France: Perezida mushya Emmanuel Macron yatangiye imirimo akimara guhererekanya ububasha na François Hollande

Publié le par veritas

Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron

Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron

Igihugu cy'Ubufaransa gifite imbaraga nyinshi mu bukungu, igisilikare n'ikoranabuhanga, akaba ari kimwe mu bihugu bifite ubudahangarwa (droit de veto) mu muryango w'abibumbye. Igihugu cy'Ubufaransa kikaba gihagaze ku mwanya wa gatanu ku isi mu rwego rw'ubukungu! Nubwo bimeze gutyo ariko Ubufaransa bufite imbaraga zirenze izo tuvuze hejuru mu rwego rwa politiki ku isi n'umuco; ibyo byombi akaba aribyo bituma umuperezida uyobora Ubufaransa aba atezweho byinshi n'abaturage b'abafaransa kimwe n'abandi baturage batuye isi yose.

Perezida watorewe kuyobora Ubufaransa mu gihe cy'imyaka 5 ni Emmanuel Macron ufite imyaka 39 gusa, akaba ariwe mu perezida ufite imyaka micye ubufaransa bugize kuva bwabaho nk'igihugu! Abafaransa, abanyaburayi ndetse n'isi yose bamuhanze amaso ko hari ibikorwa bishya azagaragaza mu butegetsi bwe mu nzego zose bitandukanye n'iby'abamubanjirije. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Gicurasi 2017, Perezida Emmanuel Macron akaba yagize Edouard Philippe wari Umuyobozi w'umujyi wa Le Havre, Ministre w'intebe. Edouard Philippe akaba yari umuvugizi wa Alain Juppé mu matora yo guhitamo umukandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu ishyaka ry'abarepubulika mu Bufaransa.

"Veritasinfo" ikaba yabahitiyemo amakuru ya televiziyo y'abafaransa France 2, yateguye incamake y'umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Perezida Emmanuel Macron na François Hollande kuri iki cyumweru taliki ya 14 Gicurasi 2017, uyu muco mwiza wo guhererekanya ububasha ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu mahoro ukaba uba ahantu hacye cyane ku isi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
Ngaho rero, nyumvira nawe!

http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-cpcr-yibukije-perezida-mushya-ko-hari-abakekwaho-jenoside

Twe twumva abantu nk'aba, ahubwo arbo bapfobya iyo jenoside, icyo bareba ni inyungu bakuramo gusa.
Répondre
R
TUMWIFURIJE IMIRIMO MYIZA KANDI TWIZEYE KO AZAGIRI INAMA NZIZA PRESIDENT PADRI NAHIMANA ZIZAMUFASHA KUGERA KUNTEGO YIYEMEJE BITARAMBIRANYE
Répondre
M
UMVA BALINGA: URWANDA NGO RULYAMIYE AMAYANJA? HEHE? MUKURWANA NA VIRUS YAKAMEJEJE MULI ZA COMPUTER . IBYANANIYE IBIHUGU BYIBOHANGAGE NGO URWANDA RWO RIRABISHOBOYE?????
Répondre
L
Vive la France vive la Democratie !
Natwe iwacu i Rwanda bizatugeraho vuba.
Harakabaho ba Nyakubahwa Padili Nahimana na Gouvernement ye ! Harakabaho amashyaka Nyakuli yose !
Répondre