Rwanda- Ububiligi: Ese Kagame agiye gukoresha "Rwanda day" cyangwa ni "Rwanda deuil"?
Uko abaje mu myigaragambyo yo kwamagana rwanda deuil ya Kagame mu bubiligi (gant) bahagaze kuri iyi saha!
Ifoto ya mbere ni intore zije kubyinira Kagame ,ikurikiyeho ni abanyarwanda baje kwamagana umwicanyi Kagame n'intore ze! Impande zombi zirahanganye
Kuwa gatatu taliki ya 07 Kamena 2017 nibwo Kagame yatangiye kwiyereka ku mugaragaro intore zimushyigikiye n'abazungu b'ibyitso bamutumiye mu nama za nyirarureshwa i Bruxelles mu murwa mukuru w'igihugu cy'Ububiligi. Kuri uwo munsi, Paul Kagame yari yijeje abanyaburayi ko agiye kubera ko akunzwe koko n'abanyarwanda benshi, kuko yari yizeye kwakirwa n'imbaga y'abanyarwanda bari ku mubyinira! Uwo munsi Paul Kagame yakubiswe n'inkuba kuko intore zaje ku musanganira ntabwo zari zirenze umubare w'abantu 40!
Ahubwo imbaga y'abantu baje ku mwamagana barenga 500 nibo bagendaga bamuha induru mu mujyi wa Bruxelles bituma hafatwa ingamba zo kunyuza Kagame mu bikari no mu duhanda duto kugirango bamuhishe abanyarwanda batamwishimiye bari baje kubimwereka uwo munsi! Kubera umujinya n'ubwirasi biranga Paul Kagame, yahise afata icyemezo, maze ategeka abambasaderi bose b'u Rwanda bari mu bihugu biri mu Burayi gukodesha amabisi maze bagashyiramo abakozi bose ba z'ambasade z'u Rwanda ziri muri ibyo bihugu, bagashyiramo abanyeshuri bose bahabwa buruse na leta ya Kagame biga mu bihugu biri ku mugabane w'Uburayi ndetse bagashaka n'abandi bakozi bose bari mu bihugu by'Uburayi n'Amerika ya ruguru (USA na Canada) , bakabazana mu Bubiligi kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Kamena 2017 mu mujyi wa Gant bagakora icyo bise "Rwanda day" aho kuviramo aho agasubira mu Rwanda amaramasa!! Biteganyijwe ko muri iyo "Rwanda day" Kagame ateranyamo inkomamashyi zigera ku bihumbi 4 zije kumuha amashyi!
Ni hahandi, abanyarwanda bari ku mugabane w'Uburayi bashize ubwoba , ntabwo intore zishobora kubirukana murwababye ngo zize no kubirukana aho bazihungiye ! Niyo mpamvu Paul Kagame atari mu Bubiligi ku neza y'abanyarwanda ahubwo azanywe no kurushaho kubacamo ibice no kubakwizamo urwicyekwe no kwishishanya nk'uko bimeze ubu mu Rwanda!
Veritasinfo irakomeza kubakurikiranira ibyarwanda Day/deuil mu Bubiligi!