USA-Afurika: Umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika UA yasuzuguriwe muri Amerika nk’uko byabaye kuri Paul Kagame !
Rex Tillerson umunyamabanga wa leta Zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga, yagombaga kugirana umubonano n’umunyamabanga w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA Bwana Moussa Faki; ariko uwo mubonano ukaba waraburijwemo ku munota wa nyuma nta bisobanuro bitanzwe ! Umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika akaba yarafashe icyo gikorwa cyo gusubika uwo mubonano nk’ «agasuzuguro». Ibyo kandi bikaba byarabaye incuro nyinshi no kuri Perezida Paul Kagame Perezida w’u Rwanda wasabye kubonana na ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika (USA) Rex Tillerson ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, kuko kugeza ubu Paul Kagame ntarashobora kwakirwa n’abayobozi b’Amerika nk’uko ikinyamakuru «le monde» dukesha iyi nkuru kibisobanura!
Inkuru y’ikinyamakuru «le monde» cyakuye mu kinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika «Foreign Policy», ivugako ubwo umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika UA, Moussa Faki yari mu rugendo rw’akazi i New York mu nama y’umuryango w’Abibumbye ONU yo kuwa 17 Mata 2017, Moussa Faki yabonye ubutumwa bwa ministre w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika «Rex Tillerson», bwamusabaga ko yifuza ko bagirana ibiganiro i Washington nyuma y’inama yo muri ONU, uwo munyamabanga w’ubumwe bw’Afurika yari yitabiriye. Umubonano wa Moussa Faki na Rex Tillerson wari uteganyijwe ku mataliki ya 19 na 20 Mata 2017. Nyuma y’inama muri ONU i New York, Moussa Faki yategereje ko abona gihamya yo kubonana na Rex Tillerson araheba !
Ibiro bya ministre « Rex Tillerson » byararuciye birarumira ntibyagira icyo bitangariza umunyamabanga w’ubumwe bw’Afurika ku itegurwa rya gahunda y’uwo mubonano ! Kera kabaye, nibwo ibiro bya ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika byasabye Moussa Faki, umunyamabanga w’Ubumwe bw’Afurika kujya i Washington akabonana n’abakozi bo mu rwego rwo hasi bo muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika kuko adashobora kubonana na ministre Rex Tillerson! Icyo gisubizo cyo kubonana n’abakozi bo hasi ba ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika cyakuruye umwuka mubi mu bubanyi n’amahanga hagati y’ubunyamabanga bw’Umuryangwa w’Ubumwe bw’Afurika n’ubutegetsi bwa Donald Trump! Nkuko byemezwa n’abantu bari hafi y’Umunyamabanga w’Ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki yahise agira uburakari akimara kubwirwa iyo nkuru, ahita asubika urugendo yagombaga gukorera i Washington !
Kagame nawe byamubayeho !
Nubwo Paul Kagame akunda gukorera ingendo nyinshi muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kubonana n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu kuri ubu butegetsi bwa Perezida Donald Trump byamubereye ihurizo rikomeye ! Imwe mu mpuguke za « Foreign Policy » yemeza ko Paul Kagame yifuje kuva kera kwakirwa mu buyobozi bukuru bwa perezida w’Amerika Trump (Maison Blanche) no mu bunyamabanga bw’ububanyi n’amahanga bw’Amerika (Secrétariat d’Etat) ariko bakaba baramuteye utwatsi ! Kagame yageze ubwo yiyambaza ibyitso bikomeye by’abayahudi bo muri Amerika kugira ngo bashobore ku kumugeza ibukuru, ariko kugeza ubu bikaba bitarakunda !
Ubuyobozi bw’Amerika busobanura ko ayo makosa yo kudashobora kwakira abanyacyubahiro bo mu bihugu by’Afurika aterwa n’abakozi bakiri bacye muri ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika! Impuguke muri « Foreign Policy » yatangaje ikaba itinya ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zishobora kuhatakariza ubushuti ifitanye n’Afurika, cyane ko abakuru b’ibihugu by’Afurika batangiye kuyoboka inzira y’umubano n’igihugu cy’Ubushinwa aho bakirwa mu cyubahiro kibakwiye n’abayobozi bakuru b’Ubushinwa ! Ibyo bikaba byaragaragajwe n’uruzinduko Kagame yakoze mu Bushinwa nyuma yo kwanga kwakirwa n’abayobozi bakuru b’Amerika ! Igihugu cy’Ubushinwa kandi nicyo cyubatse inzu ubunyamabanga bw’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bukoreramo ! Moussa Faki afatanyije umwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika UA no kuba ministre w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Tchad !
Nubwo ibihugu by’Afurika bishobora kujya gushaka umubano mu Bushinwa, bizahura n’ingorane zo kuziba icyuho cy’inkunga Amerika yabiteraga mu mafaranga na Politiki kuko Ubushinwa ntibutanga amafaranga cyangwa ngo bujye gushyigikira ubuyobozi bw’ibindi bihugu mu bibazo bya politiki buba bufite mu bihugu byabo nk’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika z’ibikora !
Veritasinfo