Rwanda : Paul Kagame akomeje kwivuruguta mu isayo y’ikinyoma abeshya amahanga!
Ibinyamakuru by’i Kigali bishinzwe kwamamaza ikinyoma cya Paul Kagame, byatangaje inkuru isekeje ! Ibyo binyamakuru byagize biti : «Perezida Kagame yaciye amarenga ko yongeye gutorwa ishobora kuba manda ye ya nyuma !» Ibyo binyamakuru byemeza ko ibi Kagame yabibwiye François Soudan, umuyobozi w’ikinyamakuru «Jeune Afrique» mu kiganiro yagiranye nawe i Kigali. Paul Kagame afite ipfunwe atewe n’icyasha yiyambitse cyo kuzagwa k’ubutegetsi kandi ataribyo bigezweho muri iki gihe ku isi ; iryo pfunwe niryo riri gutuma abeshya kurusha Semuhanuka! Ese Kagame we ubwe yumva ikinyoma cyo kwiyamamariza manda ya nyuma hari umuntu numwe wagiha agaciro ?

Kuba François Hollande wayoboraga Ubufaransa, yaranze kwiyamamariza manda ya kabiri kandi yari abifitiye uburenganzira, byabereye ihurizo rikomeye abakuru b’ibihugu by’Afurika hafi ya bose bifuza kugwa ku butegetsi ariko byagera kuri Paul Kagame bikaba umwaku ! Itangazamakuru na interneti nabyo biri mu bintu bigora Kagame kuko bigeza amakuru ku bantu benshi kandi mu buryo bwihuse, ibyo bikaba byaratumye indangagaciro amahanga azi kuri Paul Kagame ari ikinyoma gusa! Amakuru atangwa n’abajyanama ba Kagame yemeza ko bamugiriye inama yo gutangira propagande yo gusobanurira abayobozi bashya b’ibihugu by’Amerika n’ubwongereza ndetse n’uburayi ko ubu aribwo Paul Kagame agiye yajya kwiyamamariza manda ya mbere yo kuyobora igihugu cy’u Rwanda hakurikijwe itegeko nshinga rififitse ryo mu mwaka 2015! Kagame akaba yarahamagaye uriya munyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique kugira ngo amufashe ako kazi ; bityo Kagame akaba atangiye urugamba rwo kumvisha amahanga ko ntayindi manda ya kabiri azafata nyuma ya manda y’imyaka 7 yagenewe muri Kanama uyu mwaka!

Ibyo bitekerezo by’abanyaburayi byo kuvugurura ubuyobozi bw’ibihugu by’Afurika kugira ngo barebe ko bahagarika impunzi n’abimukira bava muri Afurika bajya gutura iburayi, nicyo kiri gutera ikidodo Paul Kagame ! Biragoye kugira ngo Kagame abeshye ko agiye gutangira manda ye ya mbere ari nayo ya nyuma kuko abo bazungu abeshya bamuzi kurusha uko yiyizi ! Paul Kagame yafashe ubutegetsi mu mwaka w’1994, icyo gihe igihugu cy’Ubufaransa cyayoborwaga na François Mitterand, waje gusimburwa na Jacques Chirac, nawe asimburwa na Nicolas Sarkozy, hakurikiraho François Hollande, ubu hakaba hayobora Emmanuel Macron. Ni ukuvuga ko hamaze gusimburana abaperezida 5 mu Bufaransa, Paul Kagame akiri umuyobozi w’u Rwanda ! None se abayobozi bashya b’ibihugu bikomeye ni injiji cyane kuburyo batazashobora kumenya ko Paul Kagame yabohoje ubutegetsi mu Rwanda kuva 1994?
Veritasinfo