru w’igihugu mushya.
Amnesty International ikomeza igira iti : «Muri uwo mwuka w’ubwoba, ntabwo bitangaje ko abanenga ubutegetsi biheza mu mpaka za politiki cyane muri ibi bihe amatora yegereje, bityo impaka zishingiye kubitekerezo bya politiki binyuranye zikabura». Urugero Amnesty itanga muri iyo raporo rugaragaza impamvu yo kwiheza kw’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ni: iyicwa rya Jean Damascène Habarugira mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, akaba yari umuyoboke w’ishyaka rya FDU Inkingi, ishyaka leta yanze kwemera ko rikora ibikorwa bya politiki ku mugaragaro mu Rwanda. Hari kandi ishimutwa rya Madame Illuminée Iragena mu mwaka w’2016 nawe wari umuyoboke w’ishyaka rya FDU-Inkingi riyoborwa na Madame Victoire Ingabire nawe ufunze.
Muri iryo tangazo ryayo, Amnesty International iributsa ko abakandida ku mwanya wa perezida aribo Diane Rwigara na Philippe Mpayimana batangaje ko abantu babashyigikiwe hirya no hino mu gihugu, bagiye bahohoterwa bakanashyirwaho iterabwoba mu gihe bakiraga imikono y’abantu bari biyemeje gusinyira abakandida babo. Amnesty ivuga ko mu minsi micye cyane Diane Rwigara amaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu; amafoto agaragaza ubwambure yitiriwe Diane Rwigara yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga; ibyo bikaba byaragaragaje  gahunda yo kumuharabika no gushaka kumutesha agaciro.
Abakandida 5 batavuga rumwe n’ubutegetsi harimo 4 bigenga nibo bagaragaje ubushake bwo kwiyamamaza kugira ngo bahangane na perezida uriho ucyuye igihe; Uwo mu perezida akaba yaremerewe kwiyamamaza bwa gatatu nyuma yo guhindura itegeko nshinga kuburyo butavugwaho rumwe na benshi. Mucyumweru gishize, komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) yemeje kandidature ya Paul Kagame n’iya Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka ry’Ibidukikije ari naryo shyaka ryonyine ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemerewe gutanga umukandida! Ariko iyo komisiye yanze kandidatire z’abakandida bigenga isobanura ko zituzuye. Komisiyo y’amatora ikaba yarahaye abo bakandida iminsi 5 yo kuzuza dosiye zabo .Kuri uyu wa gatanu taliki ya 07 Nyakanga akaba aribwo urutonde ndakuka rw’abakandida bemewe rwatangajwe!
Abakandida bemerewe na NEC kwiyamamaza ni Paul Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana! Abasesengura politiki yo mu Rwanda bakaba basanga Kagame yatinye guhangana n’abakandida bafite imbaraga barimo Diane Rwigara na Mwenedata. Amnesty ikaba isaba leta y’u Rwanda guhagarika vuba na bwangu ibikorwa byose byo guhohotera abakandida batavuga rumwe na leta kimwe n’abayoboke babo kandi leta igafungura urubuga rwa politiki kuburyo budasubirwaho mbere y’itora ryo mu mwaka w’2024!
Source : AFP
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article

Muvandimwe Ntwari, nako Munywani Ntwari, ibyo wandika turabisoma, kandi turabizirikana.

Ariko na none, dusanga inzira Patoro wawe arimo, izatuzanira AKAGA nk’ako hagati ya 1990 na 1994.
Ubwo nkwibutse ko, kugirango RPF igere i Kigali, habaye ubwicanyi mu hahoze ari Byumba, ubwo bwicanyi buza gusozwa na jenoside twita iy’Abatutsi uyu munsi.

yibasiye Abatutsi, ariko ntitukibagirwe ko yahitanye Abanyapolotiki ba Abahutu bari babashyigikiye (ndavuga mwe RPF), ukongeraho na abahutu bari bafite isura ya Abatutsi (Abaturuka nko mu Buganza bwa Byumba).

Munywani wanjye rero Ntwari, nagirango nkwibutse ko Abazungu atari ibicucu.
Ibyo barabizi.
Nkwibutse ko, Perezida Sarikozi yatumiye Kadafi, mbere y’uko amwirenza.
Patoro wawe rero, yagombye kutitera ijeki, yagombye kutagira amababa maremare nk’aya Rusake, akibuka ko, akazi afite, ejo gashobora guhabwa undi, kandi icyo twita inyungu z’abamuhaye akazi zigakomeza.

Rwigara yahemukiye Habyarimana, yisunze ubwo bwibone bw’amoko.

Icyo nakwongeraho, ni PUUUUUUUUUUUUU.

Abazungu babahaye igihugu, babahaye Kongo, aho gukoresha izo opportunités mu nyungu z’abana bacu, mwiroshye muri apartheid. Ariko sinabarenganya.

