Rwanda: Impfubyi n'abapfakazi biteguye kwakirana igishyika Paul Kagame mu Bubiligi
Publicité
Paul Kagame perezida w'u Rwanda, ategerejwe mu Bubiligi ku italiki ya 7 Kamena 2017. Muri urwo ruzinduko Kagame azakirwa n'imyigaragambyo ikaze iteganyijwe kuwa gatatu taliki ya 7 Kamena 2017 mu murwa mukuru w'Ububiligi ariwo Bruxelles. Iyo myigaragambyo ikaba izakorwa n'abaturage bakomoka mu bihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari by'Afurika, ndetse n'ababiligi. Abenshi mu baturage bakomoka mu karere k'ibiyaga bigari baba mu gihugu cy'Ububiligi ni impunzi zigizwe ahanini n'abapfakazi n'impfubyi zahunze ubwicanyi bwa Paul Kagame akorera muri ako karere!
Biteganyijwe ko Paul Kagame azamara iminsi 2 mu Bubiligi mu ruzinduko rw'akazi yatumwemo n'umuryango w'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba EAC rwo kubonana n'ubuyobozi bw'umuryango w'ibihugu by'ubumwe bw'Uburayi UE. Amakuru avugwa kuri urwo ruzinduko rwa Kagame mu Bubiligi, yemeza ko azaba azanywe no gusaba ko Uburayi bukura ibihano bwafatiye igihugu cy'Uburundi kugirango ibihugu bigize umuryango w'ibihugu by'Afurika y'Iburasirazuba EAC bishobore gushyira umukono ku masezerano y'ubuhahirane n'umuryango w'Ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi UE. Ayo masezerano yarangije gushyirwaho umukono na Paul Kagame ndetse na Perezida wa Kenya ariko ibihugu bya: Tanzaniya, Ubugande n'Uburundi byanze kuyashyiraho umukono!
Nubwo Paul Kagame avuga ko agiye mu Bubiligi kuvuganira umuryango w'ibihugu bya EAC muri UE kandi we yararangije gushyira umukono kuri ayo masezerano y'ubuhahirane n'umuryango w'ibihugu by'iburayi; abaturage b'impunzi zahungiye Paul Kagame mu Bubiligi ndetse no mu Burayi bwose muri rusange zikomoka mu karere k'ibiyaga bigari, zisanga urwo ruzinduko rwa Paul Kagame mu Bubiligi ari ubushotoranyi (provocation). Izo mpunzi zose zisanga Paul Kagame ashaka kwitwaza ubuvugizi bwa EAC kugira ngo abone uko yiyegereza umuryango w'ibihugu by'ubumwe bw'Uburayi no kwerekana ko ariwe muyobozi ufitiwe ikizere mu karere kose. Izo mpunzi kandi zizi neza ko Paul Kagame yitwaza ingendo akorera mu bihugu binyuranye kugirango abone uko acengeza abicanyi be akoresha mu kwivugana abatavuga rumwe nawe bamuhunze! Kubera izo mpamvu, izo mpunzi zose ziri mu bihugu by'Uburayi Paul Kagame yiciye ababo, abandi akabagira impfubyi n'abapfakazi ziteguye kumwakira mu cyubahiro ki mukwiye zikora imyigaragambyo yo kumwamagana!Abakongomani, abarundi, abanyarwanda ndetse n'ababiligi bakaba biteguye kuzamagana Paul Kagame bivuye inyuma! Paul Kagame yagiye ahura n'imyigaragambyo ikaze mu Bufaransa, Ububiligi, Ubwongereza, Kanada na leta Zunze ubumwe z'Amerika,ariko byose akabifata nko kumwamamaza! Mu minsi ishize akaba yaratinye kujya mu nama yabereye mu gihugu cy'Afurika y'epfo kubera imyigaragambyo yari imutegerejeyo, nubwo kandi atashoboye kujya muri iyo nama, ntibyabuzije ko iyo myigaragambyo kuba! Igihugu cy'Ububiligi nicyo gifite impunzi nyinshi zikomoka mu karere k'ibiyaga bigari ku mugabane w'Uburayi! Kuba Kagame ariwe wishoye imbere mu kujya mu Bubiligi kuvuganira ibihugu by'Afurika ni uburyo bwo gushaka gupima imbaraga no gusuzugura abo yahekuye! Gusa rero ku gihugu cy'Ububiligi cyo, gisanga ari byiza ko Kagame ariwe uza muri icyo gihugu kugira ngo abazungu ahora abeshya ko akunzwe bamwereke ko ari umubeshyi ahubwo ari mu bakuru b'ibihugu by'Afurika banzwe urunuka n'abaturage babo kurusha abandi!