Rwanda-Burundi: Capitaine Evariste Nkuyehasi ntiyapfuye, ni muzima, nta niha n'umutwe!

Publié le par veritas

Capitaine Evariste Nkuyehasi wo mu ngabo z'Uburundi wahungiye mu Rwanda ni muzima!

Capitaine Evariste Nkuyehasi wo mu ngabo z'Uburundi wahungiye mu Rwanda ni muzima!

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, inkuru nyinshi zanditswe mu binyamakuru byo mu Burundi no mu Rwanda, zemezaga ko umusilikare w'umurundi ufite ipeti rya Capitaine witwa "Evariste Nkuyehasi" yishwe arashwe n'igisilikare cy'u Rwanda. Ibyo binyamakuru byemezaga bidashidikanya ko Capitaine Evariste Nkuyehasi yarashwe kuwa gatatu taliki ya 26/04/2017 bitewe n'uko yashinjwaga n'igisilikare cy'u Rwanda icyaha cyo kugica inyuma agakorana n'inzego z'iperereza z'igihugu cy'Uburundi, ngo umurambo we ukajugunywa muri Congo. Ibinyamakuru byo mu bihugu byombi byahurizaga ku mpamvu y'icyatumye Capitaine Evariste Nkuyehasi yicwa, ko ari uko yahaga amakuru yerekeranye n'ibikorwa bya gisilikare by'ingabo z'inkotanyi akayageza ku nzego z'iperereza z'igihugu cy'Uburundi.
 
Muri uku kwezi kwa Gicurasi, bimwe mu binyamakuru by'i Burundi bikaba byatangiye kwandika inkuru zibeshyuza ayo makuru y'uko Capitaine Evariste Nkuyehasi yishwe. "Veritasinfo" ikaba ifite ubuhamya yagejejweho numwe mu bantu bo mu muryango wa Capitaine Evariste Nkuyehasi bwemeza ko uwo mu Capitaine ari muzima, kandi akaba ataniha n'umutwe! Ni iyihe mpamvu yatumye hahimbwa inkuru y'ikinyoma, kandi kigakwirakwizwa mu itangazamakuru ko Capitaine Evariste Nkuyehasi yishwe n'ingabo z'u Rwanda? Gusubiza iki kibazo biragoye, cyane ko bidasobanutse neza kugaragaza uruhande rwacuze ikinyoma cy'urupfu rwa capitaine Evariste Nkuyehasi hagati y'u Rwanda n'Uburundi. Gusa rero, impande zombi zifite inyungu zo gucura iki kinyoma; ariko icyo twakwemeza tudashidikanya, ni uko umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi ushobora gufata indi ntera iganisha ku ntambara y'amasasu, dukurikije amakuru ava mu Rwanda no mu Burundi!
 
"Humura Burundi",ivuga ko inkuru y'ikinyoma y'iyicwa rya Capitaine Evariste Nkuyehasi ushinzwe kurinda umutekano wa Général Godefroid Niyombare, yahimbwe n'ubutegetsi bw'i Burundi kugira ngo ubwo butegetsi bubone icyo bubwira abarundi n'amahanga ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w'ubushyamirane buri hagati y'ibihugu byombi; kugeza n'aho rwica impunzi y'umusilikare w'umurundi capitaine Evariste Nkuyehasi ngo kuko yagaragaje ubushake bwo gukorana na leta y'igihugu cye cy'Uburundi. "Humura Burundi" ikomeza ivuga ko leta  y'Uburundi atari ubwa mbere ibeshya, kuko yabeshye ko Général Niyombare yishwe n'ingabo z'Uburundi umurambo we ukajugunywa mu kiyaga cya Tanganyika!  Ibyo binyoma byose leta y'Uburundi ikaba ibihimba kugira ngo irangaze abarundi n'amahanga,ibereka ko u Rwanda rugiye gutera Uburundi bityo ntibirirwe batekereza ku gikorwa leta y'icyo gihugu iri gutegura cyo guhindura itegeko nshinga kugira himikwe ubutegetsi bw'igitugu ubuziraherezo mu Burundi!
 
Abanyarwanda banyuranye bari i Kigali, bemeza ko inkuru y'ikinyoma y'urupfu rwa Capitaine Evariste Nkuyehasi ifitanye isano n'ikiganiro k'igihimbano cyakwijwe mu binyamakuru bikomeye ku isi na leta y'u Rwanda kivuga ikiganiro "général Niyombare Godefroid "yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru wa "Jeune Afrique "kuri telefoni! Bamwe mu basilikare b'inkotanyi bemeza ko iyo Paul Kagame agiye kurwana akoresha amayeri yo gukwiza ibihuha kugira ngo arebe uko umwanzi abyifatamo igihe yaba agabweho igitero; kenshi ayo makuru y'ibihimbano akaba aba agamije guca umwanzi intege cyangwa se guteza ubushyamirane n'amacakuri mu ngabo z'umwanzi bikoroshya kubona icyuho cyo ku murwanya! Ubusanzwe leta y'u Rwanda ntiyihanganira guceceka amakuru ayisebya, bikaba biteye kwibaza impamvu leta ya Kigali yacecetse inkuru y'uko abasilikare bayo bishe capitaine Evariste Nkuyehasi kandi ari muzima!
 
abasomyi ba "veritasinfo" mushobora kugira isesengura ryanyu kuri iyi nkuru y'igihuha, ariko ikigaragara cyo ni uko ikibazo cy'ubushyamirane kiri hagati y'u Rwanda n'Uburundi gishobora kuzafata indi ntera bikadutungura twese!
 
"Veritasinfo "
 
 
 
 
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
Ababasoda b'abarundi bahungiye mu Rwanda mbafitiye pitié. Kagame yabijeje ko ubutegtsi buzaftwa mu minsi micye none imyaka 2 irashize. Bazamera nkabanyamulenge bashutswe none bakaba batagira n'amafaranga yo kugura umusururu. Inama nabagira ni ukuyoboka bakisubirira iBurrundi cyane cyane Abahutu b'abarundi.
Répondre
I
Ngo noneho babuze aho bubakira impunzi z'abarundi ! Ibaze nawe ? Kuki babona amagorofa yo gutuzamo impunzi basabilije muri Israheli !<br /> Niba ari impunzi niba ari abasoda bo gukomeza ibyo batarangije ! Mana ? Nzabandora !
Répondre
R
IBIGARAGARA NUKO KIGALI NA BUJUMBURA BIYEMEJE KUZATANGURANNYA UMWE AGAKURAHO UNDI KUBUTEGETSI BOSE ITEGEKO SHINGA BIYEMEJE KURIHINDURA IKINDI NTAWUZACISHA BUGUFI URIMO HASIGAYE NUGUTEGEREZA TUKAREBA UZATANGA UNDI KUMUHIRIKA
Répondre
D
Wa mutegetsi wanyereye ; attestatio y'urupfu igasinnywa mbere y'urupfu rwe ninde halya ?<br /> Muri RPF tumenyerejwe kwicwa mu nama ; ibinyamakuru na discours mbere yo kunigwa.<br /> "Nzabarasa ku mannywa yihangu ". I don't care !<br /> Buy H.E.Ndalibwalibwa !
Répondre