Uwiyishe ntaririrwa.
Répondre
C
L'article 101 de la constitution de 2003 proscrit strictement un troisième mandat de Kagamé.
Franck Habineza est, en droit, ex-membre du FPR mais en fait un membre de celui-ci comme un témoigne l'absence totale de- critique contre la politique économique de Kagame et - dénonciation de l'illégalité et de l'illégitimité de la candidature de celui-ci à la prochaine élection présidentielle d'août prochain ainsi que les méfaits notoires de celui-ci de la part d'un individu qui prétend être apte à diriger le Rwanda et opposant à celui-ci. In fine quel Rwandais peut-il dire qu'il connaît sur le plan programmatique la différence entre Kagame et Habineza? Qui connaît le programme politique de Habineza? Qui connaît le programme politique de Habineza?
Kagame quant à lui, sa décision de s'autoproclamer président à vie du Rwanda est irrévocable, le tout au mépris total de la constitution. A compter du premier jour qui suit la fin de son mandat actuel, il sera un hors-la loi et nullement un Président du Rwanda. Dès lors, il devra être traité comme tel par les Rwandais et par ceux qui prétendent être prédicateurs de la démocratie. La violation de la constitution par Kagame est flagrante. Je l'ai maintes fois prouvé sans être contredit par les Kagamistes et Jean-Damascène Bizimana, de nationalités rwandaise française et expert en génocide des Tutsi et dans les compagnes négatives contre la France, pays qui l'a nourri et logé et à qui il doit ce qu'il est actuellement. je dis de nationalité française car il a été naturalisé français sur sa demande et curieusement il n'a pas été déchu de sa nationalité française nonobstant ses campagnes négatives contre la France et son armée d'une part et la fabrication des accusations contre la France d'autre part.
In fine, le seul candidat qui remplit toutes les conditions requises par la loi rwandaise est Philippe Mpoyimana mais il n'a aucune chance de gagner par la simple raison qu'il n'a pas de partie et qu'aucun Rwandais ne connaît son programme politique. La question posée est de savoir si ces trois personnes ont des programmes politiques d'une part et s'il y aura un débat entre elles sur leurs programmes et les questions qui intéressent les Rwandais d'autre part? Trois choses font ventralement peur à Kagame: le débat politique public sur sa gestion et son programme politique avec se sopposants, affronter la justice pour ses méfaits, critiquer publiquement et devant lui sa gestion du pays et proposer une autre politique crédible, différent de la sienne. Acceptera-t-il le débat avec Mpoyimana sur toutes les questions essentielles qui intéressent les Rwandais en Kinyarwanda? Mpayimana devra déconstruire sa prétendue gestion du pays et émietter son programme politique s'il en a. Pour ce, si les médias rwandais lui donne la parole, il faudra qu'il soit bien outillé sur les sujets en question et éviter de personnaliser les critiques. Ce n'est pas Kagame en tant que tel c'est est-à-dire en tant que personne physique mais en tant que Président du Rwanda qui a décidé de s'accrocher au pouvoir comme en tic sur la peau graisseuse d'un zébu. Je doute fort qu'il soit en état de démystifier la gestion Kagame qui n'est qu'un mythe.
Diane Rwigara est hors jeu sur décision de Kagame, nonobstant le nombre de signatures requises qu'il a irréfutablement obtenues. Il doit désormais créer un parti politique et le faire agréer par Kagame. Si celui-ci a accepté qu'elle candidate à la prochaine élection présidentielle dans notre pays même s'il a ensuite décidé de rejeter sa candidature uniquement pour insuffisance du nombre de signatures requis, il devra nécessairement agréer son parti. Elle a un avantage absolu. Fille de Rwigara, grand financier notoire du FPR qui est devenu multimillionnaire grâce au régime Habyarimana, Kagame ne sortira pas son arme devenue un outil d'oppression contre les opposants politiques sérieux à savoir la négation du génocide dit des Tutsi depuis 2008. La question posée est de savoir pourquoi Kagame a-t-il peur de Diane Rwigara, une novice en politique? Diane Rwigara est la seule qui parle des vrais problèmes économiques et sociaux des Rwandais. C'est elle qui a démasqué publiquement Kagame et les siens en exposant que le problème Rwandais n'est nullement un problème Hutu-Tutsi mais un problème d'une clic du régime Kagame qui a mis main basse sur le Rwanda, devenu sa patrimoine d'une part le tout au sein d'un régime tyrannique qui broie les Rwandais , indifféremment d'âge et de sexe d'autre part. Or, Kagame a une peur ventrale d'un candidat susceptible de la démasquer quant à sa prétendue bonne gouvernance et d' informer publiquement les Rwandais les méfaits et la cruauté de Kagame envers les Rwandais. C'est pour ce motif que la Commission Nationale Electorale dont les membres sont les obligés de Kagame ont rejeté sa candidature sans démontrer que certaines signatures présentées par elle étaient fausses c'est-à-dire émanent des Rwandais inexistants. Alors qu'il est notoire que les membres de cette commission sont des obligés de Kagame, pour prouver qu'ils sont indépendants dans la prise de décision, il aurait fallu qu'il le prouver soit montrer aux Rwandais et à la presse internationale les signatures prétendument fausses qu'elle a invoquées dans sa décision de rejet contre Rwigara Diane. Le fait de ne l'avoir pas fait est constitue une preuve du caractère politique de sa décision négative et de l'exécution de la décision de Kagame ci-dessus évoquée.
Par sa décision de rejet de candidature de Rwigara Diane, la NEC s'est-même discréditée. Elle vient de montrer son vrai visage: Une NEC au service du régime despotique et nullement de la démocratie et de la justice dans notre pays.
Répondre
K
murahitako mumenya igituma hadutse inyenzi, boko haram, al shebab etc
Répondre
K
mumbabarirenrwose murebe iyi vidéo iri kuri youtube : https://www.youtube.com/watch?v=CdTUe64yOQI#t=334.733568
Répondre
K
ubwo bugambo bwa Amnesty bwaraturambiye ! kuvugishwa gusa nyamara arinako baca inyuma bafinansa uriya musega w'inyenzi ngo niperezida ... pumbafu
Répondre
R
Rwigara diane bamuvanye ku rutonde rwabagomba kwiyamamaza

