RWANDA : BAMPORIKI YACUMUYE IKI ?
Depite Bamporiki Edouard ntiyagombye kugira isoni zo kwitangaho urugero rw'uko abanyarwanda babona inkotanyi!
Mu minsi ishize, depute BAMPORIKI Edouard yashyize ahagaragara igitabo yanditse ubwe akaba yaragihaye umutwe (title) witwa « MITINGI JENOSIDERI ». Mu kukimurikira rubanda, Bamporiki yatangarije abari baje kumwumva imitekerereze cyangwa imyumvire ya nyina ku birebana n’ubukotanyi bwa Bamporiki. Nyina wa Bamporiki yagize ati : «Hanyuma rero uko ubona ziri kugenda zirushaho kugushyira imbere, ni nako zizakurangiza ».
Haba mu binyamakuru byandikirwa kuri internet ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, imbwirwaruhame ya Bamporiki abantu barayijoye ngo kuko asa n’aho yashinje umubyeyi we « ingengabitekerezo ya Jenoside ». Nyuma yo kureba agace kamwe k’iyo mbwirwaruhame (discours) ku birebana na nyina, njye simbona ikosa Bamporiki yakoze ! Ubusanzwe iyo uri kuvuga ku bintu bishobora kubabaza abantu(sujet sensible), kirazira gutanga ingero ; niyo uzitanze biba byiza kuziyerekezaho. Njye mbona Bamporiki aribyo yakoze kandi ntawabimuveba kuko nta bundi buryo yari kubwira inkotanyi uko abaturage bazitekereza, atabyiyerekejeho.
Bamporiki nk’umunyabugeni (artiste) arabwira inkotanyi mu kinyabupfura no gusetsa kwinshi uko abaturage bazumva. Yagize ati «Mu bitekerezo by’abantu, hari ugufata inkotanyi yitwa Bamporiki, wayihuza na Tito ntibihure, iyi nkotanyi itareshya n’izindi, iyi nkotanyi itaraturutse aho abandi baturutse, iyi nkotanyi ije ite ». Ije ite se koko ? Nk’ikimanuka se cyang ikivejuru ? Iyo myumvire ya mama wa Bamporiki si umwihariko we kuko mugenzi wa Bamporiki w’umuhutu yamubwiye ko nyina nawe ari uko ateye, yabimubwiye muri aya magambo: «nibura wowe mama wawe ntiyanize, ati, njye mama wanjye abikorera analyse nk’umuntu wize…… »
Bamporiki yeretse inkotanyi ko we na nyina baganira kandi ko bumvikana, ndetse ko nyina amufitiye icyizere. Nyina yaramubwiye ati «Ntumbaze byinshi, wowe niba ushaka kumenya byinshi uzaze tubiganire waje ». Mu by’ukuri ni nako ibintu byagombye kugenda ku mubyeyi n’umwana we. Bamporiki, nk’umuntu umaze kumenya uko inkotanyi zikora arangiza yishingana mu magambo akurikira : « Uzambaza ibya mama azaba ampemukiye ». Agasasira iyi mvugo ye agira ati : « Mama wanjye yavutse muri 59, njye mvuka muri 83, usibye kuba ari mama wanjye, njye sintekereza nka mama kandi guhindura mama njye byarananiye»!
Mu gusoza, reka mbabwire icyo ntekereza kuri iyi myitwarire ya Bamporiki. Njye mbona Bamporiki atarandagaje mama we nk’uko benshi babivuga, ahubwo yaramutumikiye mu cyayenge ! Niba Bamporiki yemeza ko yabwiye nyina ko azabivuga ariko ntatubwire ko nyina yamubujije kubivuga ; aho ibyo Bamporiki yavuze kuri nyina, ntiyarimo asohoza ubutumwa nyina yifuza kugeza kuri FPR ? Nyina akaba yaramubwiye ati : «mwana wanjye nushaka uzabivuge, nizinanyica, singikenyutse narakubyaye, nariye ingoma nyinshi ntacyo ngisigaje ku isi ? » Njye ndabona nashimira Bamporiki kuko yabwiye inkotanyi ukuri zo zidashaka kumva, azibwira uko abaturage bazibona ahereye kuri nyina ndetse na nyina w’umwe mubo bakorana politiki.
Bamporiki yaruse ba Makuza, ba Murekeraho n’abandi bose bihakana ababyeyi babo batabarutse kandi umuco nyarwanda udutoza kutavuga nabi umuntu wapfuye nkanswe noneho ari umubyeyi wawe ! Nanashimira umbyeyi wa Bamporiki utarya iminwa mu kumugaragariza impungenge ze za kibyeyi ku birebana n’icyemezo cye cyo kwiyita Inkotanyi. Ninde se uyobewe ko, uko inkotanyi zigushyira mu bushorishori ari nako ziba zipanga uko zizaguhanurayo !
Mubane n’Imana y’i Rwanda
Me Jacques KUBWIMANA