Rwanda: “sinakwitabira ubutumire bwo kujya kwisobanura!” (Paul Kagame)
Kagame nka Perezida ari guhunga ab'ambasaderi b'ibihugu by'amahanga mu gihe ashinja undi mukandida: Diane Rwigara kubegera!
Ku buryo busa n’aho ari bushya, Kagame amaze iminsi agirana ibiganiro na Televiziyo na Radiyo by’igihugu bakaganira ku ngingo zitandukanye muri ino minsi amatora yegereje. Ibyo ntibyari bisanzwe ku buryo nakwemeza ko kuri we yatangiye gahunda yo kwiyamamaza mu gihe abandi bakandida, uretse n’uko batemerewe kwiyamamaza, ahubwo bagifite n’ibibazo byo kwemerwa kandidatire zabo!
Muri iyi nyandiko ndagaruka ku kiganiro Paul Kagame yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuwa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2017. Icyo kiganiro, cyabaye mu rurimi rw’icyongereza, cyayobowe n’Umunyamakuru Eugene Anangwe, cyitabirwa n’uwitwa Yann Gwet ndetse n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Christophe Kayumba. Muri icyo kiganiro, Kagame yagaragaje ko atewe ubwoba n’imyitwarire y’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ku birebana n’amatora ya Perezida ateganyijwe muri kanama uyu mwaka. Muri icyo kiganiro hikomwe cyane cyane uhagarariye ubumwe bw’uburayi ngo wabonanye na Diane Rwigara! Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika we ntiyavuzwe ku buryo bweruye kandi nawe yarakiriye abifuza kwiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda.
Kagame yavuze ko atumva uburyo komisiyo y’amatora yareka gukora akazi kayo ngo itegereje amabwiriza izahabwa n’uhagarariye uburayi mu Rwanda! Akomeza avuga ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda batasimbura komisiyo y’igihugu. Yongeraho ko ahubwo ibihugu by’abo ba ambasaderi ari byo byirirwa bishaka kurwana n’ibindi ngo byabyivangiye mu matora. Aha ngira ngo Kagame yageze n’aho yibagirwa ko nta gihugu cy’uburayi cyigeze kigira bene icyo kibazo kuko havugwa ambasaderi w’ibihugu by’uburayi. Keretse niba yarashakaga guca amarenga kuri ambasaderi wa Amerika mu Rwanda kuko Amerika (USA) niyo yagiranye ikibazo n’Uburusiya ngo bwaba bwaradurumbanyije amatora muri Amerika!
Ku birebena no kutazitaba ubutumire bwo kujya kuburana, Paul Kgame yagize ati “Mu bindi bihugu uko ba ambasaderi bakora iyo bashaka kumenya makuru, basanga abo bakandida bakababaza ibyo bashaka kubaza, n’aho hano(mu Rwanda), abo ba ambasaderi batumira abo bakandida(they invite them) nako ntibanabatumira ahubwo babahamagaza nk’abajya kuburana (they summon them). Kagame yakomeje avuga ko yabujije abo muri FPR ngo ntihazagire uwitabira ubwo butumire bwo kujya kwisobanura(summon/assignation)”. Ikigaragara, nk’uko Kagame abivuga, ni uko abo ba ambasaderi bifuje kuvugana n’abakandida bose ariko uwa FPR we ngo yarabahakaniye ngo ntiyajya kuburana!

Nasoza nibutsa ko mu kiganiro Diane Shima Rwigara yagiranye n’abanyamakuru, yabakuriye inzira ku murima ko nta rwego na rumwe mu Rwanda azitabaza kubera akarengane akomeje kugirirwa na komisiyo y’amatora kuko inzego zose mu Rwanda, harimo n’inkiko, zikorera umuntu umwe (ari Paul Kagame). Yenda wasanga Diane abonye urwego yisunga rumwizaniye: abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda cyane cyane ab’ibihugu bifite ijambo kuri Kagame nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Maître KUBWIMANA Jacques