Rwanda : igihugu nta leta gifite, ibyo bikaba byarahaye urwaho FPR-Kagame mu gusahura igihugu!
Mu mwaka w’1995, Perezida Mobutu wayoboraga Zaïre ubu yahindutse Congo,yafashe icyemezo cyo guhindura guverineri wayoboraga intara ya Kivu, akaba yari atuye mu mujyi wa Bukavu, ashyiraho undi mushya. Umunsi wo guhererekanya ububasha ugeze, Guverineri mushya yasanze nta kintu na kimwe kiri mu biro yagombaga gukoreramo, ndetse no mu nzu yagombaga kubamo. Guverineri wari ucyuye igihe akaba yaratwaye ibikoresho byose byari mu biro no mu icumbi yabagamo kugera ku marido! Guverineri mushya abaza mugenzi we wari ucyuye igihe ati : «ese ibi biro n’iri cumbi nta gikoresho na kimwe cyabagamo habe n’intebe? Wicaraga kuki?» Undi aramusubiza ati : «ibikoresho byarimo narabitwaye byose kuko arinjye wabyisabiye abaturage, nawe uzagende ubasabe ibyawe!» Guverineri mushya yahise aceceka arumirwa gusa !
Iyi mikorere n’imitekerereze y’abayobozi ba Zaïre (Congo) ihuye n’imikorere ndetse n’imitekerereze ya Paul Kagame ! Mumyaka irenga 23 Paul Kagame amaze abohoje u Rwanda mu izina rya FPR-Inkotanyi nta kindi yakoze uretse gusahura u Rwanda kuburyo mu gihe hazaboneka leta y’u Rwanda izasanga igihugu cyarasahuwe cyose ! Paul Kagame abeshya abanyarwanda ko ari umukuru w’igihugu ariko mu mvugo ye bigaragara ko ari umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi (FPR) giharanira inyungu, icyo kigo akaba aricyo cyasimbuye leta y’u Rwanda, gifata ingwate ho abanyarwanda, kibambura n’ibyabo ! Niyo mpamvu abacuruzi mu Rwanda bashaka gupiganwa na FPR Kagame bicwa mu buryo bunyuranye kugirango FPR Kagame ikomeze kwiharira amasoko ! FPR Kagame kandi ikoresha ubusahuzi bwitwaje intwaro ikambura abacuruzi n’abanyarwanda utwabo nk’uko byagendekeye umunyemari Rujugiro !
Bitewe ni uko FPR Kagame atari leta ahubwo yaje gusahura igihugu niyo mpamvu nta bikorwa remezo bya leta bigaragara mu gihugu, ahubwo iyo FPR Kagame yubaka za butike zayo akaba arizo yamamaza kandi igategeka gusenya butike z’abandi bacuruzi bahanganye ! Ibikorwa remezo bivugwa ko byubakwa mu Rwanda na FPR Kagame biba bisondetse kuko ibyo bikorwa bitekerezwa mu buryo bwo guha isoko ibigo by’imari bya FPR mu kwiba umutungo w’abanyarwanda n’imfashanyo z’amahanga ! Ugasanga umuhanga wubatse na sosiyeti y’ubwubatsi ya FPR Kagame usenyutse mu gihe cy’umwaka umwe gusa kuko uba usondetse FPR Kagame yakuyemo ayayo ! FPR Kagame ihimba imishinga ya nyirarureshwa nk’iyo kubakira amazu abacikacu, ikayasondeka agahirima mu mwwaka umwe imaze gukuramo akayabo ! Ese igihe leta izabonekera mu Rwanda hari icyo izasanga ? Iyo leta nayo izagwa mu gatangaro nk’ako uriya mu guverineri mushya wari ugiye kuyobora intara ya Kivu yaguyemo!
