Rwanda: Diane Rwigara yiteguye kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu!
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 02 Gicurasi 2017, hari ibaruwa Diane Rwigara yanditse atumira abanyamakuru mu kiganiro ateganya kuzagirana nabo kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2017 saa munani z'amanywa i Kigali. Muri icyo kiganiro azagirana n'abanyamakuru, Diane Shima Rwigara azatangaza ko yiyemeje gutanga kandidatire yo kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda ateganyijwe kuzaba mu kwezi kwa kanama uyu mwaka.
Ibinyamakuru binyuranye byo mu Rwanda byaganiriye na Diane Rwigara , byemeza ko yabitangarije ko ubwo butumire bw'ikiganiro n'abanyamakuru ari ukuri. Abantu benshi bakaba barashimye impuruza Diane Rwigara yatangarije ibinyamakuru mu minsi ya shize atabariza abanyarwanda bari mu bibazo bikomeye birimo umutekano mucye ndetse n'inzara ibamereye nabi kandi abayobozi b'igihugu bakaba batabyitayeho!
Muri icyo kiganiro n'abanyamakuru yakoze mu mezi yashize, Diane Rwigara yavuze ko nta shyaka na rimwe arimo, haba mu mashyaka akorera mu gihugu cyangwa se ari hanze y'igihugu. Bamwe mu banyarwanda bamenye inkuru y'uko Diane Rwigara agiye kwiyamamaza mu itora ry'umukuru w'igihugu , bagaragarije ubwanditsi bwa "veritasinfo" impungenge batewe n'umutekano we imbere mu gihugu kuko bizwi neza ko Paul Kagame atihanganira umuntu wese ushaka kuba umukuru w'igihugu cyane cyane mu gihe bigaragara ko uwo muntu afite ibitekerezo bishyigikiwe n'abanyarwanda benshi!

Hari abatekereza ko Diane Rwigara ashobora kugirwa igikoresho na FPR muri iryo kinamico ry'amatora kugira ngo Kagame azagaragarize amahanga n'abanyarwanda ko yakoresheje itora ry'umukuru w'igihugu ririmo demokarasi!
Dore ibaruwa yo gutumira abanyamakuru yanditswe na Diane Rwigara: