Rwanda: Diane Rwigara yiteguye kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu!

Publié le par veritas

Diane Rwigara yiyemeje gutera indi ntambwe yiyamamariza kuba umukuru w'igihugu

Diane Rwigara yiyemeje gutera indi ntambwe yiyamamariza kuba umukuru w'igihugu

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 02 Gicurasi 2017, hari ibaruwa Diane Rwigara yanditse atumira abanyamakuru mu kiganiro ateganya kuzagirana nabo kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2017 saa munani z'amanywa i Kigali. Muri icyo kiganiro azagirana n'abanyamakuru, Diane Shima Rwigara azatangaza ko yiyemeje gutanga kandidatire yo kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda ateganyijwe kuzaba mu kwezi kwa kanama uyu mwaka.

Ibinyamakuru binyuranye byo mu Rwanda byaganiriye na Diane Rwigara , byemeza ko yabitangarije ko ubwo butumire bw'ikiganiro n'abanyamakuru ari ukuri. Abantu benshi bakaba barashimye impuruza Diane Rwigara yatangarije ibinyamakuru mu minsi ya shize atabariza abanyarwanda bari mu bibazo bikomeye birimo umutekano mucye ndetse n'inzara ibamereye nabi kandi abayobozi b'igihugu bakaba batabyitayeho!

Muri icyo kiganiro n'abanyamakuru yakoze mu mezi yashize, Diane Rwigara yavuze ko nta shyaka na rimwe arimo, haba mu mashyaka akorera mu gihugu cyangwa se ari hanze y'igihugu. Bamwe mu banyarwanda bamenye inkuru y'uko Diane Rwigara agiye kwiyamamaza mu itora ry'umukuru w'igihugu , bagaragarije ubwanditsi bwa "veritasinfo" impungenge batewe n'umutekano we imbere mu gihugu kuko bizwi neza ko Paul Kagame atihanganira umuntu wese ushaka kuba umukuru w'igihugu cyane cyane mu gihe bigaragara ko uwo muntu afite ibitekerezo bishyigikiwe n'abanyarwanda benshi!

Umwe mu banyarwanda bari mu gihugu, yatangarije "veritasinfo" ko nta matora ateganyijwe mu Rwanda kuko umwanya w'umukuru w'igihugu warangije gufatwa na Paul Kagame burundu, kuva igihe hatangazwaga ko itegeko nshinga rihinduye ingingo y'101 imwemerera kuzakomeza kuba umukuru w'igihugu kugeza mu mwaka w'2034; Uretse ko bivugwa gutyo mu magambo ariko mu itegeko nshinga ryahinduwe iyo ngingo ikaba itanditse muri ayo magambo! Uwo munyarwanda akaba asanga ibintu byose by'amatora biri gukorwa mu Rwanda ari ikinamico ryo kujijisha abanyarwanda n'amahanga. Gusa rero niba Diane Rwigara we ashobora kwiyemeza guharanira kwiyamamariza kuba umukuru w'igihugu ashobora kuzabihuriramo n'ingorane zikomeye kuko uwo mwanya ufitwe na Kagame kandi uko agenza abifuje uwo mwanya bikaba bizwi na bose.

Hari abatekereza ko Diane Rwigara ashobora kugirwa igikoresho na FPR muri iryo kinamico ry'amatora kugira ngo Kagame azagaragarize amahanga n'abanyarwanda ko yakoresheje itora ry'umukuru w'igihugu ririmo demokarasi!