Amakuru yose y’ubusahuzi bwa FPR, abantu bayitaga ibihuha no gusebanya! Mu kiganiro Paul Kagame yakoreye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu kuri iki cyumweru taliki ya 25 Kamena 2017 yashimangiye ko ari ukuri! Paul Kagame yagaragaje ko FPR inkotanyi yasahuye umutungo w’abanyarwanda kuva mu 1994 kugeza ubu, kugirango ibigereho FPR ikaba yariyise leta ariko mu byukuri ari ikigo cy’ubucuruzi no gusahura ! FPR yatse amafaranga abanyarwanda iyita imisanzu yayo, iyashora mu bucuruzi bubyara inyungu, ayo mafaranga n’izo nyungu zose biba umutungo bwite wa FPR ! Imikorere nk’iyo ku ishyaka rya politiki ifatwa nko gusahura umutungo w’igihugu ! Hashize imyaka irenga 23 FPR isahura abanyarwanda kuburyo Kagame atagishobora gutandukanya umutungo bwite wa FPR n’umutungo w’igihugu (kuko nta leta iriho)! Paul Kagame yabigaragaje muri aya magambo, yagize ati :
«Reba mu 1994 nyuma ya Jenoside mu Rwanda, twahereye hafi ku busa. byari ibihe biteye ubwoba bitari ukubura abantu gusa ahubwo kubura buri kimwe cyose. Ndabyibuka Guverinoma ya mbere twagize tugerageza gushyira ibintu hamwe muri Nyakanga 1994; ndikugerageza kubyibuka neza gusa ndakeka kugira ngo njye mu nshingano zimwe, nshobora kuba naratiye ikote. Mu gihe cy’urugamba, twakundaga gukusanya amafaranga mu banyarwanda impande n’impande kugira ngo dukomeze urugamba byiyongera ku nkunga twakuraga ku bandi bantu badufashaga.
Ubwo urugamba rwaganaga ku musozo, twari tugifite izo nkunga muri RPF […] ubundi iyo wumvise ngo RPF ikora ubucuruzi abantu batekereza ko hari ikintu kibi kiri gukorwa ariko inkomoko y’amafaranga ibigo bya RPF byakomeje gushoramo imari aturuka kuri icyo gihe. Twasabye abanyarwanda bamwe bari bazi aka karere neza tubaha kuri ya mafaranga, turababwira tuti mujye mu Burundi, Uganda abandi Tanzania, Kenya mugure ibi bintu: Umunyu, amasabune, Peteroli n’ibindi nk’ibyo by’ibanze. Ibintu dukoresha mu buzima bwa buri munsi. Ntabyo washoboraga kubona. Ni uko twatangiye ubuzima, umuntu ashobora kubona Peteroli yo gucana agatadowa n’isabune […] ayo ni amafaranga yavuye muri ya misanzu y’abaterankunga ba RPF.
Igice cya ya mafaranga cyakoreshejwe mu kugura imigabane muri MTN dore ko na mbere yashidikanyaga kuza mu Rwanda yibaza iti ni gute dushora imari muri iki gihugu cyasenyutse? Turababwira tuti turashaka kwiyemeza iki kintu hamwe namwe, twaguze 51% by’imigabane bo basigarana 49% tunabarekera ubuyobozi. Abantu bazakubwira ngo urabona ni gute ishyaka rya politiki ryakora ubucuruzi, ni gute gute Guverinoma [...] ibyo byose ni umwanda ntimukabyiteho. Icyangombwa si ‘gute’ mu bigendanye no kuvuga uko ubikora, ahubwo ni ‘gute’ mu gusobanura akamaro bifite.
N’aba bantu baba bari kudusebya,Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga ndetse n’uriya mugabo wahunze hano ari uwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana umwe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga yaranayibye. Yego. Umunsi wa mbere yagiye, yatorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade. Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho gusa nta kinini mbona […] Uzumva abantu bavuga ngo ni gute RPF ikora ubucuruzi. Urabona uku niko twatangiye kubaka ibintu duhereye ku busa.