https://www.youtube.com/watch?v=DlL1vouUr4Y
Répondre
C
Il me semble qu'un individu dépourvu de sens de l'honneur, de dignité de la parole librement donnée par elle d'une part et insensible à la misère qui frappe gravement des millions de paysans rwandais et dépourvu d'humanité élémentaire ne peut sûrement pas être sensible aux réactions négatives de ses sponsors à son égard. J'ai démontré comment ce prétendu mandat de Kagame est illégal et illégitime. Par ses déclarations négatives indirectement adressées aux ambassadeurs des Etats qui le tiennent dans leurs bras et nullement au Rwandais, Kagame a décidé de s'autoproclamer président à vie au Rwanda. Il s'ensuit qu'à partir du premier jour suivant la fin de son mandat actuel, il sera un hors-la-loi et il devra être traité comme tel. Dès lors qu'il n'y a pas et il n'y aura pas de mandat de Kagame après celui encours, c'est un euphémisme de parler de mandat de Kagame dont la définition est précise. Pour parler de mandat, encore faut-il préciser préalablement celui qui le lui a donné et les dispositions légales qui fondent sa légalité et sa légitimité. Par sa volonté de s'autoproclamer président à vie du Rwanda en violation manifeste de la constitution, rwandaise, Kagame commettra le parjure et devra alors répondre de son méfait en sus des crimes abominables qu'il a commis contre des millions de Rwandais. Kagame est tombé au niveau le plus bas du ridicule de sorte que tout Rwandais rationnel peut raisonnablement se poser la question de savoir s'il est saint d'esprit ou sa paranoïa qui le ronge depuis des années est arrivée dans une phase avancée de sorte qu'il a perdu la raison et voit tout Rwandais comme en ennemi à liquider? Il convient de constater que Kagame ne s'est pas adressé aux Rwandais mais aux étrangers qui lui demandent d'observer les règles élémentaires de l'honneur et de dignité au moins une fois dans sa vie. Au lieu d'écouter et suivre leurs conseils, il s'est livré aux déclarations pitoyables et misérables pour une personne dit chef d'Etat. Que voulait-il prouvé? Dès lors qu'il a pris la décision de s'autoproclamer président à vie du Rwanda, était-il nécessaire d'aller proférer des galimatias amphigouriques devant les journalistes rwandais, alors que ses violations flagrantes à répétition de notre constitution sont restées impunies et que les donneurs de leçon de démocratie préfèrent vilipender et qualifient de dictateurs les Présidents burundais et congolais dans une certaine mesure même si à l'endroit de ce dernier il s'agit d'une mise en scène? Pour renforcer et créer une clic de hors-la-loi impunis, Kagame devrait conseiller les présidents congolais, son élève et burundais de faire comme lui s'est-à-dire s'autoproclamer président à vie. Que le Plus Haut ait Pitié de Lui.
Répondre
N
Diane rwigara niba asoma iki kinyamakuru cg uwamungerezaho ubu butumwa ko mugiriye inama yo guhita ashinga ishyaka muburyo bwihuse cyane rwose imbaraga n umurava arushije abiyita abapolitisiye b urusaku dore intwari ya kabiri 1 voctoire Umuhoza 2 Dianne Rwigara abagabo imburamukoro barushijwe n abahore
Répondre
H
Ntibitangaje kuba KGM yanze democratie kuko bisanzwe bizwi, gusa nanga imvugo hirya no hino zimwagana bikaba kuvuga gusa nta reaction na mba.
Répondre