Dore ibaruwa yo gutumira abanyamakuru yanditswe na Diane Rwigara:
Rwanda: Diane Rwigara yiteguye kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu!
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
Reka mbone akanya ko gushima abitwa abatutsi mu gushakira ibisubizo ku bibazo byurwanda. Twese tuzirikane inkunga ya ba Ruzibiza ba Ruyenzi ba Marara ba Rudasingwa ba Musonera ba Mugabe ba Micombero ba ...rwose ni benshi bakomeje gutanga ubuhamya kubutegetsi bubi bwa Kagame...
Bakwiriye gushimwa.
Répondre
R
Twibukiranye uko Kami yajyaga atwibutsa ko principe ya 3L ariyo iranga imibanire hagati ya dictature na mpatsibihugu. Kami ati mpatsibihugu ibanza kukwiyegerezaa nyuma ikakurekura no hasi ngo pii nyuma ikagusya aribyo dabord ils lechent le cul nyuma ils vs lachent nyuma ils vs lynchent...
Répondre
R
Dictatures zose niko zikora. I Rwanda kwa kagame niko tubayeho kuva yafata igihugu. Nta kwiheba amaherezo ijoro riracya hakaza umunsi urimwo izuba.
Kagame nakore ibyo yishakiye kuko agishagawe nabamwimitse aribo ba mpatsibihugu.
Siko bizahora.
Répondre
M
Abahutu weeeeeee murasetsa kabisa burya abami bazanye amoko KOKO Bari bitegereje inkuru tabaye impamo KUBONA umuhutu Atari nokwikuraho ikirondwe yews UWABURIWE NTIYAKARABYE : umuhutu yabyaye umwana we amwita rwarakabije rucagu kanyarengwe naho umututsi Ati walikale tingitingi kabare Nyamvumba : nzabambarirwa !!!!!!

Iyimvugo yumvwa na bake habwirwabenshi hakumva beneyo

Umututsi Mwiza umumenya iyo aphuye.
Répondre
M
NIBA Diane anyibuka yibuke ibiganiro byinshi twagiranye mubwirako ise benda kumwirenza nkakomeza nti MFITE ibimenyetso byose nti nagire bwangu ahunge batarurangiza kuko kenshi hakoreshejwe uburozi birananirana unwo rero icyakurikiyeho HARI I camion ......
@batutsi MWESE mugihukira abahutu mbibutseko twese turi abanyarwanda Kandi ko URWANDA ntacyo ruphana na America ahubwo NI Congo yo nka yamata atagira ingano BATUTSI MWESE ntawe wiyita Ntwari mushatse mutuze kuko bihehe ntawusangira nayo NGO arokoko NIBA mbeshya mubaze umugore wa KAREGEYA CG Se UWA rwigema kuba twarafashe URWANDA tubikesha KAREGEYA arikose urwimbwa yahembwe NINDE utaruzi KOKO NGO AMARASO arahama abo yitengeje Bose ubu baramuseka Kandi nimble nanjye nabonye akanya ko gusaba imbabazi abahutu twiciye.

Abahutu twarabishe Kandi umugambi wokubamara nimuremure MWABAHUTUMWE nimutirwanaho muzashira.

@kagame ibukako twarwaniye democratie if igahinduka kwagura URWANDA ubwo twicaga impunzi mumashyamba yacongo Ariko Tukaba twarananiwe kugeza ubu ahubwo Congo I kaba irimo idutsinda Muri political nibindi byose menyako abatutsi wadushutse bihagije Tukaba twarijanditse mumaraso menshi IGIHE ngiki nutisubiraho urarbutse nurubyarorwose kuko aba afande Bose wizeye bagushuka nibambeshya uzabaze imbunda zingahe Zimaze kubura I gabiro nubwo ARIHO HARI ibikoresho byose za cave bounker witondere kuri boom kuko niho ugiye kugwa rero ba Maso nubwo nkuburiye bwose ARIKO nzi ko utajya wumva NGO amatwi hihene yumvira he????

UBURUNDI bwaratunaniye kuko ONU itadufashije nka minuar
Congo yaratunaniye nubwo abatutsi bakenjeye kubwinshi mungabo Ariko nabo bazi ubwenge Kandi ntibagukunda nawe urabizi