Nta mafaranga twari dufite twakundaga kubwira abasirikare tuti hari uburyo bwo gukomeza gutanga umusanzu muri rwa rugamba tutabanje kumva ko turi muri Guverinoma. Ndatekereza ko ingengo y’imari yacu ya mbere ahagana mu 1995, dukusanya duke duke, yari miliyari 56 z’amafaranga y’u Rwanda. Ugereranyije n’uyu munsi zimaze kurenga miliyari ibihumbi bibiri. Hagati y’icyo gihe n’uyu munsi, habayeho gupfundikanya kugira ngo ibintu bikorwe.»
Uko Twagiramungu Faustin yari yambaye mu 1994 ubwo yari avuye mu gihugu cy'Ububiligi agiye mu Rwanda kuba ministre w'intebe (ifoto ya televiziyo y'abafaransa TF1)
Bwana Faustin Twagiramungu yabeshyuje Paul Kagame anerekana uko igihugu cyasahuwe !
Radiyo mpuzamahanga y’abongereza « BBC Gahuza » yabajije Bwana Faustin Twagiramungu wabaye ministre w’intebe mu Rwanda nyuma y’1994 icyo atekereza kubisobanuro byatanzwe na Paul Kagame ku nkomoko y’umutungo wa FPR n’ikoti yamuguriye ; Bwana Faustin Twagiramungu yagize ati :
«Ikintu abantu bagomba kwibaza ni kimwe : ni ukumenya niba abanyarwanda baragiye bikoreye amazu yabo, bakagenda bikoreye amasanduku yabo cyangwa se bakaba barabonye n’igihe cyo kujya kubikuza amafaranga yabo muri banki ! Ibyo ntibyabaye. Nka banki nationale (banki nkuru y’igihugu) amafaranga yayo bayabitsaga mu Bubiligi, ubwo rero ntawavuga ngo ntamafaranga yari ahari ! Ibyayi byari bihari, bimwe byageze i Mombasa (Kenya) ndi Premier Ministre, nitwe twavuze ko ibyageze i Mombasa babihagarika ; ibyo twashoboye kuvanayo ni miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu y’amadolari ; ibyo byaraje, mfite documents (impapuro) hano zerekana ibintu byibwe!
Amafaranga yari menshi cyane, ni uko Sendashonga yapfuye, abantu batwaye miliyoni magana abiri mirongo itanu n’indwi z’amafaranga y’amanyarwanda zijya ku Murindi, [BBC- ayo mafaranga yajyaga kwanda ?] yajyaga muri FPR ! Mujye mwitonda kandi mubimenyeshe rubanda, ntabwo ari ugupfa kumbaza gusa kugirango mvuge ko bampaye agakoti! Mugomba kumenya ko MAGERWA yarimo ibintu birenze ahari miliyari! Barapakiye amakamyo bajyana muri Uganda ! Ibyo ni ibintu tuzi ! Nanjye ibyanye byaribwe, byibwa ndeba !! Bajye babeshya abo bana batoya naho twebwe twari duhari! [BBC-Iyo muvuze ngo barapakiye baragenda ntabwo abantu bumva abo aribo ?] Ni FPR, none se ni bande bari mu gihugu ? LARWANDAISE, pièces de rechanges zose zari zirimo, byose barajyanye ! Noneho singiye kuva ayo babikuje mu mabanki y’amahanga, ahari za comptes za leta !
Umuntu ashobora kubeshya abana batoya cyangwa se akabeshya nk’abashinwa batumva ikinyarwanda, njye rero ndi témoin (umutangabuhamya), igihe ntarapfa mujye mureka mvuge ibyo nzi. [BBC-Ikoti naryo mwambaye ku italiki ya 19…] Nakubwiye ko ndashaka ikinyoma, n’iimpamvu ituma ngishobora kuvuga, ni uko numva nta muntu ngomba ikintu, uzampaka sinzabyemera, ntabwo nzahakirwa mu butegetsi, sinzahakirwa mu bintu, sinzahakirwa no mu nka! Ibyo ntibizashoboka ! Nta kintu FPR yigeze impa habe na bic (ikaramu) yo kwandika ! Navuye hano mu Bubiligi niho nari narahungiye kuburyo budashimishije singiye kubirondora, ariko amafaranga naguze imyenda yo kwambara narayabonye, nagiye ahantu hitwa kuri «LOUISE» hano mu Bubiligi, niho naguze imyenda yo kwambara.
