Rwanda: Kugirango yerekane ko ari inkotanyi butwi, Bamporiki yagombye kwandarika nyina amuhindura urw'amenyo!
Kuri iki cyumweru taliki ya 04 Kamena 2017, amashusho (vidéo) y'umudepite witwa Bamporiki niyo yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho n'abanyarwanda benshi! Kumva amagambo Bamporiki avuga nyina wamubyaye, ukumva uko amusebya ndetse akanamwandarika nk'umugome, biteye kwibaza! Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bemeje ko Bamporiki ari umurwayi wo mu mutwe ugomba kuvuzwa!
Nubwo abantu babona Bamporiki yaciye inka amabere, siwe wa mbere ukoze amahano nkayo, kugirango agaragze ko yacengewe n'ingengabitekerezo ya FPR-Kagame kurusha amashereka ya nyina wamwonkeje! Niko bigenda ku butegetsi burangwa n'igitugu gikabije ndetse n'ubwicanyi burenze ukwemera! Mu gihe k'intambara ya kabiri y'isi yose, umunyagitugu wayoboraga igihugu cy'Uburusiya Joséph Staline yanze kurekura umusilikare ufite ipeti rikomeye w'umunyagitugu Hitler wayoboraga Ubudage yafatiye ku rugamba kugirango ashobore kumugurana umuhungu w'imfura ye wafatiwe ku rugamba na Hitler, Staline yagize ati :" uwo mwana nagende yicwe aho gutakaza ikizere abarusiya bamfitiye!". Kubera irari ryo gushaka "ikuzo rirenze", Staline yemeye gutanga umwana we h'igitambo!
Bamporiki nawe yemeye guhara nyina kugirango ahabwe mu ikuzo n'icyubahiro muri FPR, mbese agaragaze ko ari kurwego rumwe n'inkotanyi nyazo ndetse ko afite akarusho kuko nta nkotanyi irabamba umubyeyi umubyeyi wayonkeje nkuko Bamporiki we yabikoze! Bamporiki ariko afite n'ikindi kibazo kitamworoheye, azi neza ko inkotanyi ari abicanyi ruharwa kuburyo igihe icyari cyo cyose zishobora kumwirenza! None se Bamporiki yaba arusha ubukotanyi Patric Karegeya, Kayumba Nyamwasa, Dr Gasakure wavuraga Kagame...? Kubera ubwoba n'ikidodo cyo kwicwa cyangwa se gufatwa nk'umuhutu uri kujijisha, nibyo bitumye Bamporiki yiyemeza kubabaza umubyeyi we! Iyi myitwarire ya Bamporiki yagaragaye no mu gihe cy'ubwicanyi bwo mu 1994! Hari abagabo b'abahutu barongoye abatutsikazi bagize ubwoba bukabije muri icyo gihe, maze babanza kwica abo bashakanye ndetse n'abana babo kugirango bagaragaze ko ari interahamwe kurusha interahamwe nyazo! Bamporiki nawe abanje kwica umubyeyi we kugirango agaragarize inkotanyi ko azirusha gukotana!
Muri iyo vidéo Bamporiki yagize ati:" ngira maman umwe w'umukecuru w'i Nyamasheke, naramuhamagaye mubwirako bahuza abantu muri famille mu w'2010 njya kubabwira ko hari umuryango mwiza mbamo wa RPF kandi ko nshaka ko abantu bakuru b'iwacu bayoboka umuryango; Abatante baraseka barakumbagara barihirika iriyaaa!!!!! bakongera bagaseka! bati wowe uri inkotanyi!!..mu bitekerezo by'abantu hari ikintu cyo gufata inkotanyi yitwa Bamporiki, wayihuza na TITO ntibihure! iyi nkotanyi itareshya n'izindi, iyi nkotanyi itaraturutse aho abandi baturutse, iyi nkotanyi ije ite?... nahamagaye maman telefoni nyishira muri haut- parleur irasona, noneho maman wanjye yitabye nti : " maman wanjye bite? ati ni byiza! iyo telefoni nayiguze mu mushahara nahembwe n'inkotanyi, arwana nabyo avuga ati uzazana telefoni nahawe n'inkotanyi ariko ntiwaba yo!!..."
Aya magambo Bamporiki yavuze nyina akamwandarika akamukwiza isi yose, ni irihe somo cyangwa inyigisho irimo yagejeje kubanyarwanda? Aya magambo ya Bamporiki agaragaza neza ibibazo abanyarwanda bafite; kubera ubutegetsi bubi , abantu bose basigaye bishishanya, bakagambanirana , bakicana, umwana akishisha nyina n'umubyeyi akishisha umwana we! Niba se depite Bamporiki yishisha nyina , na Nyina akamwishisha ubwo muri rubanda ibintu bimeze bite? Umwe mu bantu bakuze ukurikirana politiki yo mu Rwanda, yitegereje uko abanyarwanda babayeho asanga bose barasaze! nibwo yavugaga ati: " Nimureke Paul Kagame akomeze ayobore abanyarwanda yahinduye abasazi kuko abo barwayi bo mu mutwe nibo bazamugenera urumukwiye!" None se koko wayobora abasazi ukaba ufite amahoro? Ibi ni bimwe mu bibazo abanyarwanda basigaye bavuga ko Kagame iyo ari mu Rwanda adatora agatotsi kuko azi neza ko abanyarwanda yabahinduye abasazi umunsi umwe bashobora kuzamusarana! Ngizo ingaruka zo kumena amaraso kuko ageraho nawe akagusama!