Tanzania yo ntitwashimaho

Uganda irakubeshya

Iritora Niryo utegeweho abakuri impande baragushuka ba Maso rero Cyangwa uzabe Amateka BIDATINZE ese wibukako uri umumyarwanda ko NTAHO uhuriye NA Clinton blair nzabambarirwa. Umututsi Mwiza umumenya iyo aphuye KOKO.
Répondre
G
agafuni tu . Uyunguyu aranyerera muri accident ya moto bagongesheje ipikipiki. Hanuma iperereza rikorwe kugeza muri 2024
Répondre
S
Bizimungu wahoze ari Perezida utagira ijambo, bajya gufunga Musenyeri Misago, yavuze ko niyo Misago yaba umwere agomba gufungwa. Hashize iminsi Kinywa amaraso umuzukuru wa Kanjongera ajugunya Bizimungu muri Pirizo, ndetse ngo ajya mu cyumba Misago yafungiwemo. Havugwa ko Bizimungu yasabye Misago imbabazi, maze Misago amugira Inama yo gusenga.
Diane Rwigara yivugiye ko yahoraga kuri Internet arwanya abantu bavugaga akababaro Kagame amaze imyaka 26 abakorera. Ndetse yibaza igituma Kagame yishe SE nkaho yabuze ABAHUTU yica. Ise Rwigara, Karegeya, Diane n’abandi benshi ntavuze bari bazi ukuntu FPR yishe Gapyisi, Gatabazi, Habyarimana, Miliyoni z’abahutu n’izabakongomani, ariko ntibyababujije gukomeza gufasha Kagame n’agatsiko ke! Nizeye ko ibi biha isomo abandi bantu bakomeza gufasha no gukomera amashyi Umujenosideri Kagame
Répondre
S
Nta muntu numwe ushobora kwiyamamaza hano mu Rwanda adakoranye n'abali ku butegetsi niyo bamwemerera nuko yaba akorana nabo udakorana nabo ntibamwemerera .
Répondre
M
Ngiasoma iyinkuru yuko Rwigara Diane ashaka kwiyamamariza kuba umukuru wigihugu natekereje ibintu bibiri: 1) kwica abantu ushaka kubacecekesha ngo bagutinye ahubwo birushaho kubatinyura; Diane Rwigara numwe mubana Kagame yiciye ababyeyi ushaka guhangana nawe, 2) gutinyuka kwa Victor Ingabire kumaze gutuma abantu benshi cyane cyane igitsinagore batinyutse Kagame.
Diane Rwigara yaba igikoresho cya FPR, cyangwa atabacyo nzamutora niyiyamamaza.
Répondre
D
Nugera mu bwami bwawe ntuzibagirwe ko papa wawe yabaye miliyarderi ku ngoma yabahutu.
Kandi ko ntawamugiliye ishyari nkaba.
Ikindi nkeka ko umugore uzasimbura
H.E. yavugaga umukobwa we dore ko
ariwe yicumba mu manama akomeye
aho gufata ibyegera bye mu butegetsi
Itegure rero.
Nugeraho uzabaze ukingulire imbaga
yabahutu nabatutsi baborera muri piri
zo bazira ubusa.
Uri impirimbanyi nka Victoire Ingabire
Padili Nahimana ,Mihigo Kizito .....
Turagushyigikiye.
Répondre
R
DIANE TURAGUSHYIGIKIYE NUBWO IKIBAZO CYUMUTEKANO WAWE KIDUTEYE IMPUNGENGE IMBERE YABAYOBOZI BACU IMANA IKOMEZE KUKURINDA
Répondre
G
Ese aho uyu Diane ntagiye kuba ya Sake yabikiye ku rwimo yahanuwe na Magayane? Nyamara mwitege ikizakurikira iyi ngirwa matora niba azaba !!
Répondre
M
Umva wa mwana we w'umukobwa, nubwo bigoye kwemeza ko bazakwemerera guhatana muri iyo ngirwa matora.Ariko iki cyemezo wafashe ndakigushimiye cyane.Kuko ni bake cyane batinyuka guhangana nuriya mugenocidaire wirirwa abicyurira abandi, kandi ari we uri ku isonga ryayo. Yihaye kwica papa wawe aziko yikijije umuntu wamubangamira, naho atazi ko ahubwo abibye ishyaka gutinyuka n'ubutwari muri ba Rwigara 1000. Sha nage ijwi ryange ndariguhaye.Burya koko ngo umwanzi aragapfa atabyaye. Rwigara koko yasize inkumi n'abasore. Nubwo kandi Kagome yakwica, ariko uri agatwari.Ibyo umaze gukora mu gihe gito birahagije. Uwaduha abandi nkawe byibuze 5,000.