Ikimenyetso ntanga, ni uko nagiye kubonana na perezida Museveni ku italiki ya 14 z’ukwa karindwi nambaye neza kandi ntazabihakana ! Nagiye kureba perezida Mwenyi i Dar-es Salaam nambaye kositimu yanjye ntabwo ariyo nari natitiriye FPR! Nagiye kureba Kagame i Kanombe, ntabwo nagiye nambaye urubindo cyangwa nambaye ishati ifunguye mu gatuza kugeza ku mukondo, ntacyo nambaye ! Nawe nagiye ku mureba nambaye neza. Nagiye ku rahira nambaye neza, ariko ibyo kuvuga ngo hari amafaranga bampaye yo kugura agakoti cyangwa se ngo barakanguriye barakampa ntabyo ! Bashobora kuba barabigiriye inkotanyi, ariko njyewe ntacyo numva bamariye, icyo baba baramariye ni uko batanyishe nta kindi! [BBC- nta nibwo mwabonye mu bari bagize leta yanyu baba baraguriwe izo mpuzu ?] Ntabo nabonye njyewe ! N’ibyacu twasize ubu barabifashe, abo ngabo batiba daa !! »
Imvugo ya Paul Kagame ntaho itaniye n’iya Bamporiki wemeza ko ahembwa na FPR kandi yitwa umudepite w’igihugu ! Gusa rero Bamporiki avugisha ukuri naho Kagame we ni semuhanuka, abeshya abanyarwanda ko bafite leta kandi ntayo, ahubwo ari FPR yabohoje igihugu! Ubusanzwe iyo umuntu ahawe umwanya w’ubuyobozi uyu n’uyu na leta, hari ibyangombwa bijyana n’uwo mwanya igihugu kimugenera. Kuba Kagame avuga ko FPR ariyo ihemba abakozi, ikambika ikoti ministre w’intebe, igahemba abasilikare, igaha Ndagijimana amafaranga yo gufungura z’ambasade… ; nyuma Kagame agahindukira agacyurira abanyarwanda ibyo yita imfashanyo FPR yabahaye, ni uko mu byukuri nta «leta iri mu Rwanda»! Ubibona ukundi azabitubwire ! Igihugu cy’u Rwanda gitegereje kubona leta ikorera igihugu, uretse ko izaboneka igihugu gisigayemo ubusa, FPR Kagame yaragisahuye ikacyeza!
RPF ifite ibigo bitandukanye bikora ubucuruzi bubyara inyungu y’amafaranga, ibyo bigo byibumbiye mu cyitwa «Crystal Ventures». Icyo kigo kikaba kibumbiye hamwe ibigo icyenda birimo :Inyange Industries itunganya ibikomoka ku mata n’imbuto; Uruganda rwa Ruliba rukora amatafari; Ikigo cy’Ubwubatsi cya NPD Limited, igikora ibijyanye no gucunga umutekano cyitwa ISCO Security; Bourbon Coffee, Real Contractors n’ibindi. Ibyo bigo byose nibyo byihariye amasoko yo mu Rwanda!
Igihe cyose leta izabonekera mu Rwanda izafata umutungo w’ibyo bigo kuko wasahuwe igihugu n’ubwo uwo mutungo uzaba wanditse ku « ntore » ku giti cyazo ndetse ubitse no mu mahanga ntibizabuza leta kuwufata, kuko burya n’ubwo abantu baharanira kubona ibintu byinshi, amaherezo abo bantu barapfa bakabisiga bikaribwa n’abandi! Icyo nicyo kidodo Kagame n’agatsiko bakorana bahorana !