Leta y’Uburundi yashize ubwoba isaba amahanga gukora iperereza ku rupfu rwa Perezida Cyprien Ntaryamira na Habyarimana Juvénal !

Itangazo ryasomwe n’umunyamabanga uhoraho mu nama Nkuru y’Umutekano y’u Burundi, Gen.Silas Ntigurirwa, rivuga ko Abarundi bashaka kumenya ukuri ku rupfu rwa Perezida wabo waguye i Kanombe mu gihugu cy’u Rwanda. Muri iryo tangazo, inama nkuru y’umutekano igaruka ku mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda aho yamenyesheje ko u Burundi bwamaze gushyikiriza ikirego mu muryango wa CIRGL, AU na EAC busaba ko iyi miryango yaha agaciro ibyo u Burundi burega u Rwanda harimo guhungabanya umutekano wabwo. Inama nkuru y’umutekano kandi yasabye ko ibihugu byose bicumbikiye abagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi muri Gicurasi 2015, byabohereza bakagezwa imbere y’Ubutabera.

Ku mugoroba wo ku ya 06 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, yarahanuwe bombi barapfa, ubwo bavaga Dar-es salaam muri Tanzaniya mu nama ireba uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano yo gusangira ubutegetsi na RPF- Inkotanyi.Iyo ndege kandi yaguyemo Abaminisitiri babiri b’abarundi aribo , Bernard Ciza na Cyriaque Simbizi. Tariki ya 6 Mata 2017 ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 urupfu rwa Ntaryamira ,Ishyaka akomokamo rya FRODEBU rikaba ryarasabye u Burundi n’u Rwanda kwicara hamwe bakaganira ukuri ku rupfu rwe kukamenyekana ndetse hakarebwa uburyo hatangwa indishyiz’akababaro.